Mariya Magadalena yari muntu ki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Mariya Magadalena na we yari umwe mu bigishwa ba Yesu Kristo b’indahemuka. Izina rye Magadalena, rishobora kuba rifite aho rihuriye n’iry’umugi witwaga Magdala (cyangwa Magadan), wari hafi y’Inyanja ya Galilaya. Mariya ashobora kuba yarigeze kuba aho hantu.
Mariya Magadalena ni umwe mu bagore bagendanaga na Yesu n’abigishwa be, bakabitaho (Luka 8:1-3). Yari ahari igihe Yesu yicwaga, kandi ari mu bantu ba mbere bamubonye amaze kuzuka.—Mariko 15:40; Yohana 20:11-18.
Ese yari indaya?
Nta hantu Bibiliya ivuga ko Mariya Magadalena yaba yari indaya. Icyo Bibiliya imuvugaho, ni uko Yesu yirukanye abadayimoni barindwi bari bamurimo.—Luka 8:2.
None se abavuga ko yari indaya babikurahe? Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana Yesu amaze gupfa, hari abatekereje ko ari wa mugore utaravuzwe izina (ushobora kuba yari indaya) waririye ku birenge bya Yesu akabihanaguza imisatsi ye (Luka 7:36-38). Ariko Bibiliya ntigaragaza ko ibyo ari ukuri.
Ese yari intumwa?
Oya. Kiliziya Gatolika imwita umutagatifu kandi ikavuga ko yatumwe ku zindi ntumwa bitewe n’uko ari we wagiye kuzibwira ko Yesu yazutse (Yohana 20:18). Ariko ibyo si byo bimugira intumwa. Kandi na Bibiliya nta hantu na hamwe ivuga ko yari yo.—Luka 6:12-16.
Bibiliya yarangije kwandikwa ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Ariko mu kinyejana cya gatandatu, ni bwo abayobozi ba Kiliziya bafashe umwanzuro wo kumuzamura mu ntera. Hari inyandiko zo mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu, zitari ku rutonde rw’ibitabo byemewe bya Bibiliya, zavuze ko bamwe mu ntumwa za Yesu bamugiriye ishyari. Izo nkuru z’impimbano ntizihuje n’Ibyanditswe.
Ese yari umugore wa Yesu Kristo?
Oya. Bibiliya ivuga ko Yesu atigeze ashaka umugore. a
a Reba ingingo ivuga ngo: “Ese Yesu yari afite umugore? Ese Yesu yari afite abo bavukana?”