IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 4: Nasobanurira abandi nte impamvu nemera irema?
Wemera ko Imana yaremye ibintu byose, ariko waba uri ku ishuri ugatinya kubivuga weruye. Birashoboka ko ibitabo mukoresha ku ishuri bishyigikira ubwihindurize maze ugatinya ko abarimu ndetse n’abanyeshuri mwigana baguseka. Ni iki cyatuma wigirira icyizere maze ugasobanurira abandi impamvu wemera ko Imana ari yo yaremye ibintu?
Wabishobora
Ushobora kuba utekereza uti “si ndi umuhanga cyane ku buryo najya impaka n’abantu kuri siyansi n’inyigisho y’ubwihindurize.” Uwitwa Danielle na we yigeze gutekereza atyo. Yaravuze ati “numvaga ntashaka kuvuguruza mwarimu n’abanyeshuri twiganaga.” Diana na we yagize ati “igihe naganiraga n’abandi banyeshuri bagatangira kuvuga amagambo yo muri siyansi nabuze icyo mvuga.”
Icyakora intego yawe si ukujya impaka n’abantu ngo byanze bikunze ubatsinde. Kandi igishimishije ni uko atari ngombwa ko uba umuhanga mu bya siyansi kugira ngo ubashe gusobanurira abandi impamvu wumva ko kwemera ko ibintu byaremwe ari byo bishyize mu gaciro.
Inama: Jya ukoresha igitekerezo cyoroheje kiboneka muri Bibiliya, mu Baheburayo 3:4, hagira hati “buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana.”
Umukobwa witwa Carol asobanura iryo hame ryo mu Baheburayo 3:4, agira ati “tuvuge ko urimo ugenda mu ishyamba ry’inzitane. Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hafi aho haba abantu. None ugize utya ureba hasi, ubona agati bihaganyuza mu menyo. Wahita utekereza iki? Abantu benshi bahita bavuga bati ‘byanze bikunze hari undi muntu wageze aha hantu.’ Niba akantu gato nk’ako ari gihamya y’uko hari umuntu wageze aho, ubwo si ko bimeze no ku isanzure n’ibiririmo byose?”
Mu gihe umuntu agize ati “reka tuvuge ko Imana ari yo yaremye ibintu. None se yo yaremwe na nde?”
Ushobora kumusubiza uti “kuba tudasobanukiwe ibintu byose byerekeye Umuremyi ntibivuze ko atabaho. Urugero, ushobora kuba utazi amateka y’umuntu wakoze telefoni yawe, ariko ntibikubuza kwemera ko hari uwayikoze!” [Mureke asubize.] “Hari ibintu byinshi dushobora kumenya ku byerekeye Umuremyi. Niba wifuza kubimenya, nakwishimira kukugezaho ibyo nanjye namenye.”
Jya witegura
Bibiliya ivuga ko wagombye guhora ‘witeguye gusobanurira umuntu wese ukubajije impamvu z’ibyiringiro ufite, ariko ukabikora mu bugwaneza kandi wubaha cyane’ (1 Petero 3:15). Ku bw’ibyo, hari ibintu bibiri ugomba kwitondere: ibyo uvuga n’uko ubivuga.
Ibyo uvuga. Kuba ukunda Imana bishobora kugushishikariza kuyivuganira. Ariko kubwira abandi ko ukunda Imana ubwabyo, ntibihagije kugira ngo ubumvishe ko ari yo yaremye byose. Byaba byiza ugiye usobanura wifashishije ingero z’ibintu biriho kugira ngo ugaragaze ko kwemera irema bishyize mu gaciro.
Uko ubivuga. Jya uvugana icyizere ariko wirinde kuvuga nabi cyangwa ngo werekane ko abandi nta cyo bazi. Iyo uganira n’abantu ukubaha imyizerere yabo kandi ukemera ko bafite uburenganzira bwo kwemera ibyo bashaka, bishobora gutuma bumva ibyo ubabwira.
“Si byiza kumera nk’utukana cyangwa kwigira nyirandabizi. Kweraka abandi ko nta cyo bazi byatuma nta cyo ugeraho.”—Elaine.
Icyagufasha gusobanurira abandi ibyo wizera
Umukobwa witwa Alicia yaravuze ati “iyo utiteguye uricecekera kugira ngo utiteza ibibazo.” Nk’uko Alicia yabivuze, gutegura bituma umuntu agira icyo ageraho. Undi mukobwa witwa Jenna yaravuze ati “iyo nateguye urugero rworoheje rushyigikira ibyo nizera, kuganira n’abandi ku byerekeye irema biranyorohera.”
Ingero nk’izo wazikura he? Dore aho abenshi mu rubyiruko bakuye ingero zabafashije:
Les merveilles de la création révèlent la gloire de Dieu (videwo)
Ingingo zo mu igazeti ya Nimukanguke! zifite umutwe uvuga ngo “Ese byararemwe?” (Jya ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower wandikemo ngo “ese byararemwe” [wibuke gushyiraho utwuguruzo n’utwugarizo])
Mu gihe wifuza gukora ubushakashatsi bwimbitse, jya ukoresha ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower.
Nanone ushobora gusuzuma izindi ngingo zasohotse mbere y’iyi zifite umutwe uvuga ngo “Mbese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?”
Inama: Toranya ingero nawe ubwawe zigufasha kwemera ko Imana ibaho. Izo ngero ntuzapfa kuzibagirwa kandi igihe uzaba uzitanga uzajya uvugana icyizere. Gerageza gukora imyitozo y’uko wasobanurira abandi ibyo wizera.