Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo numvikane n’ababyeyi banjye?

Nakora iki ngo numvikane n’ababyeyi banjye?

 Ibibazo wakwibaza

  •   Ni uwuhe mubyeyi mukunze kutumvikana?

    •  Papa

    •  Mama

  •   Ni kangahe utumvikana n’uwo mubyeyi wawe?

    •  Si kenshi

    •  Rimwe na rimwe

    •  Buri gihe

  •   Iyo mutumvikanye bigenda bite?

    •  Bihita bishira kandi bigakemuka mu mahoro.

    •  Birakemuka ariko tubanje kujya impaka nyinshi.

    •  Ntibikemuka, nubwo twajya impaka cyane.

 Iyo hari ibintu utumvikanaho n’ababyeyi bawe ushobora gutekereza ko hari icyo ababyeyi bawe bagomba gukora kugira ngo bakemure ikibazo mufitanye. Nk’uko turi buze kubibona, hari intambwe ushobora gutera zagufasha kugabanya ibintu bituma utumvikana n’ababyeyi bawe kandi zigahosha intonganya. Iya mbere, . . .

 Impamvu mutumvikana

  •   Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Uko ugenda ukura utangira gutekereza ku bintu cyane kurusha uko wabigenzaga ukiri umwana. Nanone utangira kugira ibitekerezo bihamye ukumva ntawabihindura kandi rimwe na rimwe hari igihe biba bitandukanye n’iby’ababyeyi bawe. Ariko kandi, Bibiliya igira iti “wubahe so na nyoko.”​—Kuva 20:12.

     Ukuri: Kugira ibyo utemeranyaho n’umuntu ariko ntimutongane bisaba kuba uri umuntu ukuze kandi ushyira mu gaciro.

  •   Umudendezo. Uko uzagenda ukura, ni ko ababyeyi bawe bazagenda barushaho kuguha umudendezo. Ikibazo ni uko batazaguha umudendezo nk’uwo wifuza cyangwa ngo bawuguhere igihe uwushakiye kandi ibyo ni byo bishobora gutuma mutumvikana. Icyakora, Bibiliya iravuga iti ‘wumvire ababyeyi bawe.’​—Abefeso 6:1.

     Ukuri: Akenshi ababyeyi bawe baguha umudendezo bakurikije uko ukoresha uwo usanzwe ufite.

 Icyo wakora

  •   Jya ureba uruhare rwawe. Igihe ugize icyo utumvikanaho n’ababyeyi bawe, jya ureba icyo wakora kugira ngo utume haba amahoro aho kubagerekaho amakosa yose. Umusore witwa Jeffrey yaravuze ati “akenshi ibyo ababyeyi bawe bakubwira si byo bituma habaho intonganya, ahubwo ziterwa n’uko ubasubiza. Iyo ubashubije utuje ibintu byose bigenda neza.”

     Bibiliya igira iti “ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”​—Abaroma 12:18.

  •   Jya utega amatwi. Samantha ufite imyaka 17 yaravuze ati “gutega amatwi ni icyo kintu cyangoraga cyane. Ariko iyo ababyeyi babonye ubatega amatwi na bo bagutega amatwi.”

     Bibiliya igira iti ‘ujye wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’—Yakobo 1:19.

    Intonganya ni nk’umuriro. Iyo utifashe ushobora gushiduka ibintu byarenze igaruriro

  •   Mujye mushyira hamwe. Igihe mugize ibyo mutumvikanaho, mujye mubikemurira hamwe. Ntukumve ko ababyeyi bawe ari bo kibazo. Umusore witwa Adam yaravuze ati “iyo havutse ikibazo, ababyeyi baba bifuriza umwana wabo ibyiza kandi umwana na we aba ashaka ibyo yumva ko ari byiza. Ubwo rero, bose baba bafite intego imwe.”

     Bibiliya igira iti “dukurikire ibintu bihesha amahoro.”—Abaroma 14:19.

  •   Jya ushyira mu gaciro. Umukobwa w’umwangavu witwa Sarah yaravuze ati “kwibuka ko ababyeyi banjye baba bafite ibibazo bahanganye na byo kandi biba bikomeye nk’ibyanjye biramfasha.” Undi mukobwa witwa Carla yongeyeho ati “ngerageza kwishyira mu mwanya w’ababyeyi banjye, nkibaza nti ‘byagenda bite ndamutse mfite umwana nkagera mu mimerere nk’iyo ababyeyi banjye barimo? Ni ikihe kintu cyiza kurusha ibindi nahitiramo umwana wanjye?’”

     Bibiliya igira iti ‘ntukite ku nyungu zawe bwite gusa ahubwo nanone ujye wita ku nyungu z’abandi.’—Abafilipi 2:4.

  •   Jya wumvira. Icyo ni cyo Bibiliya igusaba (Abakolosayi 3:20). Ibintu bizarushaho koroha niwumvira. Umukobwa witwa Karen yaravuze ati “iyo nkoze ibyo ababyeyi banjye bansaba ibintu birushaho kugenda neza. Baba barankoreye byinshi ku buryo numva icyo ari cyo nabakorera.” Kumvira ni wo muti wo guhosha intonganya.

     Bibiliya igira iti “ahatari inkwi umuriro urazima.”—Imigani 26:20.

 Inama: Nubona kuganira bikugora uzajye wandika ku rupapuro ibyo utekereza cyangwa ahandi hantu. Umukobwa ukiri muto witwa Alyssa yaravuze ati “ibyo njya mbikora iyo numva nshobora kuvuga nabi. Bimfasha kuvuga uko niyumva ntatonganye cyangwa ngo mvuge amagambo nzicuza.”