Umubabaro ukomeye ni iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Mu mubabaro ukomeye hazabaho ibihe bigoye bitigeze bibaho mu mateka y’abantu. Dukurikije ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, umubabaro ukomeye uzabaho “mu minsi y’imperuka” cyangwa “mu gihe cy’imperuka” (2 Timoteyo 3:1; Daniyeli 12:4). Uwo uzaba ari “umubabaro utarigeze kubaho uhereye ku ntangiriro y’ibyo Imana yaremye kugeza icyo gihe, kandi ntuzongera kubaho ukundi.”—Mariko 13:19; Daniyeli 12:1; Matayo 24:21, 22.
Ibizaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye
Idini ry’ikinyoma rizarimbuka. Idini ry’ikinyoma rizarimburwa mu buryo butunguranye (Ibyahishuwe 17:1, 5; 18:9, 10, 21). Imana izashyira mu bategetsi bahagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye igitekerezo cyo kurimbura iryo dini.—Ibyahishuwe 17:3, 15-18. a
Idini ry’ukuri rizagabwaho igitero. Ezekiyeli yeretswe mu iyerekwa “Gogi wo mu gihugu cya Magogi,” ugereranya ibihugu byishyize hamwe. Ibyo bihugu bizagerageza kurimbura idini ry’ukuri. Icyakora icyo gihe Imana izarinda abagaragu bayo.—Ezekiyeli 38:1, 2, 9-12, 18-23.
Abatuye isi bazacirwa urubanza. Yesu azacira urubanza abantu bose maze ‘abatandukanye nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene’ (Matayo 25:31-33). Azacira urubanza abantu batashyigikiye ‘abavandimwe be,’ ni ukuvuga abazategekana na we mu ijuru n’ababashyigikiye.—Matayo 25:34-46.
Abazategekana na Kristo bazateranyirizwa hamwe. Abantu b’indahemuka batoranyijwe ngo bategekane na Kristo, bazarangiza isiganwa ryabo ku isi bazukire kuba mu ijuru.—Matayo 24:31; 1 Abakorinto 15:50-53; 1 Abatesalonike 4:15-17.
Harimagedoni. Ni ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose’ nanone yitwa “umunsi wa Yehova” (Ibyahishuwe 16:14, 16; Yesaya 13:9; 2 Petero 3:12). Abo Kristo azasanga bamurwanya bazarimburwa (Zefaniya 1:18; 2 Abatesalonike 1:6-10). Icyo gihe n’ubutegetsi bwose bwo muri iyi si Bibiliya igereranya n’inyamaswa y’imitwe irindwi buzarimbuka.—Ibyahishuwe 19:19-21.
Ibizaba nyuma y’umubabaro ukomeye
Satani n’abadayimoni bazafungwa. Umumarayika ukomeye azajugunya Satani n’abadayimoni be “ikuzimu,” ni ukuvuga ko bazaba bameze nk’abapfuye (Ibyahishuwe 20:1-3). Imimerere Satani azaba arimo yagereranywa no gufungirwa muri gereza; ntazaba agishobora gushuka abantu.—Ibyahishuwe 20:7.
Ubutegetsi bw’imyaka igihumbi. Hazabaho ubutegetsi bwa Kristo bw’imyaka 1.000 buzatuma abatuye isi babona imigisha myinshi (Ibyahishuwe 5:9, 10; 20:4, 6). “Imbaga y’abantu benshi” umuntu atabasha kubara izarokoka ‘umubabaro ukomeye’ maze bibonere ukuntu ubwo butegetsi bw’imyaka igihumbi buzatangira gutegeka hano ku isi.—Ibyahishuwe 7:9, 14; Zaburi 37:9-11.
a Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, iryo dini rigereranywa na Babuloni Ikomeye, ari yo “ndaya ikomeye” (Ibyahishuwe 17:1, 5). Inyamaswa itukura izarimbura Babuloni Ikomeye igereranya umuryango wishyiriyeho intego yo guhagararira ubutegetsi bwose bwo ku isi no gutuma bwunga ubumwe. Uwo muryango wabanje kwitwa Umuryango w’Amahanga none ubu witwa Umuryango w’Abibumbye.