Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA

Jya wigisha abana bawe gushimira

Jya wigisha abana bawe gushimira

 Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bashimira bagira ibyishimo, amagara mazima, babasha guhangana n’ibibazo bitandukanye kandi bakagirana n’abandi ubucuti burambye. Umushakashatsi witwa Robert A. Emmons yavuze ko iyo umuntu ashimira bimurinda ibyiyumvo bibi urugero nk’ishyari, kugira inzika, umururumba no kumva abihiwe n’ubuzima. a

 Gushimira bigirira abana akahe kamaro? Ubushakashatsi bwamaze imyaka ine bukorerwa ku bakiri bato bagera kuri 700 bwagaragaje ko abakiri bato bashimira badakunda gukopera mu ishuri, batanywa ibiyobyabwenge n’inzoga, cyangwa ngo bagire ingeso mbi.

  •   Kumva ko ibintu byose ari ibyawe bituma umuntu aba indashima. Abana benshi bumva ko ibintu byiza byose bagomba kubihabwa. Iyo uhawe ikintu cyangwa ukabona ikintu wumvaga ko wagombaga kugihabwa bigutera kuba indashima.

     Kuba indashima birogeye cyane muri iki gihe. Umubyeyi witwa Katherine yaravuze ati: “Isi yigisha abantu ko bagomba kubona ikintu cyose bifuza.” Yakomeje agira ati: “Amafoto tubona haba mu binyamakuru, kuri tereviziyo na interineti atwereka ko ibyo bintu tubona kuri ayo mafoto tubikwiriye kandi ko tugomba kuba aba mbere mu kubitunga.”

  •   ushimira umuntu abitozwa akiri muto. Umubyeyi witwa Kaye yaravuze ati: “Kwigisha abana ntibigoye. Kubatoza imico myiza bakiri bato, ni nko gushingirira ikimera kugira ngo gikure neza.”

Wakwigisha ute abana gushimira?

  •   Jya ubigisha amagambo bavuga bashimira. Ndetse n’abana bato cyane bashobora kwiga kuvuga ngo “urakoze” mu gihe bahawe impano cyangwa bagiriwe neza. Uko bagenda bakura barushaho guha agaciro ibikorwa abandi babakorera birangwa n’ineza maze bakabashimira babikuye ku mutima.

     Ihame rya Bibiliya: “Mujye muba bantu bashimira.”—Abakolosayi 3:15.

     Umwuzukuru wacu ufite imyaka itatu akunda kuvuga ngo: “Murakoze” kandi ikintu cyose asabye agisaba mu kinyabupfura. Ibyo yabyigishijwe n’ababyeyi be. Uko ababyeyi be bitwara n’uko bashimira byatumye na we yiga gushimira.—Jeffrey

  •   Jya ubigisha icyo bakora kugira ngo bagaragaze ko bashimira abandi. Ushobora kubigisha uko bakwandikira umuntu akabaruwa ko gushimira igihe bahawe impano. Nanone iyo ubahaye imirimo yo mu rugo yoroheje bibafasha gusobanukirwa imbaraga bisaba kugira ngo mu rugo hahore hasa neza.

     Ihame rya Bibiliya: “Gutanga bihesha ibyishimo kurusha guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

     Abana bacu bagira uruhare mu mirimo yo mu rugo urugero nko gutegura amafunguro, guteka n’ibindi. Ibyo bibafasha guha agaciro ibyo tubakorera kandi bigatuma badushimira.”—Beverly

  •   Jya ubatoza indi mico. Gushimira twabigereranya n’ikimera naho kwicisha bugufi tukabigereranya n’ubutaka. Abantu bicisha bugufi baba bazi ko bakeneye abandi kugira ngo babafashe mu byo bakora byose, kandi ibyo bituma baba abantu bashimira mu gihe abandi babafashije.

     Ihame rya Bibiliya: “Mujye mwiyorosha mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi. —Abafilipi 2:3, 4.

     Rimwe na rimwe iyo turi gufata amafunguro ya nimugoroba hari umukino utwigisha gushimira dukina. Buri wese afata umwanya akatubwira inkintu yumva gituma afite impamvu zo gushimira. Ibyo bitera inkunga buri wese yo gutekereza ibintu byiza abandi bamukoreye no gushimira, aho kwibanda ku bitagenze neza no ku bitureba gusa.”— Tamara.

 Inama: Jya ubaha urugero. Abana bawe bizaborohera kwiga gushimira nibumva buri gihe ubashimira cyangwa ushimira abandi.

a Byavuye mu gitabo Thanks! How Practicing Gratitude Can Make You Happier.