Ese Yesu yari umuntu mwiza gusa?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yesu ntiyari umuntu mwiza gusa. Uko bigaragara, ni we muntu wagize uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu. Dore ibyo abahanga mu by’amateka n’abanditsi bazwi cyane bamuvuzeho:
“Nta gushidikanya ko “Yesu w’i Nazareti . . . ari we muntu ukomeye cyane wabayeho.”—Byavuzwe na H. G. Wells, umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza.
“[Yesu] ni we muntu wagize uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu, kandi na n’ubu ni ko bikimeze.”—Byavuzwe na Kenneth Scott Latourette, umwanditsi akaba n’umuhanga mu by’amateka w’Umunyamerika.
Bibiliya isobanura impamvu Yesu ari we muntu wagize uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu kurusha undi muntu uwo ari we wese. Igihe Yesu yabazaga abigishwa be b’inkoramutima uwo ari we, umwe muri bo yaramushubije ati “uri Kristo, Umwana w’Imana nzima.”—Matayo 16:16.