Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Amashereka

Amashereka

 Hari igitabo cyavuze ko amata y’abana akorwa mu nganda ntaho ahuriye n’amashereka y’umubyeyi. Impamvu ni uko amashereka yo agenda ahinduka bitewe n’ibyo umwana akeneye.

 Suzuma ibi bikurikira: Amashereka y’umubyeyi ashobora guhinduka igihe cyose atangiye konsa kugeza arangije. Urugero, umubyeyi ashobora gutangira konsa amashereka arimo poroteyine nyinshi, vitamine, imyunyu ngugu n’amazi, ariko agasoza konsa amashereka arimo ibinure byinshi kugira ngo umwana ahage. Nanone amashereka agenda ahinduka bitewe n’imyaka umwana afite cyangwa ibihe by’umwaka.

 Nanone hari imisemburo yiyongera mu mashereka y’umubyeyi, urugero nka nijoro hiyongeramo uwitwa melatonine utuma abantu basinzira, mu gihe hari indi yiyongera ku manywa. Nanone kuba imisemburo igenda ihinduka hakurikijwe amasaha y’umunsi, bituma umwana agira igihe cyo gusinzira n’icyo gukanguka bidahindagurika.

 Nyuma y’iminsi mike umubyeyi amaze kubyara, agira amashereka y’umuhondo bita kolositarame. Ayo mashereka, igifu cy’uruhinja kiba gishobora kuyagogora mu buryo bworoshye kandi aba arimo intungamubiri nyinshi ku buryo n’igifu cy’umwana nubwo ari gito gishobora kujyamo ibintu bihagije bigirira akamaro umubiri. Nanone ayo mashereka y’umuhondo afasha umubiri w’umwana kugira abasirikare bawurinda kwandura indwara. Ikindi kandi ayo mashereka agira akamaro kuko afasha mu gusukura urwungano ngogozi rw’uruhinja.

 Ababyeyi ntibajya bahangayikishwa n’uko bazabura amashereka nubwo baba barabyaye impanga, kuko amashereka agenda yiyongera bitewe n’akenewe.

 Ubitekerezaho iki? Ese ayo mashereka ahambaye muri ubwo buryo yabayeho mu buryo bw’impanuka cyangwa yararemwe?