Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ntegeke uburakari?

Nakora iki ngo ntegeke uburakari?

 Ibibazo wakwibaza

  •  Ese ukunda kurakara?

    •  Sinjya ndakara

    •  Rimwe na rimwe

    •  Buri munsi

  •  Ese urakara mu rugero rungana iki?

    •  Sindakara cyane

    •  Ndarakara cyane

    •  Ndarakara bikabije

  •  Ni nde ukunze kurakarira?

    •  Umubyeyi

    •  Uwo muvukana

    •  Incuti yawe

 Niba usanze ukwiriye gutegeka uburakari bwawe, iyi ngingo iragufasha! Banza usuzume impamvu ari ngombwa gutuza mu gihe hagize ukurakaza.

 Impamvu ari ngombwa

 Bituma umererwa neza. Mu Migani 14:30 havuga ko “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza.” Hari igitabo cyavuze ko “uburakari bushobora gutera indwara z’umutima.”—Journal of Medicine and Life.

 Incuti zawe. Bibiliya igira iti “ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara, kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi” (Imigani 22:24). Niba ukunda kurakara, ntuzatangazwe no kuba abantu bakwinuba. Jasmine yaravuze ati “nutitoza gutegeka uburakari bwawe, incuti nziza zizagucikaho.”

 Uko abandi bakubona. Ethan ufite imyaka 17 yaravuze ati “iyo ukunda kurakara, abandi barabibona, bagahindura uko bakubona.” Ibaze uti “nifuza ko abandi bambona bate? Ese nifuza ko bambona nk’umuntu w’umunyamahoro cyangwa nk’igisasu cyenda guturika?” Bibiliya iravuga iti “utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi, ariko unanirwa kwihangana yimakaza ubupfapfa.”​—Imigani 14:29.

Nta muntu n’umwe wishimira kuba hafi y’umuntu umeze nk’ikirunga cyenda kuruka

 Icyo wakora

 Suzuma imirongo y’Ibyanditswe iri hasi aha n’ibitekerezo abantu batanze maze wibaze ibibazo biri kumwe.

  •   Imigani 29:22: “Umuntu ukunda kurakara abyutsa amakimbirane, kandi ukunda kugira umujinya agwiza ibicumuro.”

     “Nkiri muto, gutegeka uburakari bwanjye byarangoraga. Bene wacu bo kwa papa bagira ikibazo nk’icyo. Bituri mu maraso. Rwose gutegeka uburakari bwacu biratugora.”​—Kerri.

     Ese nkunda kurakara? Niba nemera ko hari icyo nakoze kugira ngo ngire imico myiza, byaba bikwiriye kuvuga ko nta cyo nakora ku ngeso mbi mfite?

  •   Imigani 15:1: “Gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”

     “Ibanga ni ukwitoza gutegeka ibyiyumvo byawe. Niwitoza kuba umugwaneza kandi ukibanda ku byiza, gutegeka uburakari bwawe ntibizakugora.”​—Daryl.

     Kuki nagombye kwitondera cyane uko mpita nsubiza mu gihe hagize undakaza?

  •   Imigani 26:20: “Ahatari inkwi umuriro urazima.”

     “Iyo nshubije umuntu mu bugwaneza bituma atuza, tukaganira neza tutarakaye.”​—Jasmine.

     Ni mu buhe buryo ibyo mvuga n’ibyo nkora bishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba?

  •   Imigani 22:3: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”

     “Hari igihe biba ngombwa ko mba ngiye kugira ngo mbone akanya ko gutekereza ku byabaye, hanyuma nkaza gukemura ikibazo maze gucururuka.”​—Gary.

     Mu gihe havutse intonganya, kuki byaba byiza wigendeye ariko nanone utagaragaje ko urakariye uwo mwavuganaga?

  •   Yakobo 3:2: “Twese ducumura kenshi.”

     “Twagombye kubabazwa n’amakosa yacu kandi tukayavanamo isomo. Mu gihe ducitswe tugomba guhita twigarura kandi tukiyemeza kuzitwara neza ubutaha.”​—Kerri.

 Inama: Ishyirireho intego. Iyemeze kuzamara igihe runaka, wenda nk’ukwezi, utarakaye. Jya ugira aho wandika uko witwaye maze urebe niba intego yawe wenda kuyigeraho.