Ni ba nde amazina yabo yanditse mu “gitabo cy’ubuzima?”
Icyo Bibiliya ibivugaho
‘Igitabo cy’ubuzima’ nanone cyitwa ‘umuzingo w’ubuzima’ cyangwa “igitabo cy’urwibutso,” cyanditsemo amazina y’abantu bafite ibyiringiro byo kuzabona impano y’ubuzima bw’iteka (Ibyahishuwe 3:5; 20:12; Malaki 3:16). Kugira ngo Imana yemeze ko abantu bagomba kwandikwa muri icyo gitabo, ireba ko bayumvira mu budahemuka.—Yohana 3:16; 1 Yohana 5:3.
Imana yazirikanye abagaragu bayo b’indahemuka. Ni nk’aho “kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho” yandika amazina yabo mu gitabo (Ibyahishuwe 17:8). Uko bigaragara, umukiranutsi Abeli ni we wa mbere wanditswe mu gitabo cy’ubuzima (Abaheburayo 11:4). Icyo gitabo cy’ubuzima, si nk’ilisiti idasobanura ibyerekeye abayiriho, ahubwo kitwizeza ko Yehova ari Imana yuje urukundo kandi ko “azi abe.”—2 Timoteyo 2:19; 1 Yohana 4:8.
Ese hari amazina ashobora kuvanwa muri icyo gitabo cy’ubuzima?
Yego. Imana yabwiye abagaragu bayo batayubahaga iti “uwancumuyeho ni we nzahanagura mu gitabo cyanjye” (Kuva 32:33). Ariko nitugaragaza ko turi indahemuka, amazina yacu azaguma mu “muzingo w’ubuzima.”—Ibyahishuwe 20:12.