Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?

Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?

 Mu mpera z’icyumweru, incuti zawe zagutumiye mu kirori. Ubajije ababyeyi bawe, niba wajyayo, bagusubiza mu ijambo rimwe bati: “Oya.” Ariko ibyo ntabwo bigutunguye kuko n’ubushize ari uko bagusubije.

Muri iyi ngingo turasuzuma ibi bikurikira:

 Kuki ababyeyi banjye bahora bambuza gukora ibyo nshaka?

 Niba wumva ababyeyi bawe buri gihe bakwangira ikintu cyose usabye, ushobora gutekereza ko batifuza ko wishimisha.

 Umukobwa witwa Marie na we yiyumvaga atyo, igihe yatungaga telefone bwa mbere. Yaravuze ati: “Papa yanshyiriragaho amategeko menshi cyane. Yantegekaga porogaramu ngomba gushyira muri telefone, abo ngomba kuvugisha n’igihe tugomba kumara tuvugana. Ariko incuti zanjye zo zakoraga ibyo zishaka byose.”

 Bitekerezeho: Ese koko papa wa Marie yashakaga ko atishimisha? Ni iki ashobora kuba yari ahangayikiye?

Nk’uko amategeko agenga umuvuduko ashobora kugira ibyo atubuza, ariko akaturinda, ni ko n’amategeko ababyeyi bashyiraho ameze

 Gerageza gukora ibi: Tekereza uri umubyeyi, noneho ufite umwana utangiye gukura, utunze telefone. Ni iki gishobora kuguhangayikisha? Ni ayahe mabwiriza ushobora kumushyiriraho, bitewe n’icyo kintu wumva ko kiguhangayikishije? Ni iki wabwira umwana wawe mu gihe avuga ko utifuza ko yishimisha?

 “Buri gihe papa yansabaga kwishyira mu mwanya we. Ibyo byamfashaga kubona agaciro k’amategeko yanshyiriragaho n’impamvu yayo. Nanjye ntekereza ko ndamutse ndi umubyeyi, najya nshyiriraho abana banjye amategeko nk’uko papa yayampaga.”—Tanya.

 Nakora iki kugira ngo ababyeyi banjye bajye banyemerera gukora ibyo nshaka?

 Ntugakore ibi: Ntukisobanure, ntukajye impaka cyangwa ngo ugaragaze ko urakaye.

 “Gusakuza nta kintu bishobora kugeraho, uretse gutuma wowe n’ababyeyi bawe murakara. Iyo uburanye n’ababyeyi bawe babona ko utarakura kandi ko igihe cyo kuguha uburenganzira bwo kwigenga kitaragera.”—Richard.

 Ahubwo ujye ukora ibi: Ntukajye uhita usubiza. Ahubwo ujye ubona ibintu nk’uko ababyeyi bawe babibona. Ese koko ababyeyi bawe ni wowe batizera cyangwa ni uko bafite ubwoba bw’ahantu ugiye kujya n’abantu muri bube muri kumwe? Kuki se utaganira na bo witonze, maze ukamenya impamvu babona ibintu batyo?

 “Buri gihe hari impamvu yatumaga ababyeyi banjye banshyiriraho amategeko. Si uko batifuzaga ko nishimisha, ahubwo bifuzaga ko nabikora mu buryo butazankururira ibibazo.”—Ivy.

 Ihame rya Bibiliya: “Umuntu utagira ubwenge arahubuka akavuga ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge akomeza gutuza.”​—Imigani 29:11.

 Ntugakore ibi: Ntukagerageze kwihisha ngo ukore ibyo ababyeyi bawe bakubujije.

 “Nageragezaga kurenga ku mategeko papa yanshyiriragaho ku birebana no gukoresha telefone. Hari ubwo nandikiraga mesaje incuti zanjye ari nijoro cyangwa nkavana porogaramu kuri interineti kandi papa yari yarambujije kuzikoresha. Nyuma y’aho yaje kumvumbura, maze bituma arushaho kunkanira, kuko nta cyizere yari akingirira. Iyo ugerageje gushaka kurenga ku mategeko uba washyiriweho, uba wihemukiye.”—Marie.

 Ahubwo ujye ukora ibi: Ujye wubahiriza amategeko ababyeyi bawe bagushyiriraho. Bizatuma bakugirira icyizere.

 “Jya wihangana. Bishobora gufata igihe kugira ngo ababyeyi bawe bagire icyo bahindura ku mategeko bagushyiriyeho, ariko nibabona ko wumvira ayo mategeko, bazagenda baguha uburenganzira bwo gukora ibyo ushaka.”—Melinda.

 Ihame rya Bibiliya: “Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose.”​—Abakolosayi 3:20.

 Ntugakore ibi: Ntugashyire igitutu ku babyeyi bawe, wenda ubabwira ibyo abandi bana mungana bemerewe gukora.

 “Guhora ushyira igitutu ku babyeyi bawe ntibizigera bituma ibintu bigenda neza nk’uko ubyifuza.”—Natalie.

 Ahubwo ujye ukora ibi: Niba wifuza kuganira n’ababyeyi bawe ku birebana n’amategeko bagushyiriraho uzifashije urupapuro rw’imyitozo, rufite umutwe uvuga ngo: “Amategeko ababyeyi bagushyiriraho.”

 “Ababyeyi bifuza kubona ko uri umuntu ushyira mu gaciro. Iyo mvugana n’ababyeyi banjye ku kibazo runaka, ngerageza kubabwira ibintu bifatika aho kugaragaza amarangamutima gusa. Kubigenza gutyo, akenshi bituma ngira icyo ngeraho.”—Joseph.

 Ihame rya Bibiliya: ‘Ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’​—Abefeso 6:2.