IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese kwiga urundi rurimi ni ngombwa?
Kwiga urundi rurimi bishobora gutuma umenya niba ufite umuco wo kumenya kwifata no kwicisha bugufi. Ese kwiga urundi rurimi ni ngombwa? Abenshi mu bakiri bato bavuga ko ari ngombwa. Iyi ngingo igaragaza impamvu ari uko babibona.
Kuki hari abiga urundi rurimi?
Abenshi biga urundi rurimi bitewe n’uko ari kimwe mu bigize amasomo biga ku ishuri. Abandi na bo bafite impamvu zibibatera. Urugero:
Umukobwa witwa Anna wo muri Ositaraliya, yiyemeje kwiga ururimi kavukire rwa nyina rw’ikinyaletoniya. Yaravuze ati “umuryango wacu urateganya gutemberera muri Lituwaniya. Nifuza kuzaganiriza bene wacu batuyeyo.”
Umuhamya wa Yehova witwa Gina wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yize ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika maze yimukira mu gihugu cyitwa Belize kugira ngo ajye kubwiriza aho ubufasha bukenewe. Yaravuze ati “abantu bafite ubumuga bwo kutumva baba bafite abantu bake cyane bashobora kuganira na bo. Iyo mbwiye abantu ko nize ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika kugira ngo mbigishe Bibiliya mu rurimi rwabo, barishima cyane.”
Ese wari ubizi? Bibiliya yari yarahanuye ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwari kubwirizwa mu bantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose’ (Ibyahishuwe 14:6). Abahamya benshi bakiri bato basohoza ubwo buhanuzi biga urundi rurimi kugira ngo bashobore gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza, haba iwabo no bindi bihugu.
Ni izihe nzitizi bahura na zo?
Kwiga urundi rurimi ntibyoroshye. Umukobwa ukiri muto witwa Corrina yaravuze ati “nibwiraga ko ari ukwiga amagambo mashya gusa. Ariko nasanze bijyana no kwiga umuco w’abantu bavuga urwo rurimi n’imitekerereze yabo. Burya kwiga urundi rurimi bifata igihe.”
Nanone bisaba kwicisha bugufi. Umusore witwa James wize icyesipanyoli yaravuze ati “ntugahangayikishwe n’amakosa ukora kuko uzayakora kenshi. Kwiga urundi rurimi ni uko bigenda.”
Icyo wazirikana: Iyo wiga ururimi rushya, hari igihe ucika intege bitewe n’amakosa ugenda ukora. Ariko iyo ushoboye kubyihanganira, biba bigaragaza ko uzashobora urwo rurimi.
Inama: Nujya ubona ko abandi basa n’aho bamenya ururimi vuba kukurusha, ntugacike intege. Bibiliya igira iti “buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Abagalatiya 6:4.
Bigira akahe kamaro?
Kwiga urundi rurimi bigira akamaro kenshi. Urugero, umukobwa ukiri muto witwa Olivia yaravuze ati “kwiga urundi rurimi bituma wunguka izindi ncuti.”
Undi mukobwa ukiri muto witwa Mary yabonye ko kwiga urundi rurimi byatumye arushaho kwigirira icyizere. Yaravuze ati “ubusanzwe sinigirira icyizere. Ariko kuva aho ntangiriye kwiga urundi rurimi, ndishima iyo ngize ijambo rishya menya. Bituma numva nifitiye icyizere.”
Gina twigeze kuvuga, yavuze ko kwigisha abandi Bibiliya mu rurimi rw’amarenga, byatumye arushaho kwishimira umurimo wo kubwiriza. Yaravuze ati “iyo mbonye ukuntu abantu bishima iyo ntangiye kubaganiriza mu rurimi rwabo, biranshimisha cyane.”
Icyo wazirikana: Kwiga urundi rurimi bishobora gutuma wunguka incuti, bigatuma wigirira icyizere kandi n’umurimo wo kubwiriza ukarushaho kugushimisha. Ni bwo buryo bwiza cyane bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo “mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose.”—Ibyahishuwe 7:9.