INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Uko wafasha umwana wawe kwihangana mu gihe ibintu bitagenze nk’uko yabyifuzaga
Byanze bikunze, hari igihe kizagera umwana wawe agakora ikintu ntikigende neza nk’uko yabyifuzaga bikaba byamuca intege. Wamufasha ute?
Icyo wagombye kumenya
Twese bitubaho. Bibiliya igira iti: “Twese ducumura kenshi” (Yakobo 3:2). Abana na bo ni uko. Icyakora hari ikintu kiza abana bakwigira ku makosa bakora. Ashobora gutuma bitoza umuco wo kwihangana. Abana ntibavukana uwo muco ariko bashobora kuwutozwa. Umubyeyi witwa Laura yaravuze ati: “Nge n’umugabo wange twabonye ko kwereka abana bacu ibitagenze neza cyangwa amakosa bakoze, ari byo byiza kuruta kubyirengagiza nk’aho nta cyabaye. Bituma bashobora kwihangana mu gihe ibintu bitagenze nk’uko babyifuzaga.”
Abana benshi iyo batageze ku byo bifuzaga bacika intege. Hari abana batajya bashobora kwihangana mu gihe batageze ku byo bifuzaga, bitewe n’uko ababyeyi babo birinda kubabwira ko bakoze amakosa. Urugero, iyo umwana atsinzwe ku ishuri, hari ababyeyi bahita bagereka amakosa ku mwarimu; yagirana ikibazo n’undi mwana, bakayagereka kuri mugenzi we.
None se abana bakwitoza bate kwirengera ingaruka z’amakosa yabo, kandi ababyeyi bahora babarinda kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bakora?
Icyo wakora
Jya ubwira umwana wawe ko ibyo akora bizamugiraho ingaruka.
Bibiliya igira iti: ‘Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura.’—Abagalatiya 6:7.
Ibyo dukora bigira ingaruka. Iyo dukoze amakosa tuba tugomba no kwirengera ingaruka zayo. Ubwo rero, abana bagomba kumenya ko ibyo umuntu abiba ari byo asarura, bakamenya ko bagomba kwemera uruhare bagize mu bitaragenze neza. Jya wirinda kugereka amakosa y’abana bawe ku bandi kandi wirinde kubarengera. Ahubwo jya ubareka birengere ingaruka z’ibyo bakoze, ukurikije imyaka bafite. Birumvikana ko umwana agomba gusobanurirwa neza ko amakosa yakoze, ari yo yatumye agerwaho n’ibibazo.
Jya ufasha umwana wawe kumenya icyo yakora.
Bibiliya igira iti: “Nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.”—Imigani 24:16.
Niba ibintu bitagenze nk’uko wabyifuzaga, ntukumve ko ijuru rikugwiriye. Jya ufasha umwana wawe kumenya uko yakemura ikibazo yahuye na cyo, aho kwibanda ku bitagenze neza n’impamvu zabiteye. Urugero, niba umwana wawe atsinzwe ku ishuri, jya umufasha kumenya icyo yakosora, umwereke ko akwiriye kwiga cyane kugira ngo ubutaha azatsinde (Imigani 20:4). Niba umukobwa wawe yashwanye n’inshuti ye, mufashe kumva ko akwiriye gufata iya mbere agasaba imbabazi, kabone n’iyo yaba atari we wagize uruhare runini muri icyo kibazo bagiranye.—Abaroma 12:18; 2 Timoteyo 2:24.
Jya utoza umwana wawe umuco wo kwiyoroshya.
Ihame rya Bibiliya: “Ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza.”—Abaroma 12:3.
Iyo ushimagiza umwana wawe umubwira ko ari we uzi gukora ibintu neza kurusha abandi bantu bose, uba umubeshya kandi uba umuhemukira. Uzirikane ko n’abana b’abahanga cyane ku ishuri atari ko buri gihe buzuza mu bintu byose. Nanone niyo umwana yaba umuhanga ate muri siporo, si ko buri gihe azatsinda imikino yose. Iyo abana batojwe kwiyoroshya, baba bashobora kwihangana mu gihe ibintu bitagenze nk’uko babyifuzaga.
Bibiliya ivuga ko ibibazo duhura na byo bishobora kudutoza umuco wo kwihangana (Yakobo 1:2-4). Ubwo rero, nubwo iyo umuntu atageze ku cyo yifuzaga bimuca intege, jya ufasha abana bawe kumva ko ibintu biba bitabarangiriyeho.
Gutoza umwana umuco wo kwihangana bifata igihe kimwe n’uko bigenda ku bindi bintu. Ariko iyo yitoje uwo muco bimugirira akamaro, bigatuma yitwara neza mu gihe cy’amabyiruka. Hari igitabo cyavuze ko “iyo abakiri bato batojwe uko bahangana n’ibibazo bahura na byo, inshuro nyinshi bibarinda gukora ibintu byabateza akaga. Usanga iyo hagize ikibazo kibatunguye bakitwaramo neza” (Letting Go With Love and Confidence). Birumvikana ko uwo muco wo kwihangana ubagirira akamaro no mu gihe bamaze kuba bakuru.
Inama: Jya ubabera urugero rwiza. Jya wibuka ko uko witwara mu gihe ibintu bitagenze nk’uko wari ubyiteze, ari byo bizatuma abana bawe bamenya uko bakwitwara mu gihe bibabayeho.