INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE
Uko abashakanye bakwirinda gufuha
Iyo abashakanye batizerana ntibashobora kugira ibyishimo. None se wakora iki ngo wirinde gufuha nta mpamvu?
Muri iyi ngingo turasuzuma
Gufuha ni iki?
Ijambo “gufuha” rishobora gusobanura ibintu bitandukanye. Muri iyi ngingo, ryerekeza ku byiyumvo ugira iyo utekereza ko hari undi muntu ugaragariza urukundo uwo mwashakanye mu buryo bwihariye cyangwa iyo utekereza ko uwo mwashakanye yita ku wundi muntu mu buryo bwihariye. Icyo gihe uba wumva umuryango wanyu uri mu bibazo. Niba ari uko bimeze, gufuha byaba ari ibisanzwe kandi byaba bikwiriye. Ikindi nanone ishyingiranwa ni umurunga uhuza abantu babiri kandi abashakanye baba bagomba gukora uko bashoboye kose ngo baririnde.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. . . . Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Matayo 19:6.
“Niba mu muryango wanyu hari ikibazo, gufuha twabigereranya n’impuruza ibamenyesha ko mufite ikibazo kandi ikabasaba kugira icyo mukora.”—Benjamin.
Icyakora gufuha kudakwiriye, kuba gushingiye ku bintu bidafatika, urugero nko gukeka amababa uwo mwashakanye n’ubwoba budafite ishingiro. Urukundo nyakuri ruturinda kubabara bitewe no gufuha bitari ngombwa (1 Abakorinto 13:4, 7). Dr. Robert L. Leahy yaranditse ati: “Iyo ufuha nta mpamvu zifatika akenshi ukora ibintu bishobora kwangiza ishyingiranwa ryanyu.” a
Ni iki gituma umuntu afuhira undi?
Gufuha nta mpamvu bishobora guterwa n’ibintu byakubayeho kera, urugero nk’iyo uwo mwari mwarashakanye yaguciye inyuma cyangwa ababyeyi bawe bakaba baratandukanye bitewe no gucana inyuma, bityo nawe ukaba utekereza ko bishobora kukubaho.
“Nkiri muto papa yaciye inyuma mama. Ibyo byatumye kugira uwo nizera bingora. Byarampungabanyije kandi bituma rimwe na rimwe kwizera umugabo wanjye bingora.”—Melissa.
Indi mpamvu: Iyo akenshi wumva udafite umutekano, bishobora gutuma uhora wumva ko abantu bose bashobora kugusenyera. Bishobora no gutuma utangira kumva ko uwo mwashakanye ashobora kuguta igihe icyo ari cyo cyose.
“Hari umusore wari incuti y’umugabo wanjye wamusabye kumwambarira mu bukwe bwe kandi ibyo byari gutuma amara igihe ari kumwe n’umwe mu bakobwa bambariye umugeni. Rwose sinabyishimiye. Nahise mubuza.”—Naomi.
Imihango y’ubukwe iratandukanye bitewe n’igihugu ariko Abakristo bagomba kuyoborwa n’amahame yo muri Bibiliya. Nonese ibyo Naomi yakoze byari bikwiriye? Iyo abitekerejeho ubu, yumva yarabitewe no gufuha kudafite ishingiro. Yaravuze ati: “Icyo gihe numvaga ntatekanye. Kandi nibwiraga ko umugabo wanjye yari kungereranya n’umukobwa bari kuba bari kumwe, ariko ibyo ni byo nitekererezaga gusa.”
Uko byagenda kose gufuha nta mpamvu, bishobora gutuma utangira gukeka amababa uwo mwashakanye kandi ugatangira kumushinja ko aguca inyuma. Ibyo bishobora guteza ibibazo umuryango wawe kandi bikaba byagutera uburwayi.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Ishyari ni nk’indwara imunga amagufwa.”—Imigani 14:30, nwt.
Wakwirinda ute gufuha?
Rushaho kugirira icyizere uwo mwashakanye. Aho guhora ushaka ibintu uwo mwashakanye akora byatuma ukeka ko aguhemukira, jya utekereza ku bintu akora byatuma urushaho kumwizera.
“Nita ku mico myiza y’umugabo wanjye. Ubwo rero iyo mbonye ari kumwe n’umuntu baganira, numva ko mu by’ukuri ari ibisanzwe, kuko yita ku bandi. Nta kindi aba agamije. Buri gihe nibuka ko ibyabaye ku babyeyi banjye atari byo bizambaho.”—Melissa.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Urukundo. . . rwizera byose.”—1 Abakorinto 13:4, 7.
Jya wirinda gukeka uwo mwashakanye. Dr. Leahy twigeze kuvuga, yaranditse ati: “Inshuro nyinshi tuba twumva ko ibyo dutekereza ari ukuri. Kandi kumva ko turi mu kuri bishobora gutuma twumva ko ibyo dukeka ari byo. Ariko, kuba dutekereza ko ikintu ari ukuri si byo bituma kiba ukuri. Ubwo rero, uko twiyumva si byo dukwiriye gushingiraho.” b
“Niba hari ikintu ubonye maze ugahita wihutira kumva ko ari byo biri bukubeho, bishobora guteza ibibazo bitari ngombwa mu muryango.”—Nadine.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.”—Abafilipi 4:5.
Mujye muganira ku biguhangayikishije. Ikintu icyo iri cyo cyose cyaba cyatumye ufuha, ujye ukiganiraho n’uwo mwashakanye murebe icyo mwakora kugira ngo wumve utuje.
“Mu gihe muganira ujye utekereza ko uwo mwashakanye atagamije kukubabaza ahubwo ko agamije gukemura ikibazo. Ujye wumva ko uwo mwashakanye abitewe n’impamvu nziza. Birashoboka ko waba urakara vuba cyangwa ukaba witega ku bandi ibintu byinshi. Cyangwa se birashoboka ko uwo mwashakanye atabona ko atakwitaho nk’uko ubyifuza.”—Ciara.
Ihame ryo muri Bibiliya: “Buri wese nta komeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”—1 Abakorinto 10:24.