Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yego (Abaroma 15:4). Reka dusuzume ingero z’imirongo yo muri Bibiliya yagiye ifasha abantu bahanganye n’ibibazo bitandukanye cyangwa bihebye.
Muri iyi ngingo turasuzuma:
Ibibazo bitandukanye
Zaburi 23:4: “Nubwo nanyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi, sinzatinya ikibi, kuko uri kumwe nanjye.”
Icyo usobanura: Iyo ufite ibibazo bitandukanye maze ugasenga Imana kandi ugashakira ubuyobozi mu Ijambo ryayo Bibiliya, ushobora kugira ubutwari bwo guhangana na byo.
Abafilipi 4:13: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”
Icyo usobanura: Imana ishobora kuguha imbaraga zo guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose wahura na cyo.
Gupfusha uwo wakundaga
Umubwiriza 9:10: “Kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”
Icyo usobanura: Abapfuye ntibababara cyangwa ngo babe batugirira nabi. Nta kintu na kimwe bazi.
Ibyakozwe 24:15: “Hazabaho umuzuko.”
Icyo usobanura: Imana ifite ubushobozi bwo kugarura abantu bacu twakundaga bapfuye, bakongera kuba bazima.
Kwicira urubanza bikabije
Zaburi 86:5: “Yehova, a uri mwiza kandi witeguye kubabarira. Ineza yuje urukundo ugaragariza abakwambaza bose ni nyinshi.”
Icyo usobanura: Imana ibabarira abantu bababazwa n’ibyo bakoze mu gihe cyashize kandi bakiyemeza kutazabisubira.
Zaburi 103:12: “Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu.”
Icyo usobanura: Iyo Imana itubabariye, ishyira kure cyane amakosa yacu. Ntiyongera kuyatwibutsa kugira ngo iduhane cyangwa ngo idushinje ibyaha.
Agahinda
Zaburi 31:7: “Kubera ko wabonye akababaro kanjye, ukamenya agahinda k’ubugingo bwanjye.”
Icyo usobanura: Imana izi neza ibintu byose bikubabaza. Isobanukiwe neza uko wiyumva ndetse n’igihe abandi batiyumvisha uko umerewe.
Zaburi 34:18: “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”
Icyo usobanura: Imana igusezeranya ko izakwitaho mu gihe ubabaye. Ishobora kuguha imbaraga zo guhangana n’agahinda.
Uburwayi
Zaburi 41:3: “Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho.”
Icyo usobanura: Imana ishobora kugufasha guhangana n’uburwayi bukomeye, iguha amahoro yo mu mutima hamwe n’imbaraga, kwihangana n’ubwenge bwagufasha gufata imyanzuro myiza.
Yesaya 33:24: “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”
Icyo usobanura: Imana idusezeranya ko hari igihe abantu bose bazaba bafite ubuzima bwiza.
Imihangayiko
Zaburi 94:19: “Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.”
Icyo usobanura: Iyo duhangayitse maze tugasenga, Imana idufasha gukomeza gutuza.
1 Petero 5:7: “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”
Icyo usobanura: Imana yita ku mihangayiko yacu. Idusaba kuyibwira ibiduhangayikishije mu isengesho.
Intambara
Zaburi 46:9: “Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.”
Icyo usobanura: Vuba aha Ubwami bw’Imana buzavanaho intambara zose.
Zaburi 37:11, 29: “Abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi. . . . Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”
Icyo usobanura: Abantu beza bazishimira amahoro iteka ryose ku isi.
Guhangayikira iby’ejo hazaza
Yeremiya 29:11: “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.
Icyo usobanura: Imana yizeza abantu bayo ko bashobora kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kiri imbere.
Ibyahishuwe 21:4: “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”
Icyo usobanura: Imana isezeranya ko izavanaho ibintu bibi byose ubona bibaho muri iki gihe.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo “Yehova ni nde?”