Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABABYEYI

Nakora iki mu gihe umwana wange yumva yarambiwe?

Nakora iki mu gihe umwana wange yumva yarambiwe?

 Hari igihe umwana aba ari mu rugo nta cyo akora maze akavuga ati: “Ndarambiwe.” Aho guhita umwereka tereviziyo cyangwa ngo umureke akine imikino yo kuri orudinateri, byaba byiza ubanje gusuzuma ibintu bikurikira.

Icyo ababyeyi bamwe babivugaho

  •   Hari imyidagaduro ishobora gutuma urushaho kurambirwa. Umubyeyi witwa Robert yaravuze ati: “Hari abana barambirwa iyo batarimo kureba tereviziyo cyangwa ngo babe bakina imikino yo kuri orudinateri. Usanga nta bindi bintu bibashishikaza.”

     Umugore we witwa Barbara yongeyeho ati: “Ubusanzwe umuntu aba agomba gukora ibintu bimusaba gutekereza. Icyakora ntuhita ubona ko byakugiriye akamaro. Ni yo mpamvu, abana bakunze kureba tereviziyo no gukina imikino yo kuri orudinateri, gukora ibintu bibasaba gutekereza bibarambira.”

  •   Kumara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga bishobora kuguca intege. Kureba amafoto na videwo inshuti zawe zishyira ku mbuga nkoranyambaga, bishobora gutuma wumva ubuzima bukubihiye. Umukobwa witwa Beth yaravuze ati: “Hari igihe ntekereza ko abandi bishimye naho nge nkaba ndi mu rugo gusa nta cyo nkora.”

     Nanone kumara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga, bishobora gutuma umuntu yumva nta cyo amaze, akarushaho kurambirwa. Umusore witwa Chris yaravuze ati: “Ni byo koko kumara igihe ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutuma wumva uhuze, ariko iyo birangiye usigara wumva nta cyo byakumariye.”

  •   Kurambirwa bishobora gutuma utekereza ku kindi kintu wakora. Umubyeyi witwa Katherine yaravuze ati: “Iyo abana barambiwe, babona uburyo bwo guhimba ibindi bintu bakora. Urugero bashobora gufata agakarito bakagahinduramo imodoka, ubwato cyangwa indege. Nanone bashobora gufata umwenda bakawutwikiriza ku kintu bakumva ko bakoze inzu.”

     Umuhanga mu by’imyitwarire n’imitekerereze witwa Sherry Turkle yavuze ko kurambirwa bituma “umuntu atekereza ikindi kintu yakora.” a Kurambirwa si ko buri gihe biba ari bibi. Hari igitabo cyagize kiti: “Nk’uko guterura ibyuma bituma imikaya ikomera ni na ko iyo umuntu yumva yarambiwe maze agatekereza ikindi kintu yakora bituma ubwonko bwe bukora neza, agahanga udushya.”

 Icyo wazirikana: Mu gihe ubona umwana wawe yarambiwe ntukabone ko ari ikibazo, ahubwo uge ubona ko ari uburyo bwo kumufasha guhimba ibindi bintu yakora.

Icyo wakora

  •   Jya ureka abana bakinire hanze niba bishoboka. Barbara twigeze kuvuga yaravuze ati: “Biratangaje kubona ukuntu akazuba n’akayaga keza bituma umuntu adakomeza kurambirwa. Igihe twarekaga abana bacu bakajya bakinira hanze, batangiye guhimba udukino twinshi!”

     Ihame rya Bibiliya: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, . . . igihe cyo guseka . . . n’igihe cyo kubyina.”—Umubwiriza 3:1, 4.

     Ibaze uti: Nakora iki ngo ndeke abana bange bage bakinira hanze kenshi? None se niba gukinira hanze bidashoboka, ni ibihe bintu bakorera mu nzu?

  •   Jya ufasha abana bawe kwita ku bandi. Umubyeyi witwa Lillian yaravuze ati: “Mushobora gukorera isuku umuntu ugeze mu za bukuru cyangwa mukamutegurira ibyokurya mukabimushyira. Iyo dukoreye abandi ibyiza turishima.”

     Ihame rya Bibiliya: “Umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha, kandi uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.”—Imigani 11:25.

     Ibaze uti: “Ni iki nakorera umwana wange kugira ngo kwita ku bandi bimushimishe?”

  •   Jya ubera umwana wawe urugero rwiza. Iyo uhora uvuga ko udakunda akazi kawe, bishobora kugira ingaruka ku bana bawe. Umubyeyi witwa Sarah yaravuze ati: “Iyo duhora twinubira ibyo dukora, tuba twigisha abana kurambirwa. Ariko iyo tuvuze ko ibyo dukora buri munsi bidushimisha, na bo bashimishwa n’ibyo bakora ntibarambirwe.”

     Ihame rya Bibiliya: “Ufite umutima unezerewe ahora mu birori.”—Imigani 15:15.

     Ibaze uti: “Ese abana bange bumva mvuga ko ibyo nkora binshimisha? Ese babona nitwara nte iyo narambiwe?”

 Inama: Fasha abana bawe gukora urutonde rw’ibyo bakora. Umubyeyi witwa Allison yaravuze ati: “Buri wese mu bagize umuryango wacu yandika icyo yifuza ko twakora, maze akagishyira ahantu twagennye.”

a Byavuye mu gitabo Reclaiming Conversation.