Ni iki Bibiliya ivuga kuri Pasika?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Kwizihiza pasika ntibishingiye kuri Bibiliya. Icyakora amateka yayo agaragaza ko uwo munsi mukuru ushingiye ku migenzo ya kera ifitanye isano n’uburumbuke. Reka dusuzume ibi bikurikira:
Izina: Izina ry’ikinyarwanda ry’uwo munsi mukuru ryumvikanisha ko ari Pasika y’Abayahudi yagizwe umunsi mukuru wa gikristo. Ariko hari igitabo cyagize kiti “inkomoko y’ijambo ry’icyongereza ryahinduwemo Pasika (Easter) ntizwi neza. Umupadiri witwa Venerable Bede w’Umudage ni we wahimbye iryo zina mu kinyejana cya munani, arikomoye ku izina ry’imanakazi y’urugaryi yo mu Budage yitwa Eostre.” Abandi bavuga ko Pasika ifitanye isano no gusenga imanakazi y’uburumbuke yo muri Foyinike yari ifitanye isano n’imana y’Abanyababuloni yitwaga Ishitari.—Encyclopædia Britannica.
Inkwavu: Ni ibimenyetso by’uburumbuke “byakomotse ku mihango ya kera ya gipagani yakorwaga mu gihe cy’urugaryi, mu Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati.”—Encyclopædia Britannica.
Amagi: Hari inkoranyamagambo yavuze ko gushakisha amagi ya Pasika, bivugwa aba yazanywe n’urukwavu rwa Pasika, “atari umukino usanzwe w’abana, ahubwo ari ibisigisigi by’umuhango w’uburumbuke wa kera.” (Funk & Wagnalls Standard Dictionary of Folklore, Mythology and Legend). Mu mico imwe n’imwe, abantu bumva ko igi rya Pasika bataka kuri uwo munsi mukuru “ryashoboraga guhesha abantu ibyishimo, uburumbuke, ubuzima bwiza n’uburinzi mu buryo bw’igitangaza.”—Traditional Festivals.
Umwenda mushya wa Pasika: “Kunamira imanakazi y’urugaryi yo mu majyaruguru y’u Burayi ari yo Eastre, utambaye umwenda mushya wa Pasika, byafatwaga nk’agasuzuguro kandi bikaba byatera umwaku.”—The Giant Book of Superstitions.
Imboneko z’izuba: Iyo mihango ifitanye isano n’imihango ya kera yakorwaga n’abantu ba kera basengaga izuba “yakorwaga mu gihe cy’imboneko z’ukwezi baha ikaze izuba kandi barisaba ko ryakoresha imbaraga zaryo kugira ngo ritume ibimera bikura neza.”—Celebrations—The Complete Book of American Holidays.
Hari igitabo cyavuze ibirebana n’inkomoko y’umunsi mukuru wa pasika, kigira kiti “nta gushidikanya ko Kiliziya yatangiye ikurikiza imihango ya kera ya gipagani, nyuma ikaza kuyihindura iya gikristo.”—The American Book of Days.
Bibiliya iduha umuburo wo kwirinda gusenga Imana dukurikiza imigenzo n’imihango itayishimisha (Mariko 7:6-8). Mu 2 Abakorinto 6:17, hagira hati “muve hagati yabo kandi mwitandukanye na bo,’ ni ko Yehova avuga, kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye.’” Pasika ni umunsi mukuru wa gipagani abantu bashaka gushimisha Imana bagomba kwirinda.