IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese niteguye kuva mu rugo?
Iyo umuntu atekereje kuva iwabo, ashobora kumva bimushishikaje ariko nanone akumva bimuteye ubwoba. None se wabwirwa n’iki ko witeguye kwibeshaho?
Genzura impamvu zibiguteye
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma uva mu rugo kandi zimwe muri zo hari igihe ziba zidafite ishingiro. Urugero, hari umusore ukiri muto witwa Mario wagize ati: “Impamvu yatumaga numva nshaka kuva mu rugo, ni ukugira ngo mpunge akazi kaho.”
Mu by’ukuri birashoboka ko nuva iwanyu umudendezo ufite ari bwo uzarushaho kugabanuka. Umukobwa witwa Onya ufite imyaka 18 yagize ati: “Iyo umuntu avuye iwabo, aba agomba kwita ku nzu abamo, akitekera, akiyishyurira ibyo akenera kandi icyo gihe ntabwo aba akibana n’ababyeyi ngo bamufashe.”
Inama: Jya ubanza umenye impamvu ushaka kuva mu rugo. Bizagufasha kumenya niba witeguye koko.
Reba icyo bizagusaba
Yesu yagize ati: “Ni nde muri mwe waba ashaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho, ngo arebe niba afite ibyawuzuza” (Luka 14:28)? Ni mu buhe buryo wasuzuma icyo kuva mu rugo bizagusaba? Isuzume muri ibi bintu bikurikira.
ESE UKORESHA UTE AMAFARANGA?
Bibiliya ivuga ko ‘amafaranga ari uburinzi.’—Umubwiriza 7:12.
Ese kuzigama amafaranga birakugora?
Ese urasesagura?
Ese ukunda kuguza cyane?
Niba hari aho washubije yego kuri ibyo bibazo, kwibeshaho bishobora kukugora!
“Musaza wanjye yavuye mu rugo afite imyaka 19. Mu mwaka umwe gusa, amafaranga yose yari yarizigamiye yarashize, banki ifatira imodoka ye kandi imutakariza ikizere, kugera ubwo yinginze ababyeyi ngo agaruke mu rugo.”—Danielle.
Icyo ushobora gukora: Baza ababyeyi bawe ibintu by’ingenzi bakenera kugura mu kwezi. Ni ibihe bintu baba bagomba kwishyura, kandi se bakoresha bate amafaranga binjiza bishyura ibyo bintu? Bazigama bate?
Inama: Kumenya gukoresha neza amafaranga ukiri mu rugo, bizagufasha kumenya uko uzayakoresha igihe uzaba witunze.
JYA WISUZUMA
Bibiliya iravuga ngo: “Buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”—Abagalatiya 6:5.
Waba se ukunda kurazika ibintu?
Ese ababyeyi bawe ni bo bakwibutsa ibyo ugomba gukora?
Ese wubahiriza amasaha yo gutaha ababyeyi bagushyiriyeho?
Niba hari aho washubije yego kuri ibyo bibazo, birashoboka ko kwibeshaho bizarushaho kukugora.
“Iyo wibana, hari ibintu uba ugomba gukora kabone nubwo waba utabikunda. Ubwo rero, kubera ko nta muntu uzajya uguhatira kubikora, ni wowe uzajya wishyiriraho gahunda yo kubikora kandi ukabikora buri gihe.”—Jessica.
Icyo ushobora gukora: Gerageza kumara ukwezi kose ukora ibintu byinshi mu rugo uko bishoboka kose. Urugero, ushobora gukora isuku mu rugo, ukifurira imyenda, ukajya guhaha, ugateka buri munsi, warangiza ukoza ibyombo. Ibyo bizagufasha kumenya uko uzitwara igihe uzaba wibana.
Icyo ushobora gukora: Kwisuzuma bizagufasha igihe uzaba wibana.
ESE WITWARA UTE?
Bibiliya igira iti: “Mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.”—Abakolosayi 3:8.
Ese kubana neza n’abandi birakugora?
Ese gutegeka uburakari birakugora?
Ese buri gihe ushaka ko ibintu bigenda nk’uko ubyifuza?
Niba hari aho washubije yego kuri ibyo bibazo, bishobora kuzakugora kubana n’undi muntu, cyangwa nyuma y’igihe bikazakugora kubana n’uwo muzashakana.
“Kubana n’abandi byatumye menya amakosa yange. Nabonye ko ntakwitega ko abandi bazajya bahora banyihanganira bitewe n’ibyo nakoze. Namenye uko nzajya mbyitwaramo.”—Helena.
Icyo ushobora gukora: Jya witoza kubana neza n’ababyeyi bawe n’abo muvukana. Niwitoza kwihanganira amakosa y’abo mubana ubu, bizagufasha kwihanganira amakosa y’undi muntu muzabana mu gihe kiri imbere.
Inama: Ntugomba kwihutira kujya kwibana kugira ngo uhunge inshingano, ahubwo ni ibintu ugomba kubanza kwitegura. Byaba byiza ubanje kuganira n’abantu bagiye bibana bikagenda neza. Jya ubabaza icyo bumva bagombye kuba barakoze, kugira ngo barusheho kwitegura neza. Nanone ushobora kubabaza icyo bumva bari kumenya mbere kikabafasha kwitegura neza.