Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yohana 14:6—“Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima”

Yohana 14:6—“Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima”

 “Yesu aramusubiza ati: “Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”—Yohana 14:6, Ubuhinduzi bw’Isi Nshya.

 “Yesu aramubwira ati ‘Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.’”—Yohana 14:6, Bibiliya Yera.

Icyo amagambo yo muri Yohana 14:6 asobanura

 Umuntu wifuza gusenga Data Yehova a Imana agomba kwemera ko Yesu afite uruhare rw’ingenzi mu kuyoboka Imana.

 “Ni jye nzira.” Yesu yatweretse “inzira” twanyuramo kugira ngo twemerwe n’Imana. Urugero, abantu bagomba gusenga Imana mu izina rya Yesu (Yohana 16:23, 24). Urupfu rwa Yesu rwatumye abantu biyunga n’Imana hanyuma yongera kubemera (Abaroma 5:8-11). Nanone Yesu yatanze urugero rwiza twakurikiza kugira ngo dushimishe Imana.—Yohana13:15

 “Ni jye . . . kuri” Buri gihe Yesu yavugaga ukuri kandi akabaho ahuje na ko (1 Petero 2:22). Kumutega amatwi bishobora gutuma umuntu amenya ukuri kubyerekeye Imana (Yohana 8:31, 32). Nanone Yesu yari “ukuri” kubera ko yasohoje ubuhanzi bwo muri Bibiliya. Yatumye ibyo Imana yasezeranyije bisohora.—Yohana 1:17; 2 Abakorinto 1:19, 20; Abakolosayi 2:16, 17.

 “Ni jye. . . buzima.” Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo umwizera wese abone ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16, 36). Nanone ni “ubuzima” ku bapfuye kubera ko azabazura.—Yohana 5:28, 29; 11:25.

 “Nta Muntu ujya kwa Data atanyuzeho.” Abantu bashaka kuba inshuti z’Imana bagomba kumenya umwanya wihariye Yesu afite. Iyo basenze Imana mu izina rya Yesu, baba bagaragaje ko bemera ubutware bwe (Yohana 15:16). Nanone bemera ko abantu bazakizwa binyuze kuri Yesu.—Ibyakozwe 4:12; Abafilipi 2:8-11.

Impamvu umurongo wo mu Yohana 14:6 wanditswe

 Muri Yohana igice cya 13 kugeza ku cya 17, hagaragaza inama Yesu yagiriye intumwa ze zizerwa 11 mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. Mu gice cya 14 Yesu yashishikarije abigishwa be kumwizera, bakizera na Yehova kandi bakabakunda bakanabubaha (Yohana 14:1, 12, 15-17, 21, 23, 24). Yahishuye ubucuti bukomeye afitanye na se (Yohana 14:10, 20, 28, 31). Nubwo haburaga igihe gito kugira ngo Yesu asubire mu ijuru yijeje intumwa ze ko atazazitererana (Yohana 14:18). Yabasezeranyije kuzabaha “umufasha” ari wo ‘mwuka wera Se azaboherereza mu izina rye’ (Yohana 14:25-27). Muri ubwo buryo Yesu yateguye abigishwa be kugira ngo bazahangane n’ibigeragezo byari kuzabageraho.