Soma ibirimo

Ese Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye roho ye yimukira mu bindi binyabuzima?

Ese Bibiliya ivuga ko iyo umuntu apfuye roho ye yimukira mu bindi binyabuzima?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya. Icyo gitekerezo nta ho kiboneka muri Bibiliya. Icyo gitekerezo gishingiye ku nyigisho ivuga ko ubugingo budapfa. a Icyakora, Bibiliya yigisha ko ubugingo ari umuntu wese uko yakabaye, ubwo rero burapfa (Intangiriro 2:7; Ezekiyeli 18:4). Iyo umuntu apfuye ntakomeza kubaho.​—Intangiriro 3:19; Umubwiriza 9:5, 6.

Iyo nyigisho itandukaniye he n’iy’umuzuko?

 Inyigisho yo muri Bibiliya y’umuzuko ivuguruzanya n’ivuga ko ubugingo budapfa. Igihe cy’umuzuko nikigera, Imana izatuma abantu bari barapfuye bongera kuba bazima (Matayo 22:23, 29; Ibyakozwe 24:15). Umuzuko uraduhumuriza kuko utwizeza ko abapfuye bazazuka bakaba mu isi nshya, biringiye ko batazongera gupfa ukundi.​—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’iyo nyigisho hamwe na Bibiliya

 Ikinyoma: Bibiliya ivuga ko umuhanuzi Eliya wari warapfuye, yongeye kugaragara ari Yohana Umubatiza.

 Ukuri: Imana yari yaravuze iti “ngiye kuboherereza umuhanuzi Eliya,” kandi Yesu yagaragaje ko Yohana Umubatiza yashohoje ubwo buhanuzi (Malaki 4:5, 6; Matayo 11:13, 14). Ibyo ntibisobanura ko Eliya yimukiye muri Yohana Umubatiza. Yohana ubwe yivugiye ko atari Eliya (Yohana 1:21). Ahubwo, Yohana yakoze nk’ibyo Eliya yakoraga, atangaza ubutumwa buva ku Mana ashishikariza abantu kwihana (1 Abami 18:36, 37; Matayo 3:1). Nanone Yohana yagaragaje ko yari afite “umutima n’ubushobozi” nk’ibya Eliya.​—Bibiliya Ntagatifu

 Ikinyoma: Bibiliya ivuga ko iyo roho y’umuntu yimukiye mu kindi kinyabuzima, aba ‘yongeye kubyarwa.’

 Ukuri: Bibiliya igaragaza ko kongera kubyarwa ari igikorwa cyo mu buryo bw’umwuka kiba umuntu akiriho (Yohana 1:12, 13). Uko kongera kubyarwa, si ingaruka z’ibyo abantu baba barakoze kera; ahubwo ni imigisha Imana iha abantu bafite ibyiringiro bihebuje byo mu gihe kizaza.​—Yohana 3:3; 1 Petero 1:3, 4.

a Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa n’ivuga ko iyo umuntu apfuye roho ye yimukira mu bindi binyabuzima, yakomotse muri Babuloni ya kera. Nyuma yaho, abahanga mu bya filozofiya b’Abahindi badukanye inyigisho ya Karma. Hari igitabo cyavuze ko iyo nyigisho yumvikanisha ko ibiba ku muntu biba bifitanye isano n’ibyo aba yarakoze mu buzima bwa mbere.​—Britannica Encyclopedia of World Religions, ipaji ya 913.