Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA

Abana n’Imbuga nkoranyambaga—Igice cya 2: Uko wakwigisha umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga

Abana n’Imbuga nkoranyambaga—Igice cya 2: Uko wakwigisha umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga

 Ababyeyi benshi ntibemerera abana babo gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko baba bahangayikishijwe n’ingaruka zabagiraho. Ariko se, niba wemereye umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu gukoresha imbuga nkoranyambaga, wamufasha ute kwirinda ibibazo zamuteza no gukoresha neza interineti?

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Ibyo umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu ashyira mu mwanya wa mbere

 Icyo ukwiriye kumenya: Zirikana ko imbuga nkoranyambaga zikunda kubata abantu, bityo jya ufasha umwana wawe amenye kugenzura igihe amara azikoresha.

 Ihame rya Bibiliya: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.

 Tekereza kuri ibi: Ese gukoresha imbuga nkoranyambaga bibuza umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu gusinzira, gukora imikoro yo ku ishuri cyangwa se bimubuza gusabana n’abagize umuryango? Abashakashatsi bavuga ko abana b’ingimbi cyangwa abangavu baba bakeneye gusinzira amasaha agera ku 9 mu ijoro, ariko abamara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga ku munsi, basinzira amasaha ari munsi ya 7.

 Icyo wakora: Ganira n’umwana wawe ibyerekeranye n’ibyo yagombye gushyira mu mwanya wa mbere, unamwereke akamaro ko kugena igihe amara ku mbuga nkoranyambaga. Mushyirireho amategeko ashyize mu gaciro, urugero nko kumubwira ko atemerewe kujyana igikoresho cya eregitoronike mu cyumba agiye kuryama. Intego yawe ni ukumufasha kwitoza umuco wo kumenya kwifata, kandi bizamugirira akamaro namara gukura.—1 Abakorinto 9:25.

 Ingaruka bizagira ku byiyumvo by’umwana wawe

 Icyo ukwiriye kumenya: Kwitegereza amafoto agezweho n’ibindi abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutuma abakiri bato bumva barasigaye inyuma, bikababaza cyangwa bigatuma biheba.

 Ihame rya Bibiliya: “Mwiyambure . . . kwifuza.”—1 Petero 2:1.

 Tekereza kuri ibi: Ese gukoresha imbuga nkoranyambaga bituma umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu yigereranya n’abandi mu buryo budakwiriye, agendeye ku isura ye n’uko ateye? Ese umwana wawe abona ko abandi babayeho neza, mu gihe we abona ko abayeho ubuzima bubishye? 

 Icyo wakora: Ganira n’umwana wawe ku ngaruka ziterwa no kwigereranya n’abandi. Jya uzirikana ko abakobwa bashishikazwa cyane n’ibyerekeranye no kugirana ubucuti n’abandi ndetse n’uko bagaragara, ku buryo bibagiraho ingaruka cyane kurusha abahungu. Ushobora no gusaba umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu kujya amara igihe runaka adakoresha imbuga nkoranyambaga. Umusore ukiri muto witwa Jacob yaravuze ati: “Namaze igihe narasibye porogaramu nakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga. Byamfashije kurushaho kumenya ibyo nkwiriye gushyira mu mwanya wa mbere, kurushaho kwimenya no kumenya abandi.”

 Ibyo umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu azajya akorera kuri interineti

 Icyo ukwiriye kumenya: Gukoresha imbuga nkoranyambaga byagereranyijwe no kuba utuye ahantu hari abantu benshi, kandi ni ibisanzwe ko abantu baba hamwe bashobora kugira icyo batumvikanaho cyangwa bakagira ibyo bapfa.

 Ihame rya Bibiliya: “Gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose . . . Mugirirane neza.”—Abefeso 4:31, 32.

 Tekereza kuri ibi: Ese imbuga nkoranyambaga zituma umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu asigaye agira amazimwe, ashyamirana n’abandi, cyangwa akoresha amagambo mabi?

 Icyo wakora: Fasha umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu gusobanukirwa neza amahame yamufasha gukoresha neza imbuga nkoranyambaga. Igitabo kitwa Digital Kids kigira kiti: “Twe nk’ababyeyi ni inshingano zacu kwigisha abana nta cyo tubakinze, tukabereka ko ubugome butemewe aho ari ho hose, haba kuri interineti cyangwa mu buzima busanzwe.”

 Zirikana ko imbuga nkoranyambaga atari ikintu cy’ibanze mu buzima kandi ko atari ko ababyeyi bose bemerera abana babo b’ingimbi cyangwa b’abangavu kuzikoresha. Niba wemereye umwana wawe gukoresha imbuga nkoranyambaga, wagomye kuba wizeye neza ko akuze bihagije ku buryo yakwishyiriraho imipaka y’igihe amara azikoresha, azakomeza kugira inshuti nziza kandi ko azashobora kwirinda ibintu bitari byiza bishyirwaho.