Ese Bibiliya yamfasha mu gihe nihebye?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yego, kubera ko inama nziza kurusha izindi zituruka ku “Mana ihumuriza abihebye, ikabatera inkunga, ikabagarurira ubuyanja kandi ikabasusurutsa.”—2 Abakorinto 7:6, The Amplified Bible.
Uko Imana ifasha abihebye
Ibaha imbaraga. Kugira ngo Imana ‘ikugarurire ubuyanja kandi igususurutse,’ ntivanaho ibibazo byose ufite, ahubwo isubiza amasengesho uyitura uyisaba imbaraga zo guhangana na byo (Abafilipi 4:13). Ushobora kwizera ko yiteguye kugutega amatwi, kuko Bibiliya igira iti “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe” (Zaburi 34:18). Koko rero, iyo utakiye Imana irakumva, no mu gihe wabuze amagambo yakumvikanisha agahinda kawe.—Abaroma 8:26, 27.
Ingero z’abo yafashije. Hari umwanditsi wa Bibiliya wasenze Imana agira ati “nagutakambiye ngeze ahaga.” Uwo mwanditsi wa zaburi yahumurijwe no kwibuka ko Imana iba yiteguye kubabarira. Yabwiye Imana ati “uramutse ugenzuye amakosa, ni nde wahagarara adatsinzwe? Kuko ubabarira by’ukuri, kugira ngo abantu bagutinye.”—Zaburi 130:1, 3, 4.
Abaha ibyiringiro. Uretse kuba Imana ihumuriza abantu, inadusezeranya ko izavanaho ibibazo byose bituma biheba. Nisohoza iryo sezerano, “ibya kera [harimo no kwiheba] ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.”—Yesaya 65:17.
Icyo wazirikana: Nubwo Abahamya ba Yehova bemera ubufasha Imana itanga, bajya kwa muganga mu gihe barwaye, urugero nk’igihe barwaye indwara yo kwiheba (Mariko 2:17). Icyakora, Abahamya ba Yehova ntibamamaza uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwivuza. Bumva ko buri wese yagombye kwifatira umwanzuro mu birebana n’ibyo.