Ijuru ni iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Ijambo “ijuru” rikoreshwa mu buryo butatu muri Bibiliya: (1) ikirere; (2) aho ibiremwa by’umwuka biba nanone (3) rigereranya umwanya wo hejuru cyane. Imirongo ikikije uwo usoma ni yo ikwereka icyo ijambo ijuru risobanuro. a
Ikirere: Ijambo ikirere ryerekeza ku isanzure ritwikiriye isi, rihuhwamo umuyaga, aho inyoni zigurukira, aho ibicu bizana imvura n’urubura biba n’aho imirabyo irabiriza (Zaburi 78:26; Imigani 30:19; Yesaya 55:10; Luka 17:24). Nanone risobanura hejuru cyane aho “izuba n’ukwezi n’inyenyeri” biba.—Gutegeka kwa Kabiri 4:19; Intangiriro 1:1.
Aho ibiremwa by’umwuka biba. Nanone ijambo “ijuru” ryerekeza ku ijuru ryo mu buryo bw’umwuka aho ibiremwa by’umwuka biba, rikaba riri hejuru cyane y’ikirere tubonesha amaso (1 Abami 8:27; Yohana 6:38). Muri iryo juru ni ho Yehova n’abamarayika yaremye baba, kuko bose ari “Umwuka” (Yohana 4:24; Matayo 24:36). Hari n’igihe ijuru rivugwa nk’aho ari umuntu, nko mu gihe riba rigereranya abamarayika b’indahemuka, ni ukuvuga “iteraniro ry’abera.”—Zaburi 89:5-7.
Nanone kandi Bibiliya ikoresha ijambo “ijuru” ishaka kuvuga kimwe mu bice bigize ubuturo bw’imyuka, ni ukuvuga ‘ubuturo’ bwa Yehova cyangwa aho aba (1 Abami 8:43, 49; Abaheburayo 9:24; Ibyahishuwe 13:6). Urugero, Bibiliya yari yaravuze ko Satani n’abadayimoni be bari kwirukanwa mu ijuru, ntibongere kwemererwa kugera aho Yehova aba. Ariko baracyari ibiremwa by’umwuka.—Ibyahishuwe 12:7-9, 12.
Rigereranya umwanya wo hejuru cyane. Hari igihe Ibyanditswe bikoresha ijambo “ijuru” bishaka kuvuga umwanya wo hejuru cyane, kandi akenshi riba ryerekeza ku butegetsi. Uwo mwanya wo hejuru ushobora kubamo:
Yehova Imana kuko ari we Mutegetsi w’ikirenga.—2 Ngoma 32:20; Luka 15:21.
Ubwami bw’Imana kuko ari bwo butegetsi buzasimbura ubw’abantu. Bibiliya ivuga ko ubwo Bwami ari “ijuru rishya.”—Yesaya 65:17; 66:22; 2 Petero 3:13. b
Abakristo bari ku isi, ariko bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru.—Abefeso 2:6.
Ubutegetsi bw’abantu bwishyira hejuru y’abo buyobora.—Yesaya 14:12-14; Daniyeli 4:20-22; 2 Petero 3:7.
Imyuka mibi itegeka isi.—Abefeso 6:12; 1 Yohana 5:19.
Ijuru rimeze rite?
Aho ibiremwa by’umwuka biba hakorerwa ibintu byinshi. Ni ho haba ibiremwa by’umwuka bibarirwa muri miriyoni amagana ‘bisohoza ijambo’ rya Yehova.—Zaburi 103:20, 21; Daniyeli 7:10.
Bibiliya ivuga ko ijuru ari nk’umucyo urabagirana cyane (1 Timoteyo 6:15, 16). Umuhanuzi Ezekiyeli yeretswe ijuru rimeze nk’“umucyo,” mu gihe Daniyeli we yabonye rimeze nk’“umugezi w’umuriro” (Ezekiyeli 1:26-28; Daniyeli 7:9, 10). Mu ijuru ni ahera kandi ni heza cyane.—Zaburi 96:6; Yesaya 63:15; Ibyahishuwe 4:2, 3.
Muri rusange, iyo Bibiliya isobanura ijuru twumva ari ibintu bitangaje (Ezekiyeli 43:2, 3). N’ubundi kandi, abantu ntibashobora gusobanukirwa ibirebana n’ijuru mu buryo bwuzuye, kuko birenze ubushobozi bwabo.
a Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “ijuru” rikomoka ku ijambo risobanura ikintu ‘gihanitse’ kiri hejuru (Imigani 25:3, Bibiliya Ijambo ry’Imana).—The New Brown, Driver, and Briggs Hebrew and English Lexicon of the Old Testament, ipaji ya 1029.
b Hari igitabo cyavuze ko ijuru rishya rivugwa muri Yesaya 65:17 risobanura “ubutegetsi bushya, cyangwa ubwami bushya.”—McClintock and Strong’s Cyclopedia, Umubumbe wa IV, ipaji ya 122.