Ese twagombye gusenga amashusho?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Oya ibyo ntibikwiriye. Hari igitabo cyasobanuye amategeko Imana yahaye Abisirayeli kigira kiti “inkuru zitandukanye za Bibiliya zigaragaza neza ko abagaragu b’Imana batakoreshaga amashusho” (New Catholic Encyclopedia). Suzuma imirongo yo muri Bibiliya ikurikira:
“Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere, kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo” (Kuva 20:4, 5). Kubera ko Imana idusaba ‘kuyiyegurira nta kindi tuyibangikanyije na cyo,’ irababara iyo dusenze cyangwa tugashimagiza amashusho, ibishushanyo cyangwa ibimenyetso.
“Ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe” (Yesaya 42:8). Imana ntiyemera ko abantu bayisenga bakoresheje amashusho. Igihe bamwe mu Bisirayeli bageragezaga kuyisenga bakoresheje igishushanyo cy’ikimasa, Imana yavuze ko bari bakoze “icyaha gikomeye.”—Kuva 32:7-9, Easy-to-Read Version.
“Ntitugomba gutekereza ko Imana imeze nka zahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ko imeze nk’ikintu cyabajwe biturutse ku bugeni n’ubwenge bw’abantu” (Ibyakozwe 17:29). Mu buryo butandukanye n’abapagani, bakunze gusenga bakoresheje amashusho ‘yabajwe biturutse ku bugeni n’ubwenge bw’abantu,’ Bibiliya ivuga ko Abakristo bagombye ‘kugenda bayobowe no kwizera, batayobowe n’ibyo bareba.’—2 Abakorinto 5:7.
“Mwirinde ibigirwamana” (1 Yohana 5:21). Amategeko yose yo muri Bibiliya, yaba ayahawe ishyanga rya Isirayeli cyangwa Abakristo, agaragaza ko Imana itemera ko abantu bayisenga bakoresheje amashusho n’ibishushanyo.