Soma ibirimo

Nakwirinda nte abambuza amahwemo bashaka ko turyamana?

Nakwirinda nte abambuza amahwemo bashaka ko turyamana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Suzuma izi nama z’ingirakamaro zishingiye ku bwenge buboneka muri Bibiliya:

  1.   Jya uganira n’abo mukorana iby’akazi gusa. Jya wubaha abo mukorana kandi ubagaragarize akanyamuneza, ariko wirinde bwa bucuti bushobora gutuma bakwibeshyaho bakumva ko ushaka ko bakureshya.​—Matayo 10:16; Abakolosayi 4:6.

  2.   Jya wambara neza. Kwambara imyenda ibyutsa irari ry’ibitsina, bishobora gutuma bagufata uko utari. Bibiliya idutera inkunga yo kwambara mu buryo ‘bwiyubashye kandi bushyize mu gaciro.’​—1 Timoteyo 2:9.

  3.   Jya uhitamo incuti neza. Niwifatanya n’abantu bakunda kugirana agakungu n’abo badahuje igitsina, abandi na bo bazagufata batyo. Ibyo ni na ko bizagenda niwifatanya n’abantu bemera kureshywa n’abashaka ko baryamana.​—Imigani 13:20.

  4.   Irinde imvugo itameshe. Niba urimo uganira n’abantu, maze ukumva ikiganiro kijemo “imyifatire iteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu cyangwa amashyengo ateye isoni,” jya ubabwira ko wowe utabikunda (Abefeso 5:4).

  5.   Irinde ibintu bishobora gutuma utezuka ku ntego wihaye. Urugero, niba nta mpamvu ifatika ihari, ntukagire uwo wemerera gusigarana na we ku kazi kandi amasaha y’akazi yarangiye.​—Imigani 22:3.

  6.   Jya uvuga ukomeje kandi udaca ku ruhande. Niba hari umuntu ukubuza amahwemo ashaka ko muryamana, mubwire weruye ko ibyo akora utabishaka (1 Abakorinto 14:9). Urugero, ushobora kumubwira uti “gukomeza kunyitsiritaho numva bimbangamiye. Ndashaka ko ubihagarika.” Ushobora no kwandikira uwo muntu ukubuza amahwemo, uvuga ibyo yakoze, ingaruka byakugizeho n’icyo wumva gikwiriye gukorwa. Musobanurire neza ko ibyo ubiterwa n’imyemerere yawe hamwe n’amahame mbwirizamuco yo mu idini ryawe.​—1 Abatesalonike 4:3-5.

  7.   Gisha inama. Niba uwo muntu akomeje kukuburabuza, bibwire incuti wizeye, mwene wanyu, uwo mukorana cyangwa undi muntu umenyereye gufasha abantu nkawe bibasirwa n’abashaka ko baryamana (Imigani 27:9). Abenshi bagiye bahumurizwa n’isengesho. Nubwo waba utarigeze usenga, ntugapfubye ihumure ushobora kubona riturutse kuri Yehova, we ‘Mana nyir’ihumure ryose.’​—2 Abakorinto 1:3.

 Iyo mu kazi hari abantu nk’abo babuza abandi amahwemo, bibangamira abakozi babarirwa muri za miriyoni. Icyakora Bibiliya ishobora kudufasha kumenya uko twakwitwara.