TWIGANE UKWIZERA KWABO | MIRIYAMU
“Muririmbire Yehova”
Sa n’ureba umwana w’umukobwa wihishe ahantu, yitegereza ikintu kiri mu rubingo. Yagumye hamwe atanyeganyega, ari na ko yitegereza amazi ya Nili atemba buhorobuhoro. Akomeje kwitegereza muri rwa rubingo hashira umwanya munini, atitaye ku dusimba twagurukaga iruhande rwe tumubuza amahoro. Muri urwo rubingo harimo agatebo karimo musaza we wari ukiri uruhinja. Yari ababajwe cyane n’uko musaza we yari muri ako gatebo wenyine nta wumwitayeho. Ariko yari azi ko ababyeyi be bakoze igikorwa kiza cyari gutuma uwo mwana arokoka muri icyo gihe kitari cyoroshye.
Uwo mwana w’umukobwa yari yagize ubutwari budasanzwe kandi yari gukomeza kubugira. Nubwo yari umwana yari atangiye kugira ukwizera gukomeye. Hari ikintu cyari kigiye kuba cyari kugaragaza ko afite ukwizera. Nanone uko kwizera kwari kuzamufasha mu buzima bwe bwose. Nyuma y’igihe amaze gusaza, uko kwizera kwaramufashije mu bihe bidasanzwe ubwoko bwe bw’Abisirayeli bwanyuzemo. Nanone uko kwizera ni ko kwamufashije igihe yakoraga ikosa rikomeye. Uwo mwana ni nde? Ni irihe somo twavana ku kwizera kwe?
Miriyamu yari umwana w’umucakara
Iyo nkuru yo muri Bibiliiya ntivuga izina ry’uwo mwana, ariko kurimenya ntibigoye. Ni Miriyamu, umukobwa w’imfura wa Amuramu na Yokebedi. Ababyeyi be bari Abaheburayo kandi bari abacakara muri Egiputa (Kubara 26:59). Uwo musaza we wari ukiri uruhinja yaje kwitwa Mose. Icyo gihe mukuru wa Mose witwaga Aroni yari afite imyaka nk’itatu. Nta wuzi neza imyaka Miriyamu yari afite, ariko birashoboka ko yari atarageza ku myaka icumi.
Miriyamu yabayeho mu bihe bibi. Abanyegiputa batinye ko Abaheburayo bazaba benshi, maze babagira abagaragu kandi babakorera ibikorwa by’ubugome bukabije. Farawo yategetse ko abana b’abahungu b’Abaheburayo bose bazajya bahita bicwa bakivuka. Miriyamu yamenye ko ababyaza babiri ari bo Shifura na Puwa bagize ukwizera bakanga gukurikiza iryo tegeko.—Kuva 1:8-22.
Nanone Miriyamu yabonye ukuntu ababyeyi be bari bafite ukwizera. Amuramu na Yokebedi bamaze kubyara umwana wa gatatu wari mwiza cyane, bamaze amezi atatu bamuhishe. Ntibatinye itegeko ry’umwami ahubwo bahishe umwana wabo ngo batamwica (Abaheburayo 11:23). Icyakora guhisha umwana w’uruhinja ntibyoroshye, kandi bidatinze byabaye ngombwa ko bafata umwanzuro utoroshye. Yokebedi yahishe uwo mwana aho umuntu yashoboraga kumubona, akamujyana akamurera. Tekereza ukuntu Yokebedi yasengaga cyane mu gihe yabohaga agatebo akagahoma neza kugira ngo katinjiramo amazi, hanyuma agashyiramo uwo mwana we akunda maze akamutereka ku ruzi rwa Nili. Birashoboka ko ari we wasabye Miriyamu ngo agume aho arebe uko biri buze kugenda.—Kuva 2:1-4.
Miriyamu akiza Mose
Miriyamu yakomeje gutegereza, agiye kubona abona haje abantu. Abo bantu ntibari Abanyegiputa basanzwe, ahubwo ni umukobwa wa Farawo n’abakozi be bari baje koga mu ruzi rwa Nili. Miriyamu agomba kuba yarahise agira ubwoba. None se yari gutekereza ko umukobwa wa Farawo yarenga ku itegeko ry’umwami, maze ntagirire nabi uwo mwana w’Umuheburayo? Nta gushidikikanya ko muri icyo gihe Miriyamu yasenze cyane.
Umukobwa wa Farawo ni we wahise ubona ka gatebo, maze yohereza umukozi we ngo akamuzanire. Bibiliya igira iti: “Agapfunduye abonamo umwana w’umuhungu, kandi uwo mwana yarimo arira.” Yatekereje ko hari umugore w’Umuheburayo wari wamuhishe aho kugira ngo batamwica. Icyakora umukobwa wa Farawo yagiriye impuhwe urwo ruhinja rwari ruteye imbabazi (Kuva 2:5, 6). Miriyamu yari yakomeje kubitegereza, kandi agomba kuba yaritegereje uwo mukobwa akabona ko afite impuhwe. Icyo cyari igihe cyo kugaragaza ko yizera Yehova. Yagize ubutwari maze yegera abo bantu b’i bwami.
Ntituzi uko byagendekeraga umucakara w’Umuheburayokazi iyo yatinyukaga kuvugisha abantu b’ibwami. Nyamara Miriyamu yahise amubaza ati: “Mbese njye kuguhamagarira umugore wo mu Baheburayokazi, kugira ngo azakonkereze uyu mwana?” Icyo kibazo cyari gikwiriye rwose. Umukobwa wa Farawo yari azi ko adashobora kwirerera uwo mwana. Ashobora kuba yaratekereje ko byarushaho kuba byiza uwo mwana arerewe mu bwoko bwe; maze bakazamumuzanira amaze gukura kugira ngo amwiteho kandi amujyane mu ishuri. Miriyamu yarishimye cyane igihe umukobwa wa Farawo yamubwiraga ati: “Ngaho genda!”—Kuva 2:7, 8.
Miriyamu yahise agenda yiruka asanga ababyeyi be bari bahangayitse. Gerageza gusa n’umureba ibyishimo byamurenze, abwira nyina uko byagenze. Yokebedi yahise yumva ko ari Yehova ubikoze, nuko ajyana na Miriyamu bajya kureba umukobwa wa Farawo. Yokebedi ashobora kuba yaririnze kugaragaza ko yishimye cyane igihe umukobwa wa Farawo yamubwiraga ati: “Jyana uyu mwana umunyonkereze, jye ubwanjye nzajya nguhemba.”—Kuva 2:9.
Uwo munsi Miriyamu yamenye byinshi kuri Yehova. Yamenye ko yita ku bagaragu be kandi akumva amasengesho yabo. Nanone yamenye ko abantu bakuru cyangwa abagabo atari bo bonyine bashobora kugira ubutwari n’ukwizera. Yehova yumva amasengesho y’abagaragu be bose bamukunda (Zaburi 65:2). Ibyo twese twagombye kujya tubyibuka, muri ibi bihe biruhije.
Miriyamu yarihanganaga
Yokebedi yonkeje uwo mwana kandi amwitaho. Turiyumvisha ukuntu Miriyamu yakunze musaza we, dore ko ari we wamurokoye. Ashobora kuba yaramwigishije kuvuga kandi yarishimye cyane igihe yamenyaga kuvuga izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Uwo mwana amaze gukura bamushyiriye umukobwa wa Farawo (Kuva 2:10). Gutandukana na we byababaje abagize umuryango bose. Umukobwa wa Farawo yise uwo mwana Mose kandi Miriyamu yari afite amatsiko y’uko azaba ameze, amaze kuba umugabo. Ese ko yabaga mu rugo rw’umwami wa Egiputa, yari gukomeza gukunda Yehova?
Igihe cyarageze maze abona igisubizo k’icyo kibazo. Miriyamu agomba kuba yaranezerewe cyane igihe yamenyaga ko musaza we yakuze agakorera Yehova aho gukomeza kwishimira ibyiza byo kwa Farawo. Igihe Mose yari agize imyaka 40 yiyemeje gushyigikira ubwoko bwe. Yishe Umunyegiputa wagiriraga nabi umucakara w’Umuheburayo. Nyuma yaho yarahunze ava muri Egiputa kugira ngo batamwica.—Kuva 2:11-15; Ibyakozwe 7:23-29; Abaheburayo 11:24-26.
Miriyamu yamaze imyaka 40 atazi amakuru ya musaza we. Mose yamaze iyo myaka yose yibera mu gihugu cya Midiyani aragira intama (Kuva 3:1; Ibyakozwe 7:29, 30). Miriyamu yakomeje kwihangana kugeza ashaje kandi yabonye ukuntu bene wabo bagirirwaga nabi.
Miriyamu yari Umuhanuzikazi
Igihe Mose yagarukaga muri Egiputa Imana imutumye gukiza ubwoko bwayo, Miriyamu yari arengeje imyaka 80. Aroni yari umuvugizi wa Mose, kandi ni bo bagiye gusaba Farawo ngo arekure ubwoko bw’Imana. Miriyamu yakoraga uko ashoboye akabashyigikira mu gihe babaga bagiye kwa Farawo wabasuzuguraga cyane. Nanone yakomeje kubashyigikira igihe Yehova yatezaga Abanyegiputa ibyago icumi. Amaherezo Imana yabateje icyago cya nyuma yica abana b’imfura bose bo muri Egiputa, hanyuma Farawo arekura Abisirayeli bava muri Egiputa. Gerageza kwiyumvisha ukuntu Miriyamu yakoranye umwete agafasha bene wabo kuva muri Egiputa bayobowe na Mose.—Kuva 4:14-16, 27-31; 7:1–12:51.
Nyuma yaho Abisirayeli bagotewe hagati y’Inyanja Itukura n’abasirikare b’Abanyegiputa. Icyo gihe Miriyamu yabonye ukuntu Mose yahagaze imbere y’inyanja maze akamanika inkoni ye, inyanja ikigabanyamo kabiri. Igihe Mose yambutsaga Abisirayeli, Miriyamu yarushijeho kwizera Yehova. Yiboneye ko Imana ishobora byose kandi ko ibyo yavuze byose ibikora.—Kuva 14:1-31.
Abisirayeli bamaze kwambuka Inyanja Itukura hanyuma Farawo n’abasirikare be bakagwa muri iyo nyanja, Miriyamu yiboneye ukuntu Yehova arusha imbaraga abo basirikare bari bakomeye kuruta abandi ku isi. Ibyo byatumye Abisirayeli baririmbira Yehova. Miriyamu na we yayoboye abagore baririmba bavuga bati: “Muririmbire Yehova kuko yashyizwe hejuru cyane. Yaroshye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho.”—Kuva 15:20, 21; Zaburi 136:15.
Ibyo bintu byashimishije Miriyamu kandi ntiyigeze abyibagirwa. Icyo gihe ni bwo Bibiliya yavuze ko Miriyamu ari umuhanuzikazi, kandi ni we mugore wa mbere wiswe umuhanuzikazi. Miriyamu ari mu bagore bake Yehova yahaye inshingano yihariye.—Abacamanza 4:4; 2 Abami 22:14; Yesaya 8:3; Luka 2:36.
Ubwo rero iyo dukorera Yehova twihanganye kandi twicishije bugufi, arabibona kandi akaduha imigisha. Twese dushobora kwizera Yehova. Iyo tumwizera biramushimisha kandi ntajya abyibagirwa, ahubwo aratugororera (Abaheburayo 6:10; 11:6). Miriyamu yari afite ukwizera gukomeye kandi twagombye kumwigana.
Miriyamu aba umwibone
Guhabwa inshingano zikomeye no kumenyekana cyane ni byiza, ariko bishobora guteza ibibazo. Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Miriyamu ashobora kuba ari we mugore wari ukomeye mu Bisirayelikazi bose. Ese ibyo byaba byaratumye yirata ku bandi kandi agashaka guhabwa izindi nshingano (Imigani 16:18)? Ikibabaje ni uko byamubayeho.
Abisirayeli bamaze amezi make bavuye muri Egiputa, sebukwe wa Mose witwaga Yetiro yaje kumusura ari kumwe na Zipora umugore wa Mose n’abahungu babo babiri. Mose yari yarashakanye n’uwo mugore muri ya myaka 40 yamaze i Midiyani. Birashoboka ko Zipora yari yarasubiye iwabo i Midiyani, agiye kubasura. Icyo gihe se yari amuzanye mu nkambi y’Abisirayeli (Kuva 18:1-5). Gerageza kwiyumvisha uko Abisirayeli bakiriye iyo nkuru! Bari bafite amatsiko yo kumenya umugore wa Mose, Imana yakoresheje ngo abavane muri Egiputa.
Ese Miriyamu na we yari yishimye? Birashoboka ko yabanje kubyishimira. Ariko nyuma yaho yagize ubwibone. Ashobora kuba yaratekereje ko Zipora yari kumusimbura akaba ari we uba umugore ukomeye muri Isirayeli. Ntituzi uko byagenze, gusa icyo tuzi ni uko we na Aroni batangiye kumuvuga nabi, bikagera n’ubwo bamurakarira cyane. Babanje kumwibasira, bavuga ko atari Umwisirayeli, ahubwo ko yari Umukushi. * Ariko byaje gukomera batangira no kuvuga nabi Mose. Miriyamu na Aroni baravuze bati: “Mbese Yehova avuga binyuze kuri Mose gusa? Mbese ntavuga binyuze no kuri twe?”—Kubara 12:1, 2.
Miriyamu arwara ibibembe
Amagambo Miriyamu na Aroni bavuze, yerekana ko bari baratangiye kugira ibitekerezo bibi cyane. Ntibari bashimishijwe n’uko Yehova yakoreshaga Mose, kandi bishakiraga kugira ububasha n’icyubahiro. Ese baba barabitewe n’uko Mose yabatwazaga igitugu kandi akabiyemeraho? Nubwo Mose atari atunganye, uramutse uvuze ko yiyemeraga waba umubeshyeye rwose! Bibiliya igira iti: “Mose uwo yari umuntu wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose bari ku isi.” Miriyamu na Aroni babeshyeye Mose kandi ibyo byabateje ibibazo. Bibiliya igira iti: “Ibyo byose Yehova yarabyumvaga.”—Kubara 12:2, 3.
Yehova yahise atumiza abo bavandimwe batatu ngo baze ku ihema ry’ibonaniro. Bahageze, inkingi y’igicu idasanzwe yagaragazaga ko Yehova ahari, yahagaze ku muryango. Hanyuma Yehova yacyashye Miriyamu na Aroni, abibutsa ko yari inshuti magara ya Mose kandi ko yamwizeraga cyane. Yehova yarababajije ati: “Ni iki cyatumye mutinyuka kuvuga nabi umugaragu wanjye Mose?” Nta gushidikanya ko Miriyamu na Aroni bahinze umushyitsi. Yehova yabonaga ko gusuzugura Mose ari kimwe no kumusuzugura.—Kubara 12:4-8.
Birashoboka ko Miriyamu ari we watangije icyo gikorwa kibi cyo kurwanya umugore wa Mose, afatanyije na Aroni. Ibyo bishobora kuba ari byo byatumye Yehova ahana Miriyamu wenyine akamuteza ibibembe. Iyo ndwara iteye ubwoba yatumye uruhu rwa Miriyamu ‘rwererana nk’urubura.’ Aroni yahise yicisha bugufi yinginga Mose ngo amusabire imbabazi. Yaramubwiye ati: “Ntutubareho icyaha twakoze duhubutse.” Kubera ko Mose yicishaga bugufi, yatakambiye Yehova ati: “Ndakwinginze Mana, mukize! Ndakwinginze rwose” (Kubara 12:9-13)! Kuba abo bagabo babiri barababajwe cyane n’ibyabaye kuri mushiki wabo, bigaragaza ko bamukundaga cyane nubwo yakoraga amakosa.
Imana yababariye Miriyamu
Yehova yababariye Miriyamu aramukiza bitewe n’uko yari yihannye. Icyakora yamusabye kumara iminsi irindwi mu kato inyuma y’inkambi y’Abisirayeli. Miriyamu ashobora kuba yaragize ikimwaro igihe yasabwaga kumvira iryo tegeko ryo kujya kuba inyuma y’inkambi. Ariko ukwizera kwe kwaramukijije. Yari azi neza ko Se Yehova akiranuka kandi ko yarimo amuhana bitewe n’uko amukunda. Ni cyo cyatumye yumvira. Yamaze mu kato iminsi irindwi abari mu nkambi bose bamutegereje. Miriyamu yongeye kugaragaza ukwizera, igihe yicishaga bugufi akemera ‘kugaruka’ mu nkambi.—Kubara 12:14, 15.
Yehova ahana abo akunda (Abaheburayo 12:5, 6). Yakundaga Miriyamu cyane, ni yo mpamvu yamuhannye igihe yagaragazaga ubwibone. Igihano cyaramubabaje, ariko nanone cyaramukijije. Kuba Miriyamu yaremeye igihano byashimishije Imana. Miriyamu yapfuye Abisirayeli bari hafi kuva mu butayu. Bari bageze i Kadeshi, mu butayu bwa Zini kandi ashobora kuba yari afite imyaka 130 * (Kubara 20:1). Hashize imyaka myinshi, Yehova yagaragaje ko yakundaga Miriyamu kuko yari yaramukoreye. Ibyo bigaragazwa n’amagambo umuhanuzi Mika yanditse agira ati: ‘Naragucunguye nkuvana mu nzu y’uburetwa; nohereje Mose, Aroni na Miriyamu ngo bakugende imbere.’—Mika 6:4.
Hari byinshi twakwigira kuri Miriyamu. Tugomba gufasha abafite ibibazo, kandi tukagira ubutwari bwo kuvuga ukuri nk’uko yabigenje akiri umwana (Yakobo 1:27). Nanone tugomba kumwigana tugatangaza ubutumwa buturuka ku Mana (Abaroma 10:15). Ikindi kandi tugomba kwirinda ishyari n’uburakari (Imigani 14:30). Tugomba kandi kwemera igihano Yehova aduha twicishije bugufi (Abaheburayo 12:5). Ibyo nitubikora, tuzaba twigana ukwizera kwa Miriyamu.
^ par. 21 Kuba Zipora yari Umukushi, bisobanura ko yakomokaga muri Arabiya, kimwe n’abandi Bamidiyani; ntiyakomokaga muri Etiyopiya.
^ par. 26 Abo bavandimwe uko ari batatu bapfuye bakurikije uko barutanwa. Habanje Miriyamu, hakurikiraho Aroni hanyuma Mose na we arapfa. Birashoboka ko bapfuye mu mwaka umwe.