Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 1: Kuki dukwiriye kwemera ko Imana ibaho?

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 1: Kuki dukwiriye kwemera ko Imana ibaho?

 Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?

 Ese wemera ko Imana yaremye ibintu byose? Niba ubyemera, si wowe wenyine; hari n’abandi bakiri bato benshi (ndetse n’abakuru) babyemera. Icyakora hari abandi bavuga ko ubuzima n’isanzure ry’ikirere byabayeho biturutse ku bwihindurize, bidaturutse ku “Mana Isumbabyose.”

 Ese wari ubizi? Abo bantu bose iyo ubabajije icyo kibazo bahita bavuga ibyo bemera batiriwe bibaza n’impamvu babyemera.

  •   Hari abantu bemera ko Imana ari yo yaremye ibintu bitewe gusa n’uko ari ko babyigishijwe mu rusengero.

  •   Abantu benshi bemera ubwihindurize bitewe gusa n’uko babyize mu ishuri.

 Izi ngingo z’uruhererekane zizagufasha kurushaho kwemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose kandi zigufashe kubisobanurira abandi. Icyakora, hari ikibazo cy’ingenzi ugomba kubanza kwibaza:

 Kuki nemera Imana?

 Kuki icyo kibazo ari icy’ingenzi? Ni ukubera ko Bibiliya igutera inkunga yo gukoresha ubwenge bwawe, ni ukuvuga ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ (Abaroma 12:1). Ibyo bisobanura ko kuba wemera Imana bitagomba kuba bishingiye gusa

  •  ku byiyumvo (jye numva hariho imbaraga zisumba byose)

  •  ku bitekerezo by’abandi (mbana n’abantu bemera Imana)

  •  ku gahato (ababyeyi banjye bantoje kwemera Imana; nta yandi mahitamo nari mfite)

 Aho kuba bishingiye gusa kuri izo mpamvu, ugomba wowe ku giti cyawe kwemera udashidikanya ko Imana ibaho kandi ukaba ufite impamvu zifatika zituma ubyemera.

 None se, ni iki kikwemeza ko Imana ibaho? Umwitozo ufite umutwe uvuga ngo “Kuki nemera Imana” uri ku rupapuro rw’imyitozo, uzatuma ukomera kuri uwo mwanzuro wo kwemera Imana. Nanone gusuzuma uko abakiri bato bagenzi bawe bashubije icyo kibazo bizagufasha.

 “Iyo ndi mu ishuri mwarimu arimo asobanura imikorere y’umubiri wacu, binyemeza rwose ko Imana ibaho. Buri gice cy’umubiri wacu gifite akazi gishinzwe ndetse na twa duce duto two mu mubiri; igitangaje ni uko ibyo byose bikorwa tutazi ko birimo biba. Imikorere y’umubiri wacu irahambaye cyane!”​—Teresa.

 “Iyo nitegereje inzu ndende y’umuturirwa, ubwato cyangwa imodoka, ndibaza nti ‘byakozwe na nde?’ Umuntu ukora imodoka aba afite ubwenge, kuko bisaba ko akantu kose kayigize gakora neza kugira ngo imodoka yose ikore neza. None se ubwo niba imodoka zigira abazikora, abantu bo ntibagomba kuba bafite Uwabaremye?”​—Richard.

 “Niba wemera ko kugira ngo abantu b’abahanga basobanukirwe agace gato k’isanzure ry’ikirere byabatwaye imyaka ibarirwa mu magana, waba udashyira mu gaciro na busa uramutse utekereje ko kurema iryo sanzure nta bwenge byasabye!”​—Karen.

 “Uko nagendaga niga siyansi, ni ko narushagaho gutakariza icyizere inyigisho y’ubwihindurize. Urugero, natekereje cyane ku kuntu ibintu kamere bifite imibare bigenderaho nta kwibeshya n’ukuntu abantu batandukanye n’inyamaswa, urugero nk’icyifuzo kitubamo cyo gushaka kumenya abo turi bo, aho twaturutse n’amaherezo yacu. Inyigisho y’ubwihindurize igerageza gusobanura ibyo bintu byose ivuga ko bifite aho bihuriye n’inyamaswa, ariko ntiyigeze ishobora gusobanura impamvu abantu batandukanye n’ibindi biremwa. Kuri jye ‘kwemera’ ubwihindurize ni byo bigoye kurusha kwemera ko hariho Umuremyi.”​—Anthony.

 Uko nasobanurira abandi imyizerere yanjye

 Wakora iki niba hari abanyeshuri mwigana bakunnyega baguhora ko wemera ibintu udashobora kubona? Wasubiza iki baramutse bavuze ko siyansi “igaragaza” ko ubwihindurize bwabayeho?

 Mbere na mbere, jya uhagarara ku byo wizera. Ntugatinye kubibwira abandi cyangwa ngo bigutere isoni (Abaroma 1:​16). Ikindi kandi, jya wibuka ibi bikurikira:

  1.   Si wowe wenyine; hari abandi benshi bemera Imana. Muri bo harimo abahanga bo mu rwego rwo hejuru n’inzobere. Urugero, hari abahanga mu bya siyansi bemera ko Imana ibaho.

  2.   Iyo abantu bavuze ko batemera Imana, hari igihe mu by’ukuri baba bashatse kuvuga ko badasobanukiwe iby’Imana. Aho kugira ngo batange gihamya ituma babona ibintu batyo, usanga babaza ibibazo, urugero nk’iki ngo “niba ibaho se, kuki ireka imibabaro ikabaho?” Mu by’ukuri, aho kugira ngo bashake igisubizo cy’icyo kibazo bakoresheje ubwenge bwabo, bahitamo kugendera ku byiyumvo.

  3.   Abantu bakenera “ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Ibyo bikubiyemo icyifuzo cyo kwemera ko Imana ibaho. Bityo rero iyo umuntu avuze ngo nta Mana ibaho, aba agomba no kugusobanurira impamvu ari uko abyumva; si wowe ukwiriye kwisobanura.​—Abaroma 1:​18-​20.

  4.   Kwemera Imana ni ibintu bishyize mu gaciro. Bihuje n’ibintu by’ukuri bifatika byagaragaje ko ubuzima budashobora kubaho gutya gusa. Nta gihamya n’imwe ishyigikira igitekerezo cy’uko ubuzima bushobora kubaho biturutse ku kintu kitagira ubuzima.

 None se wavuga iki mu gihe hagize ukunenga bitewe n’uko wemera ko Imana ibaho? Dore bimwe mu byo wavuga.

 Mu gihe umuntu avuze ngo “abantu batize ni bo bemera Imana.”

 Ushobora kumusubiza uti “ese nawe ugendera ku bintu nk’ibyo by’ibinyoma? Jye si uko mbibona. N’ikimenyimenyi, ubushakashatsi bwakozwe ku barimu b’amasomo ya siyansi basaga 1.600 bo muri za kaminuza zizwi cyane, abagera kuri kimwe cya gatatu ntibigeze bavuga ko batemera Imana, cyangwa ngo babishidikanyeho. a Ese abo barimu twabita injiji ngo ni uko gusa bemera ko Imana ibaho?”

 Mu gihe umuntu avuze ngo “none se niba Imana ibaho kuki isi yuzuyemo imibabaro?”

 Ushobora kumusubiza uti “ushobora kuba udasobanukiwe uko Imana ikora ibintu, cyangwa se ukaba wumva ko nta cyo ikora na mba. Ni uko ubibona se koko? [Mureke asubize.] Nabonye igisubizo kinyuze gisobanura impamvu hariho imibabaro myinshi. Icyakora kugira ngo ubyumve hari inyigisho zo muri Bibiliya ugomba kubanza gusobanukirwa. Ese wifuza kumenya byinshi kurushaho?”

 Ingingo ikurikira muri izi ngingo z’uruhererekane izagaragaza ukuntu inyigisho y’ubwihindurize idasobanura neza inkomoko y’ubuzima.

a Aho byavuye: Raporo ivuga iby’iyobokamana muri kaminuza zigisha ibya siyansi (Religion and Spirituality Among University Scientists) yakozwe na Elaine Howard Ecklund, ku itariki ya 5 Gashyantare 2007.