Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga kuri Daniyeli?

Ni iki Bibiliya ivuga kuri Daniyeli?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Daniyeli yari umuhanuzi w’Umuyahudi uzwi cyane. Yabayeho mu kinyejana cya gatandatu n’icya karindwi M.Y. Imana yamuhaye ubushobozi bwo gusobanura inzozi, imwereka ibizaba mu gihe kizaza kandi imuha umwuka wayo kugira ngo yandike igitabo cyo muri Bibiliya cyaje kumwitirirwa.—Daniyeli 1:17; 2:19.

Daniyeli yari muntu ki?

 Daniyeli yakuriye mu bwami bw’u Buyuda aho umujyi wa Yerusalemu n’urusengero byari biri. Mu mwaka wa 617 M.Y., Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota maze atwara “abanyacyubahiro bose bo muri icyo gihugu,” abajyana mu bunyage i Babuloni (2 Abami 24:15; Daniyeli 1:1). Daniyeli, ushobora kuba yari umusore ukiri muto yajyanywe muri abo bantu.

 Daniyeli n’abandi basore bakiri bato (harimo Shadaraki, Meshaki na Abedenego) bajyanywe mu ngoro y’umwami w’i Babuloni, kugira ngo bahabwe imyitozo yihariye bazabagire abayobozi. Nubwo bari bahanganye n’ibintu byari gutuma bareka ukwizera kwabo, Daniyeli na bagenzi be batatu bakomeje kubera Yehova indahemuka (Daniyeli 1:3-8). Bamaze imyaka itatu bahabwa imyitozo, Umwami Nebukadinezari yashimye ubwenge bwabo n’ubuhanga bari bafite, avuga ko yasanze babirusha “incuro cumi abatambyi bakora iby’ubumaji n’abashitsi bari mu bwami bwe bwose.” Nuko asaba ko Daniyeli na bagenzi be bakorera i bwami.—Daniyeli 1:18-20.

 Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo, igihe Daniyeli yari afite imyaka nka 90, yahamagawe i bwami. Umwami Belushazari, wategekaga i Babuloni icyo gihe, yasabye Daniyeli kumusobanurira inyandiko yari yanditswe ku rukuta mu buryo bw’igitangaza. Ayobowe n’umwuka w’Imana, Daniyeli yahishuye ko Babuloni yari kwigarurirwa n’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi. Kandi muri iryo joro Babuloni yarafashwe.—Daniyeli 5:1, 13-31.

 Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abamedi n’Abaperesi, Daniyeli yagizwe umutware ukomeye kandi umwami Dariyo yifuzaga kumushyira hejuru (Daniyeli 6:1-3). Abatware bakuru bagize ishyari maze bagahora bashakisha uko bamwicisha. Bamujugunye mu rwobo rw’intare ariko Yehova aramurokora (Daniyeli 6:4-23). Ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwa Daniyeli umumarayika yamubonekeye incuro ebyiri maze amwizeza ko yari “mugabo ukundwa cyane.”—Daniyeli 10:11, 19.

 Niba wifuza kumenya byinshi kuri Daniyeli, reba ibice bibiri bya firimi yakozwe ku nkuru ye, ifite umutwe uvuga ngo “Daniyeli yaranzwe n’ukwizera.”