ESE BYARAREMWE?
Kore y’agasimba ko mu mazi
Abahanga mu bumenyi bw’inyamaswa bamaze igihe bamenye ko ako gasimba ko mu mazi gashobora gufata ku bitare, ku nkingi z’ubwato no ku ndiba yabwo. Kore ikorwa n’ako gasimba, iruta kure cyane kore isanzwe abantu bakora. Vuba aha, ni bwo abahanga bamenye ibanga ako gasimba gakoresha kugira ngo gatose ahantu gafashe.
Suzuma ibi bikurikira: Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ako gasimba kamaze kuba gakuru ku buryo gashobora kugenda mu mazi kari konyine, kagenda gasuzuma ahantu hatandukanye kugira ngo kabone ikintu kiza gashobora gufataho. Iyo ako gasimba kabonye icyo kintu kiza, kavubura ubwoko bubiri bw’amatembabuzi. Ubwa mbere, gasohora amatembabuzi aba ameze nk’amavuta ahanagura amazi aho kagiye gufata. Iyo ibyo birangiye, gasohora andi matembabuzi agizwe na poroteyine maze izo poroteyine zahura na ya mavuta bigatuma gafata kuri icyo kintu.
Ayo matembabuzi yombi akora kore ikomeye cyane ku buryo na za bagiteri zitayangiza. Iyo kore igomba kuba ikomeye cyane kuko ako gasimba kaba kazafata kuri icyo kintu igihe kirekire.
Ukuntu ako gasimba gakora iyo kore birahambaye kuruta uko abahanga mu bya siyansi babitekerezaga. Umwe mu bagize ikipe y’abavumbuye uko gakora iyo kore yaravuze ati: “Uburyo ako gasimba gakora kore kugira ngo kavaneho amazi ari ahantu runaka, ni ibintu bikoranywe ubuhanga rwose.” Abashakashatsi bashobora kwigana ubwo buryo maze bagakora kore y’umwimerere idaciye mu ruganda, yajya ikoreshwa mu bikoresho bya eregitoroniki cyangwa mu bijyanye no kuvura.
Ubitekerezaho iki? Ese ako gasimba gakora gatyo kabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa kararemwe?