INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Nakora iki niba hari abannyuzura umwana wange?
Wakora iki umwana wawe akubwiye ko ku ishuri bamunnyuzura? Ese wasaba ko abamunnyuzura bahanwa? Ese wakwigisha umwana wawe uko yarwana n’abamunnyuzura? Mbere yo kugira umwanzuro ufata, hari ibyo ugomba kubanza kumenya.
Ni iki nkwiriye kumenya ku bijyanye no kunnyuzura?
Kunnyuzura ni iki? Kunnyuzura umuntu bikubiyemo kumubwira amagambo amubabaza cyangwa kumukorera ibikorwa byo kumubabaza ubigambiriye. Icyakora, ibi ntibivuze ko byanze bikunze gutuka umuntu cyangwa kumwanga ari ukumunnyuzura.
Impamvu ukwiriye kumenya icyo kunnyuzura ari cyo: Hari abakoresha ijambo “kunnyuzura” bashaka kuvuga ikintu cyose kibangamira abandi, uko cyaba kiri kose. Icyakora iyo ushatse gukemura akabazo kose umwana wawe ahuye na ko, uba umuvutsa uburyo bwo kwitoza kwikemurira ibibazo, kandi uwo ni umuco ushobora kumufasha ubu n’igihe azaba amaze gukura.
Ihame rya Bibiliya: “Ntukihutire kurakara mu mutima wawe.”—Umubwiriza 7:9.
Umwanzuro: Nubwo hari ibibazo ugomba gufasha umwana wawe kugira ngo abikemure, rimwe na rimwe uba ugomba kumutoza kwirwanaho no kumenya uko yabana neza n’abandi.—Abakolosayi 3:13.
None se wakora iki niba umwana wawe akubwira ko akomeje kubuzwa amahwemo n’abantu babigambiriye?
Nafasha nte umwana wange?
Jya umutega amatwi witonze. Gerageza kumenya (1) ibimubaho (2) n’impamvu ari we bibasira. Banza umenye amakuru yose mbere yo gufata umwanzuro. Ibaze uti: “Ese ubwo ntihaba hari ibindi ntazi?” Niba wifuza kumenya neza uko ikibazo giteye, ushobora kubaza umwarimu umwigisha cyangwa ababyeyi b’umunyeshuri bafitanye ikibazo.
Ihame rya Bibiliya: “Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.”—Imigani 18:13.
Niba umwana wawe annyuzurwa, mufashe kumva ko uko yitwara bishobora gutuma ibibazo byoroha cyangwa bikarushaho kuzamba. Urugero, Bibiliya igira iti: “Gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya” (Imigani 15:1). N’ubundi kandi, kwihorera bituma ibintu birushaho kuzamba, bigatuma ukunnyuzura arushaho aho gucogora.
Ihame rya Bibiliya: ‘Ntimukagire uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse.’—1 Petero 3:9.
Sobanurira umwana wawe ko kutihorera bidatuma aba ikigwari, ahubwo bituma aba intwari kuko aba yanze kuyoborwa n’ibyifuzo by’abamunnyuzura. Twavuga ko aba anesheje abamunnyuzura atiriwe ahangana na bo.
Iyo nama yabagirira akamaro cyanecyane mu gihe hari abannyuzura umwana wawe bifashishije ikoranabuhanga. Gukomeza gucyocyorana kuri interineti, nta kindi bitanga uretse guha urwaho abamunnyuzura kandi bikaba byatuma umwana arushaho kunnyuzurwa. Bityo rero, hari igihe biba byiza ko umuntu yicecekera, kuko ubwo ari uburyo bwo gucecekesha ukunnyuzura.
Ihame rya Bibiliya: “Ahatari inkwi umuriro urazima.”—Imigani 26:20.
Umwana wawe ashobora kwirinda abantu n’ahantu ahurira n’abamunnyuzura. Urugero, niba azi aho abamunnyuzura bakunze kuba bari, ashobora kwirinda kwishyira mu bibazo, agaca indi nzira.
Ihame rya Bibiliya: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”—Imigani 22:3.
GERAGEZA GUKORA IBI: Fasha umwana wawe kumenya ibibi n’ibyiza by’imyanzuro afata mu gihe hari abamunnyuzura. Urugero:
Byagenda bite yirengagije ibyo akorerwa n’abamunnyuzura?
Byagenda bite yihagazeho akabwira umunnyuzura kumuha amahoro?
Byagenda bite areze abamunnyuzura ku bayobozi b’ishuri?
Byagenda bite se ibyo abamunnyuzura bakora abigize urwenya?
Jya uzirikana ko uko umwana wawe yannyuzurwa kose, buri mimerere iba yihariye. Bityo rero, wowe n’umwana wawe muge mureba uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo. Jya umwizeza ko atari wenyine muri ibyo bihe bitoroshye.
Ihame rya Bibiliya: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.