Soma ibirimo

Isanduku y’isezerano ni iki?

Isanduku y’isezerano ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Isanduku y’isezerano ni isanduku yera yakozwe n’Abisirayeli ba kera bakurikije itegeko ry’Imana n’igishushanyo mbonera yabahaye. Yari irimo “igihamya,” ari yo Mategeko Icumi yari yanditse ku bisate bibiri by’amabuye.​—Kuva 25:8-10, 16; 31:18.

  •   Uko yakozwe. Uburebure bw’iyo sanduku bwari mikono 2,5, ubugari bwayo ari umukono 1,5 n’ubuhagarike bwayo ari mukono 1,5 (111 x 67 x 67 cm). Yari ikozwe mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, isize zahabu imbere n’inyuma ifite n’umuguno ukoze neza. Nanone yari ifite umupfundikizo ukozwe muri zahabu, uriho abakerubi babiri bakoze muri zahabu, bari ku mpande zombi z’uwo mupfundikizo. Abo bakerubi babaga berekeranye, bareba ku mupfundikizo, barambuye amababa yabo yombi bayerekeje hejuru bayatwikirije umupfundikizo. Iyo sanduku yari ifite impeta enye ziri hejuru y’amaguru yayo. Yari ifite imijishi ikozwe mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya iyagirijweho zahabu kandi ni yo bakoreshaga iyo babaga bashaka guheka iyo sanduku.​—Kuva 25:10-21; 37:6-9.

  •   Aho yabikwaga. Iyo sanduku yabanje kubikwa mu cyumba cy’Ahera Cyane cy’ihema ry’ibonaniro. Iryo ryari ihema ryo gusengeramo ryimukanwa kandi ryakorewe rimwe n’iyo sanduku. Ahera cyane habaga hari umwenda ukingiriza, utandukanya abatambyi na rubanda (Kuva 40:3, 21). Umutambyi mukuru ni we wenyine winjiraga muri icyo cyumba rimwe mu mwaka ku Munsi w’Impongano kandi akabona iyo sanduku (Abalewi 16:2; Abaheburayo 9:7). Nyuma yaho, iyo sanduku yaje kwimurirwa mu cyumba cy’Ahera Cyane, mu rusengero rwubatswe na Salomo.​—1 Abami 6:14, 19.

  •   Impamvu yakozwe. Iyo sanduku yabikwagamo ibintu byera, byibutsaga Abisirayeli isezerano bagiranye n’Imana ku Musozi wa Sinayi. Nanone yari ifite umwanya ukomeye mu muhango wabaga ku Munsi w’Impongano.​—Abalewi 16:3, 13-17.

  •   Ibyari birimo. Ibisate by’amabuye byari biriho Amategeko Icumi ni byo byabanje gushyirwa muri iyo sanduku (Kuva 40:20). Nyuma haje kongerwamo urwabya rwa zahabu rwarimo manu na ya “nkoni ya Aroni yarabije uburabyo” (Abaheburayo 9:4; Kuva 16:33, 34; Kubara 17:10). Birashoboka ko urwabya n’inkoni byaje gukurwamo kubera ko igihe Isanduku yajyanwaga mu rusengero bitari bikirimo.​—1 Abami 8:9.

  •   Uko yahekwaga. Isanduku yahekwaga n’Abalewi, bakayitwara ku ntugu zabo bakoresheje imijishi ibajwe mu giti cyo mu bwoko w’umunyinya (Kubara 7:9; 1 Ibyo ku Ngoma 15:15). Abalewi ntibakoraga kuri iyo sanduku kuko iyo mijishi yahoraga ifasheho (Kuva 25:12-16). “Umwenda ukingiriza” watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane ni wo batwikirizaga iyo sanduku iyo babaga bayihetse.​—Kubara 4:5, 6. a

  •   Icyo yagereranyaga. Iyo sanduku yerekaga Abisirayeli ko bari kumwe n’Imana. Urugero, igicu cyatwikiriye iyo sanduku yari Ahera Cyane n’igicu cyabaga kiri aho Abisirayeli babaga bakambitse byagaragazaga ko Yehova ahari kandi ko abaha imigisha (Abalewi 16:2; Kubara 10:33-36). Nanone Bibiliya ivuga ko Yehova yicaye “ku bakerubi;” ibyo byerekeza kuri ba bakerubi babiri bari ku mupfundikizo w’iyo sanduku (1 Samweli 4:4; Zaburi 80:1). Abo bakerubi bagereranya igare rya Yehova cyangwa bari “igishushanyo” cy’iryo gare (1 Ibyo ku Ngoma 28:18). Kubera ko iyo sanduku yagereranyaga ko Yehova ahari kandi ikaba yari iherutse kwimurirwa i Siyoni, Umwami Dawidi yanditse ko Yehova ‘ari i Siyoni.’​—Zaburi 9:11.

  •   Uko yitwa. Bibiliya ikoresha amazina menshi ishaka kuvuga iyo sanduku yera, urugero “isanduku y’igihamya,” “isanduku y’isezerano,” isanduku ya Yehova n’“isanduku y’imbaraga” za Yehova.​—Kubara 7:89; Yosuwa 3:6, 13; 2 Ibyo ku Ngoma 6:41.

     Nanone umupfundikizo w’iyo sanduku witwaga umupfundikizo w’ihongerero (1 Ibyo ku Ngoma 28:11). Iryo jambo ryumvikanisha ibintu bidasanzwe byakorwaga ku Munsi w’Impongano, aho umutambyi mukuru wo muri Isirayeli yafataga amaraso y’itungo ryatambweho igitambo, akayaminjagira ku mupfundikizo w’iyo sanduku n’imbere yawo. Ibyo umutambyi mukuru yakoraga icyo gihe byabaga ari impongano y’ibyaha ‘yitangiye [we] n’inzu ye, akayitangira n’abagize iteraniro ryose ry’Abisirayeli.’—Abalewi 16:14-17.

Ese isanduku y’isezerano iracyariho?

 Nta gihamya igaragaza ko ikiriho. Bibiliya igaragaza ko iyo sanduku itariki ngombwa kubera ko isezerano yari ishingiyeho ryasimbuwe n’“isezerano rishya,” rishingiye ku gitambo cya Yesu (Yeremiya 31:31-33; Abaheburayo 8:13; 12:24). Bibiliya yari yarahanuye ko hari igihe iyo sanduku y’isezerano yari kuzavaho kubera ko ubwoko bw’Imana bwari kuba butakiyikeneye.​—Yeremiya 3:16.

 Igihe intumwa Yohana yerekwaga, akabona iryo sezerano rishya rimaze gushyirwaho, yabonye ya sanduku y’isezerano mu ijuru (Ibyahishuwe 11:15, 19). Iyo sanduku y’ikigereranyo yagaragazaga ukuhaba kwa Yehova n’imigisha azaha abagize isezerano rishya.

Ese iyo sanduku yatumaga Abisirayeli bagira imbaraga ndengakamere?

 Oya. Kugira isanduku y’isezerano si byo byatumaga bagira icyo bageraho byanze bikunze. Urugero, igihe Abisirayeli bajyaga kurwana n’umugi wa Ayi bari bafite isanduku y’isezerano mu nkambi yabo. Ariko baratsinzwe bitewe n’uko umwe muri bo yari yakoze icyaha (Yosuwa 7:1-6). Ikindi gihe na bwo bajyanye isanduku y’isezerano ku rugamba, ariko Abafilisitiya barabatsinda. Kuba baratsinzwe byatewe n’ibikorwa by’abatambyi b’Abisirayeli ari bo Hofuni na Finehasi (1 Samweli 2:12; 4:1-11). Icyo gihe Abafilisitiya bafashe iyo sanduku y’isezerano ariko Imana ibateza ibyago kugeza ubwo bayigaruriye Abisirayeli.​—1 Samweli 5:11–6:5.

Amateka y’isanduku y’isezerano

Umwaka (Mbere ya Yesu)

Ibyabaye

1513

Abisirayeli batanze ibikoresho maze Besaleli n’abo bari bafatanyije bakora iyo sanduku.​—Kuva 25:1, 2; 37:1.

1512

Habayeho umuhango wo gutangira gukoresha isanduku y’isezerano, ihema ry’ibonaniro n’umurimo w’ubutambyi uyobowe na Mose.​—Kuva 40:1-3, 9, 20, 21.

1512​—Nyuma ya 1070

Yimuriwe ahantu hatandukanye.​—Yosuwa 18:1; Abacamanza 20:26, 27; 1 Samweli 1:24; 3:3; 6:11-14; 7:1, 2.

Nyuma ya 1070

Umwami Dawidi yayizanye i Yerusalemu.​—2 Samweli 6:12.

1026

Yimuriwe mu rusengero rwubatswe na Salomo rwari i Yerusalemu.​—1 Abami 8:1, 6.

642

Umwami Yosiya yayishubije mu rusengero.​—2 Ibyo ku Ngoma 35:3. b

Mbere 607

Uko bigaragara ni cyo gihe yakuriwe mu rusengero. Ntivugwa mu bintu byajyanywe i Babuloni igihe urusengero rwasenywaga mu mwaka wa 607 M.Y cyangwa mu bintu byashubijwe mu rusengero nyuma yaho.​—2 Abami 25:13-17; Ezira 1:7-11.

63

Igihe umusirikare mukuru w’Umuroma witwaga Pompée yigaruriraga Yerusalemu, akanasaka Ahera Cyane ho mu rusengero yatangaje ko itarimo c

a Abisirayeli bagezweho n’ingaruka zibabaje igihe basuzuguraga itegeko rirebana no gutwara isanduku no kuyitwikira.​—1 Samweli 6:19; 2 Samweli 6:2-7.

b Bibiliya ntivuga uwakuye iyo sanduku mu rusengero, igihe yayihakuriye n’impamvu yayihakuye.

c Reba igitabo cya V cyitwa The Histories cyanditswe na Tacite, paragarafu ya 9.