Yehova ni nde?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yehova ni Imana y’ukuri ivugwa muri Bibiliya kandi ni we waremye ibintu byose (Ibyahishuwe 4:11). Aburahamu, Mose na Yesu baramusengaga (Intangiriro 24:27; Kuva 15:1, 2; Yohana 20:17). Si Imana y’ubwoko runaka bw’abantu, ahubwo ni iy’“isi yose.”—Zaburi 47:2.
Yehova ni izina bwite ry’Imana kandi rivugwa muri Bibiliya (Kuva 3:15; Yeremiya 16:21). Rituruka ku nshinga y’igiheburayo isobanura “kuba” kandi intiti nyinshi zivuga ko iryo zina risobanurwa ngo “Ituma biba.” Birakwiriye ko Yehova yitwa iryo zina kuko ari Umuremyi kandi akaba asohoza umugambi we (Yesaya 55:10, 11). Nanone Bibiliya idufasha kumenya imico ya Yehova, cyane cyane umuco we w’ingenzi w’urukundo.—Kuva 34:5-7; Luka 6:35; 1 Yohana 4:8.
Izina Yehova ryandikwa mu nyuguti enye z’igiheburayo ari zo יהוה (YHWH). Nta wuzi uko iryo zina ryavugwaga mu giheburayo. Icyakora, mu kinyarwanda izina “Yehova” rimaze igihe rikoreshwa.
Kuki uko izina ry’Imana ryavugwaga mu giheburayo bitamenyekanye?
Igiheburayo cya kera cyakoreshaga ingombajwi gusa, nta nyajwi cyakoreshaga. Umusomyi ni we washyiragamo inyajwi zikwiriye. Icyakora, Ibyanditswe by’igiheburayo (Isezerano rya Kera) bimaze kurangira, Abayahudi bamwe na bamwe batangiye kuvuga ko gukoresha izina bwite ry’Imana bidakwiriye. Iyo basomaga umurongo urimo izina ry’Imana bahitaga barisimbuza andi mazina, urugero nk’“Umwami” cyangwa “Imana.” Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana, icyo gitekerezo cyatangiye gukwirakwira ahantu hose bityo uko izina ry’Imana ryavugwaga biribagirana. a
Hari abavuga ko izina ry’Imana ryasomwaga ngo “Yahweh” mu gihe abandi bo babivuga ukundi. Hari umuzingo w’igice cy’igitabo cy’Abalewi wanditswe mu kigiriki wavumbuwe mu Nyanja y’Umunyu, ukoresha izina ry’Imana Iao. Nanone hari abanditsi ba kera b’abagiriki bavuga ko izina ry’Imana ryavugwaga ngo “Iae, I·a·beʹ, na I·a·ou·eʹ” ariko muri ayo mazina yose nta na rimwe twakwemeza ko ari uko ryavugwaga mu giheburayo cya kera. b
Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’izina ry’Imana rivugwa muri Bibiliya
Ikinyoma: Abahindura Bibiliya mu zindi ndimi bagakoresha izina “Yehova” baba baryongeyemo.
Ukuri: Izina ry’Imana ryanditse mu nyuguti enye z’igiheburayo, riboneka incuro zigera hafi ku 7.000 muri Bibiliya. c Abantu benshi bahinduye Bibiliya mu zindi ndimi bagiye bakuramo izina ry’Imana ku bushake bakarisimbuza andi mazina y’icyubahiro nk’“Umwami.”
Ikinyoma: Imana Ishoborabyose ntikeneye izina ryihariye.
Ukuri: Imana ubwayo yahumekeye abanditsi ba Bibiliya bakoresha izina ryayo incuro zibarirwa mu bihumbi kandi isaba abayisenga kurikoresha (Yesaya 42:8; Yoweli 2:32; Malaki 3:16; Abaroma 10:13). Nanone Imana yaciriyeho iteka abahanuzi b’ibinyoma bashakaga ko abantu bibagirwa izina ryayo.—Yeremiya 23:27.
Ikinyoma: Dukurikije umugenzo w’Abayahudi, izina ry’Imana rigomba kuvanwa muri Bibiliya.
Ukuri: Ni byo koko hari abanditsi b’Abayahudi bangaga kuvuga izina ry’Imana. Icyakora, ntibigeze barivana muri Bibiliya zabo. Uko byaba byaragenze kose, Imana ntishaka ko dukurikiza imigenzo y’abantu ituma dutandukira amategeko yayo.—Matayo 15:1-3.
Ikinyoma: Izina ry’Imana ntirigomba gukoreshwa muri Bibiliya kubera ko nta wuzi neza uko ryavugwaga mu giheburayo.
Ukuri: Gutekereza gutyo byaba bigaragaza ko Imana iba yiteze ko abantu bavuga indimi zitandukanye bavuga izina ryayo mu buryo bumwe. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko abagaragu b’Imana bo mu gihe cya kera bavugaga indimi zitandukanye, ibyo bigatuma bavuga n’amazina bwite mu buryo butandukanye.
Reka dufate urugero rw’izina rya Yosuwa, umucamanza w’Abisirayeli. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bavugaga igiheburayo bavugaga Yehoh·shuʹaʽ, mu gihe abavugaga ikigiriki bavugaga I·e·sousʹ. Bibiliya ikoresha izina ry’igiheburayo rya Yosuwa ryahinduwe mu kigiriki, ibyo bikaba bigaragaza ko Abakristo bakoraga ibintu bihuje n’ubwenge bakavuga amazina bwite nk’uko avugwa mu ndimi zabo.—Ibyakozwe 7:45; Abaheburayo 4:8.
Ibyo ni na ko bigenda iyo izina ry’Imana rihinduwe mu zindi ndimi. Icy’ingenzi ni uko izina ry’Imana rikoreshwa aho rigomba gukoreshwa muri Bibiliya, si uko rivugwa.
a Igitabo New Catholic Encyclopedia, Icapwa rya Kabiri, Umubumbe wa 14, ku ipaji ya 883-884, kigira kiti “nyuma y’igihe runaka Abayahudi bavuye mu bunyage, batangiye kumva ko izina ry’Imana ‘Yahweh’ rigomba kubahwa cyane, ibyo bituma batangira kurisimbuza ‘ADONAI’ cyangwa ‘ELOHIM.’”
b Niba wifuza ibindi bisobanuro reba mu gatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, igice cya mbere kivuga ngo “Izina ry’Imana mu Byanditswe by’igiheburayo.”
c Reba igitabo Theological Lexicon of the Old Testament, Umubumbe wa 2, ipaji ya 523-524.