IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese nkwiriye kubatizwa?—Igice cya 1: Icyo kubatizwa bisobanura
Buri mwaka, abakiri bato benshi barerwa n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova barabatizwa. Ese nawe ujya utekereza kubatizwa? Niba ari uko bimeze, ugomba kubanza kumenya icyo kwiyegurira Yehova no kubatizwa bisobanura.
Kubatizwa bisobanura iki?
Muri Bibiliya, kubatizwa si ugushyira amazi make ku muntu, ahubwo ni ukumwibiza wese mu mazi, kandi ibyo bifite ibisobanuro by’ingenzi.
Iyo wibijwe mu mazi mu gihe ubatizwa, uba ugaragarije mu ruhame ko utazongera gukora ibyo wishakiye.
Iyo wuburutse mu mazi, uba utangiye ubuzima bushya. Ibyo bisobanura ko ibyo Imana ishaka ari byo uzajya ushyira mu mwanya wa mbere.
Iyo ubatijwe, uba ugaragarije mu ruhame ko wemera ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga ikiza n’ikibi, kandi uba ugaragaje ko wamusezeranyije gukora ibyo ashaka.
Tekereza: Kuki ari ngombwa ko wereka abandi ko wiyemeje kumvira Yehova? Reba muri 1 Yohana 4:19 no mu Byahishuwe 4:11.
Kwiyegurira Yehova bisobanura iki?
Mbere yo kubatizwa, ubanza kwiyegurira Yehova uri wenyine. Ubikora ute?
Usenga Yehova, ukamubwira ko umusezeranyije kumukorera iteka, kandi ko uzakora ibyo ashaka uko byagenda kose, kabone n’iyo abandi baba batabibona batyo.
Iyo ubatijwe, uba ugaragarije mu ruhame ko wiyeguriye Yehova uri wenyine. Uba weretse abandi ko utakibaho ku bwawe, ahubwo ko usigaye uri uwa Yehova.—Matayo 16:24.
Tekereza: Kuki iyo wiyemeje kuba uwa Yehova urushaho kugira ubuzima bwiza? Reba muri Yesaya 48:17, 18 no mu Baheburayo 11:6.
Kuki kubatizwa ari iby’ingenzi?
Yesu yavuze ko abigishwa be bagomba kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Bityo rero, kugira ngo umuntu abe Umukristo, agomba kubatizwa. Ikindi nanone, Bibiliya ivuga ko kubatizwa ari iby’ingenzi kugira ngo umuntu azabone agakiza.—1 Petero 3:21.
Icyakora kuba ukunda Yehova no kuba wifuza kumushimisha, ni byo byagombye gutuma ubatizwa. Wagombye kuba wiyumva nk’umwanditsi wa zaburi wanditse ati: “Ibyiza byose Yehova yankoreye nzabimwitura iki? . . . Nzambaza izina rya Yehova. Nzahigurira Yehova imihigo yanjye.”—Zaburi 116:12-14.
Tekereza: Ibyiza Yehova yagukoreye ni ibihe kandi se wamushimira ute? Reba mu Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13 no mu Baroma 12:1.