Soma ibirimo

Kuba incuti y’Imana

Gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya bishobora kutoroha, ariko iyo ubikoze bituma ugira ubuzima bwiza. Reba uko wabigeraho.

Kwemera Imana

Abakiri bato barasobanura impamvu bemera Imana

Muri iyi videwo y’iminota itatu, abakiri bato barasobanura impamvu bemera ko hariho Umuremyi.

Ese kwizera Imana bihuje n’ubwenge?

Reba uko abakiri bato babiri barwanyije gushidikanya n’ukuntu bakoze uko bashoboye ngo bagire ukwizera gukomeye.

Impamvu dufite ukwizera—Ubwihindurize cyangwa irema

Fabian na Marith basobanuye ukuntu bakomeje kwizera ko hariho Umuremyi nubwo ku ishuri bigishijwe ko ibintu byabayeho binyuze ku bwihindurize.

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 1: Kuki dukwiriye kwemera ko Imana ibaho?

Ese urifuza kurushaho kwigirira icyizere mu gihe usobanurira abandi impamvu wemera ko Imana ibaho? Dore inama zagufasha mu gihe hagize ukunenga bitewe n’uko wemera Imana.

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—igice cya 4: Nasobanurira abandi nte impamvu nemera irema?

Si ngombwa ko uba umuhanga mu bya siyansi ngo ubashe gusobanura impamvu ubona ko kwemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose biri ku isi, ari byo bishyize mu gaciro. Jya ukoresha ibitekerezo byiza kandi byoroheje biboneka muri Bibiliya.

Kuki nemera ko Imana ibaho?

Itoze uko wasobanura imyizerere yawe udatinya ariko mu kinyabupfura.

Uko waba incuti y'Imana

Kuki nagombye gusenga?

Ese isengesho ni uburyo butuma umuntu yumva utuje gusa, cyangwa rifite akandi kamaro?

Uko wanonosora amasengesho yawe

Uru rupapuro rw’imyitozo rugamije kugufasha kunonosora amasengesho yawe.

Kuki dukwiriye kujya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami?

Inshuro ebyiri mu cyumweru, Abahamya ba Yehova bagira amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami. Hakorerwa iki, kandi se ni iki wakora ngo kujya mu materaniro bikugirire akamaro?

Ni iki cyamfasha kureka kubaho nishushanya?

Inama enye zagufasha kureka kubaho wishushanya.

Amasomo wavana ku bantu bavugwa muri Bibiliya

Jya uha agaciro ibintu byera

Wagaragaza ute ko uha agaciro ibintu byera?

Jya wemera gukosorwa wicishije bugufi

Ni irihe somo wigira ku kuntu Natani yegereye Dawidi ngo amukosore?

Jya uvuganira ugusenga k’ukuri

Ni ibihe bintu bigusaba ubutwari budasanzwe kugira ngo uvuganire ugusenga k’ukuri?

Imana yakijije Hezekiya

Suzuma uko iyi nkuru yo muri Bibiliya yagufasha kunonosora amasengesho yawe.

Barokowe bakuwe mu itanura ry’umuriro

Menya akamaro ko gushikama ku byo wizera.

Imana yashubije isengesho rya Nehemiya

Soma ibirebana na Nehemiya umenye icyamufashije guhangana n’abamurwanyaga.

Ese ugirira abandi impuhwe?

Kora ubushakashatsi ku nkuru y’Umusamariya mwiza, urebe icyo wamwigiraho.

Gusoma no kwiyigisha Bibiliya

Abakiri bato bavuga ku byerekeye gusoma Bibiliya

Gusoma si ko buri gihe byoroha ariko gusoma Bibiliya byo birihariye. Dore abakiri bato bane basobanura akamaro ko gusoma Bibiliya.

Bibiliya yamfasha ite?

Igisubizo gishobora kugufasha kubaho wishimye.

Impamvu dufite ukwizera—Uko mbona amahame y’Imana

Abakiri bato basobanura uko birinze ingaruka zibabaje zageze ku bo biganaga.

Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 1: Suzuma ibiri muri Bibiliya yawe

Ese uramutse ubonye isanduku ya kera irimo ibintu by’agaciro, ntiwagira amatsiko yo kumenya ikirimo? Bibiliya na yo ni nk’iyo sanduku, irimo ubwenge bw’agaciro.

Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 2: Ishimire gusoma Bibiliya

Ibintu bitanu byagufasha gusobanukirwa Ibyanditswe.

Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 3: Rushaho kungukirwa n’ibyo usoma muri Bibiliya

Inama enye zishobora kugufasha kungukirwa n’ibyo usoma muri Bibiliya.

Gukura mu buryo bw'umwuka

Natoza umutimanama wange nte?

Umutimanama wawe ugaragaza uwo uri we n’amahame ugenderaho. None se umutimanama wawe ugaragaza ko uri muntu ki?

Nakosora nte amakosa yanjye?

Ushobora gusanga igisubizo kitagoye nk’uko wabitekerezaga.

Ese nkwiriye kubatizwa?—Igice cya 1: Icyo kubatizwa bisobanura

Niba utekereza kubatizwa, ugomba kubanza kumenya icyo bisobanura.

Ese nkwiriye kubatizwa?—Kwitegura kubatizwa

Isuzume ukoresheje ibi bibazo kugira ngo umenye niba witeguye kubatizwa.

Ese nkwiriye kubatizwa?—Ni iki kimbuza kubatizwa?

Iyi ngingo ishobora kugufasha niba ujya wumva utewe ubwoba no kwiyegurira Yehova ukabatizwa.

Ni iki ngomba gukora nyuma yo kubatizwa?—Igice cya 1: Komeza gukora ibintu byagufasha kuba incuti y’Imana

Numara kubatizwa, uzakomeze kugirana ubucuti n’Imana. Uzakomeze kwiyigisha Bibiliya, gusenga, kubwiriza no kujya mu materaniro.

Impamvu dufite ukwizera—Urukundo rutuma turwanya akarengane

Iyi si yuzuyemo ibintu byinshi bituma kugaragaza urukundo bigorana. Ni iki twakora kugira hagire igihinduka?

Imibereho ishimishije kurusha iyindi

Ese urifuza kugira ubuzima bufite intego? Tega amatwi Cameron mu gihe atubwira uko yashimishijwe no kujya kubwiriza mu kindi gihugu.