Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Uko waganira n’abana ku birebana n’inzoga

Uko waganira n’abana ku birebana n’inzoga

 “Igihe twaganiraga n’umukobwa wacu bwa mbere ku bijyanye n’inzoga, yari afite imyaka itandatu. Twatunguwe n’uko yari ayiziho byinshi kuruta ibyo twari twiteze.”​—Alexander.

 Icyo wagombye kumenya

 Kuganira n’abana ku birebana n’inzoga ni iby’ingenzi. Ntugategereze ko mubiganiraho amaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu. Khamit wo mu Burusiya yaravuze ati: “Njya nicuza impamvu ntaganiriye n’umwana wange ku bijyanye n’inzoga akiri muto. Namenye akamaro kabyo ntinze. Nashidutse umuhungu wange akunda agatama kandi afite imyaka 13 gusa.”

 Impamvu byagombye kuguhangayikisha

  •   Abanyeshuri bigana n’umwana wawe, amatangazo yo kwamamaza na tereviziyo bishobora gutuma umwana wawe atangira gukunda inzoga.

  •   Ikigo cyo muri Amerika Gishinzwe Kurwanya Indwara no Kuzikumira cyavuze ko 11 ku ijana by’inzoga zose Abanyamerika banywa, zinyobwa n’abana batarageza ku myaka yo kwemererwa kuzinywa.

 Ntibitangaje kuba abashinzwe ubuzima basaba ababyeyi kubwira abana babo ibibi by’inzoga kuva bakiri bato. Ibyo wabigeraho ute?

 Icyo wakora

 Jya utekereza mbere y’igihe ibyo abana bawe bashobora kukubaza. Abana bato bagira amatsiko ariko abana bakuru bo ni akarusho. Ni yo mpamvu wagombye kwitegura neza uko uzabasubiza. Urugero:

  •   Niba umwana wawe afite amatsiko yo kumenya uko inzoga imera, ushobora kumubwira ko divayi ari nk’umutobe usharira ariko ko inzoga isharira kurushaho.

  •   Niba umwana wawe ashaka gusomaho, jya umubwira ko inzoga zangiza ubuzima bw’abana. Mubwire zimwe mu ngaruka ziterwa n’inzoga. Ni byo koko inzoga zishobora gutuma umuntu yumva aguwe neza, ariko iyo anyoye nyinshi zishobora gutuma agenda adandabirana, agakora ibintu atatekerejeho kandi akavuga amagambo azicuza nyuma yaho.​—Imigani 23:29-35.

 Jya umenya icyo amategeko abivugaho. Bibiliya igira iti: “Umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora” (Imigani 13:16). Jya umenya akaga gashobora guterwa no kunywa inzoga kandi umenye icyo amategeko yo mu gihugu cyawe avuga ku bijyanye no kunywa inzoga. Icyo gihe ni bwo uzaba witeguye neza gufasha umwana wawe.

 Jya ushaka uko wamuganiriza kuri iyo ngingo. Umubyeyi wo mu Bwongereza witwa Mark yaravuze ati: “Abakiri bato ntibaba bazi byinshi ku nzoga. Nabajije umuhungu wange w’imyaka umunani niba kunywa inzoga ari byiza cyangwa ari bibi. Naramuretse arisanzura maze ambwira uko abitekereza ntacyo ankinze.”

 Nimukunda kuganira ku bijyanye n’inzoga umwana azakomeza kubizirikana. Ukurikije imyaka afite, mu gihe muganira ku bijyanye n’inzoga uge uboneraho umwanya wo kumuganiriza no ku bindi bintu bitandukanye, urugero nko kwirinda impanuka mu muhanda n’ibijyanye n’ibitsina.

 Jya utanga urugero rwiza. Burya abana bameze nk’ipamba. Bakunda kwigana abantu babakikije kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi ari bo abana bigana cyane. Niba umwana wawe abona witabaza inzoga kugira ngo wiyibagize ibibazo, azumva ko na we nahura n’ibibazo azabikemuza kunywa inzoga. Ubwo rero jya umubera urugero rwiza, urebe niba koko unywa inzoga mu buryo bushyize mu gaciro.

Umwana wawe azigana urugero umuha mu mu bijyanye no kunywa inzoga