Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Mu gihe umwe mu bashakanye anywa inzoga nyinshi

Mu gihe umwe mu bashakanye anywa inzoga nyinshi

 Ese uwo mwashakanye ajya akubwira ko ahangayikishijwe n’uko ukunda kunywa inzoga? Niba ari ko bimeze hari ibintu wagombye gutekerezaho.

Muri iyi ngingo tugiye kureba

 Kunywa inzoga nyinshi byangiza umuntu ndetse n’umuryango we

 Kunywa inzoga nyinshi bishobora gutera indwara zitandukanye urugero nk’umutima, umwijima na kanseri. Icyakora inzoga ziteza ibibazo byinshi kandi bikomeye kurushaho. Zishobora gutuma abashakanye bagirana ibibazo, urugero nk’urugomo rukorerwa mu ngo, ubukene, guca inyuma uwo mwashakanye ndetse no gutana.

 Bibiliya ivuga ko inzoga nyinshi ‘ziryana nk’inzoka, kandi zikagira ubumara nk’ubw’impiri’ (Imigani 23:32). Wabwirwa n’iki ko inzoga zakubase?

 Ese inzoga zarakubase?

 Ibibazo bikurikira bishobora kugufasha kumenya niba inzoga zarakubase:

  •   Ese kwifata ngo utanywa inzoga birakugora?

  •   Ese uhora utekereza igihe uzongera kunywa akandi gacupa?

  •   Ese ukomeza kunywa inzoga nubwo uzi neza ko ziguteza ibibazo, zikabiteza n’umuryango wawe?

  •   Ese iyo ugerageje kuzireka uba wumva wabuze amahoro?

  •   Ese kunywa inzoga bituma uhora utongana n’uwo mwashakanye?

  •   Ese ugenda urushaho kunywa inzoga nyinshi kuruta mbere?

  •   Ese hari igihe unywa inzoga wihishe haba mu rugo cyangwa ku kazi?

 Niba ushubije yego kuri kimwe muri ibyo bibazo cyangwa byinshi, biragaragaza ko inzoga zakubase, ukaba warabaye kanyota.

 Jya wemera ko ufite ikibazo

 Ese uwo mwashakanye ahora akubwira ko ahangayikishijwe n’uko unywa inzoga nyinshi? Niba ajya abikubwira, ushobora kuba ugerageza kwisobanura cyangwa ukumva ko bidakabije. Nanone ushobora kuba ubigereka ku bandi harimo n’uwo mwashakanye, wenda ukavuga uti:

  •   “Iyo uba umfata neza simba nywa inzoga nyinshi.”

  •   “Nawe ufite akazi nk’akanjye wanywa inzoga nk’izo nywa.”

  •   “Njye nzi abantu benshi banywa nyinshi kundusha.”

 None se iyo uvuze ibintu nk’ibyo, si nk’aho uba ugaragaza ko kunywa inzoga ari byo by’ingenzi kuruta kugira umuryango wishimye? None se ubona ari iki cyagombye kuza mu mwanya wa mbere?

 Ihame rya Bibiliya: “Umugabo washatse ahangayikishwa n’iby’isi, ashaka uko yashimisha umugore we.”—1 Abakorinto 7:33.

Urukuta rwagereranywa no kwanga kumva ibyo uwo mwashakanye akubwira, jya urusimbuza idirishya rigereranywa no kumenya neza ibimuhangayikishije

 Icyo wakora

  •   Jya uha agaciro ibyo uwo mwashakanye akubwira. Nubwo uwo mwashakanye yaba akabya guhangayika, ujye ugerageza kugira ibyo ukosora. Utagize icyo uhindura, kandi uwo mwashakanye akubwira ko bimuhangayikishije, icyo ubwacyo cyaba kigaragaza ko inzoga zakubase.

     Ihame rya Bibiliya: “Buri wese akomeze gushaka ibifitiye abandi akamaro, aho kwishakira inyungu ze bwite.”—1 Abakorinto 10:24.

  •   Jya umenya amakuru ajyanye n’ikibazo ufite. Kugira ngo umusirikare atsinde urugamba, agomba kumenya amayeri y’umwanzi. Nawe ni uko ugomba kubigenza. Kugira ngo utsinde ikibazo ufite ugomba kumenya ibibi by’inzoga n’ukuntu zibata abantu. Nanone ni ngombwa ko umenya ingamba wafata kugira ngo inzoga zidakomeza kukubata cyangwa utazongera kugira ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi.

     Ihame rya Bibiliya: “Mukomeze kwirinda irari ry’umubiri, ari na ryo mukomeza kurwana na ryo.”—1 Petero 2:11.

  •   Jya usaba ubufasha. Hari gahunda ziba zigamije gufasha ababaswe n’inzoga. Muri izo harimo kuganiriza ababaswe n’inzoga, kubaha imiti cyangwa ibitaro. Nanone ushobora gusaba incuti yawe ikuze mu buryo bw’umwuka ikakubwira niba hari ibintu ibona bituma ukomeza kubatwa n’inzoga. Mu gihe ubona ko iyo ngeso ishobora kongera kugaruka, jya usaba wa muntu agufashe.

    Jya usaba ubufasha abaganga babyize

     Ihame rya Bibiliya: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

 Kubatwa n’inzoga ni ikibazo kitoroshye kidashobora gukemurwa no gusoma gusa ingingo ngufi nk’iyi cyangwa kuvuga ngo: “Ngiye kugerageza kunywa inzoga nke.” Icyakora ugomba kumenya ko uko witwara mu birebana n’ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi bigira ingaruka ku buzima bwawe ndetse no ku wo mwashakanye.

 Niba wifuza ibindi bisobanuro: Soma izi ngingo zikurikira zivuga ibijyanye no kwirinda kunywa inzoga nyinshi.

 Naretse kuba umunyarugomo

 Singiterwa ipfunwe n’uwo ndi we

 Niberaga mu muhanda

 Nanone reba videwo ivuga ngo: ‘Nari ndambiwe uko nari mbayeho’