Ese inyamaswa zizajya mu ijuru?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya ivuga ko mu byaremwe byose biri ku isi, abantu bake gusa ari bo bazajya mu ijuru (Ibyahishuwe 14:1, 3). Aba bantu bazategekana na Yesu ari abami n’abatambyi (Luka 22:28-30; Ibyahishuwe 5:9, 10). Nanone abandi bantu benshi bazazuka babe muri paradizo ku isi.—Zaburi 37:11, 29.
Nta hantu na hamwe muri Bibiliya havuga ko inyamaswa cyangwa amatungo yo mu rugo urugero nk’imbwa, bizajya mu ijuru. Inyamaswa ntizishobora kuzuza ibyo ‘abahamagariwe kuba mu ijuru’ basabwa (Abaheburayo 3:1). Muri ibyo bisabwa harimo kugira ubumenyi, kwizera no kumvira amategeko y’Imana (Matayo 19:17; Yohana 3:16; 17:3). Ikindi kandi abantu ni bo bonyine bagira ibyiringiro byo kubaho iteka.—Intangiriro 2:16, 17; 3:22, 23.
Mbere y’uko abantu bajya mu ijuru, bagomba kubanza gupfa hanyuma bakazurwa (1 Abakorinto 15:42). Bibiliya ivuga inkuru nyinshi z’abantu bazutse (1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37; 13:20, 21; Luka 7:11-15; 8:41, 42, 49-56; Yohana 11:38-44; Ibyakozwe 9:36-42; 20:7-12). Icyakora izo nkuru zivugwamo abantu gusa, nta nyamaswa zirimo.
Ese inyamaswa zifite ubugingo?
Bibiliya ivuga ko inyamaswa n’abantu byombi ari ubugingo (Kubara 31:28). Igihe Imana yaremaga umuntu wa mbere ari we Adamu, ntiyamuhaye ubugingo ahubwo “yahindutse ubugingo buzima” (Intangiriro 2:7). Ubugingo bugizwe n’ibice bibiri: “Umukungugu wo hasi” n’“umwuka w’ubuzima.”
Ese ubugingo burapfa?
Bibiliya yigisha ko ubugingo bupfa (Abalewi 21:11; Ezekiyeli 18:20). Iyo inyamaswa zipfuye cyangwa abantu bagapfa, byombi bisubira mu mukungugu (Umubwiriza 3:19, 20). Mu yandi magambo, ntibiba bikiriho. a
Ese inyamaswa zikora ibyaha?
Oya. Gukora icyaha bisaba gutekereza cyangwa gukora ikintu Imana yanga. Ubwo rero kugira umuntu akore icyaha, agomba kuba ashobora gufata imyanzuro, kandi inyamaswa ntizigira ubwo bushobozi. Mu gihe gito inyamaswa zimara, ziyoborwa n’ubugenge (2 Petero 2:12). Amaherezo inyamaswa zigera aho zigapfa nubwo nta cyaha ziba zakoze.
Ese kugirira nabi inyamaswa biremewe?
Oya. Imana yahaye abantu ububasha bwo gutegeka inyamaswa, ariko ntibemerewe kuzigirira nabi (Intangiriro 1:28; Zaburi 8:6-8). Imana yita ku nyamaswa zose, hakubiyemo n’inyoni nto cyane (Yona 4:11; Matayo 10:29). Yehova asaba abagaragu be kwita ku nyamaswa.—Kuva 23:12; Gutegeka kwa Kabiri 25:4; Imigani 12:10.
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?, igice cya 6.