Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki mu gihe ababyeyi banjye batanye?

Nakora iki mu gihe ababyeyi banjye batanye?

 Kimwe mu bibazo bikomeye abakiri bato bashobora guhura na cyo, ni ugutana kw’ababyeyi babo. Ni iki wakora kugira ngo uhangane n’ako gahinda?

Muri iyi ngingo turasuzuma ibi bikurikira:

 Ibintu bitatu wakwirinda

 1. Kwicira urubanza

 “Mama yambwiye ko yatangiye kugirana ibibazo na papa igihe navukaga. Ubwo rero natangiye gutekereza ko ari njye watumye ababyeyi banjye batandukana.”—Diana.

 Zirikana ibi: Si wowe watumye ababyeyi bawe batandukana, ahubwo byatewe n’ibibazo bari bafitanye. Ntabwo ari wowe wateje ibibazo bafite kandi nta n’ubwo ari wowe wabikemura. Bo ubwabo ni bo bashobora kwikemurira ibibazo byabo.

 “Buri wese azikorera umutwaro we.”—Abagalatiya 6:5.

 2. Gukomeza kurakara

 “Narakariye cyane papa kuko yahemukiye mama. Bizangora kongera kumugirira icyizere.”—Rianna.

 Zirikana ibi: Birashoboka ko ukirakajwe n’ibyabaye ku babyeyi bawe, kandi rwose birumvikana. Ariko gukomeza kurakara bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe. Bishobora kugira ingaruka ku mubiri wawe no mu byiyumvo. Gukomeza kurakara ni nko kunywa uburozi, warangiza ugatekereza ko buri bwice undi muntu. a

 “Reka umujinya kandi wirinde uburakari.”—Zaburi 37:8.

 3. Gutekereza ko ushobora kutazagira urugo rwiza

 “Njya ntinya ko nshobora kuzakora nk’ibyo papa yakoze. Njya mpangayikishwa n’uko nyuma yo gushaka no kubyara, nshobora kuzakora ikintu nk’icyo ababyeyi banjye bakoze, bikazatuma ntandukana n’uwo tuzashakana.”—Jessica.

 Zirikana ibi: Kuba ababyeyi bawe baratanye, ntibisobanura ko nawe uzatana n’uwo muzashakana. Ahubwo ushobora kuvana amasomo y’ingenzi ku byabaye ku babyeyi bawe. Urugero, bishobora gutuma utekereza cyane ku mico wifuza ko uwo muzabana yaba afite. Nanone kuba ababyeyi bawe bataragize urugo rwiza, bishobora gutuma wiyemeza kugira imico yazagufasha kuba umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza.

 “Buri wese ajye agenzura ibikorwa bye.”—Abagalatiya 6:4.

Gukira ibikomere biterwa no kuba ababyeyi bawe baratanye, byagereranywa no gukira imvune. Uko igihe kigenda gihita ni ko agahinda kagenda gashira

 Ibintu bitatu wakora

 1. Gushyikirana. Abantu batajya bagaragaza uko biyumva akenshi bishora mu bikorwa bishobora kubangiza, urugero nko kunywa inzoga nyinshi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge. Aho kugira ngo ubigenze utyo, byaba byiza ugerageje gukora ibi bintu bikurikira:

 Ganira n’ababyeyi bawe. Niba umubyeyi wawe umwe cyangwa bombi, bakubwiye ibibazo bafitanye, uzabasobanurire utuje ariko ukomeje ukuntu ibyo bibazo byabo biri kukugiraho ingaruka. Niba ubona kubavugisha imbonankubone byakugora, ushobora kwandikira ibaruwa umwe mu babyeyi bawe cyangwa se bombi.

 Ganiriza incuti yawe wizeye. Kugira umuntu ushobora kugutega amatwi ni ikintu cy’ingenzi gishobora kugufasha cyane. Bibiliya igira iti: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

 Bwira Umuremyi wawe. Buri gihe uba ufite uwiteguye kugutega amatwi, ari we Yehova Imana, we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:2). Bibiliya ivuga ko dushobora ‘kumwikoreza imihangayiko yacu yose kuko atwitaho.’—1 Petero 5:7.

  •   Ni nde mu babyeyi bawe wumva waganiriza utuje kandi ubigiranye ikinyabupfura?

  •   Ni iyihe ncuti yawe wizera, yaba iyo mungana cyangwa umuntu mukuru, yajya igufasha?

  •   Ni ibihe bibazo wabwira Yehova mu isengesho?

 2. Guhuza n’ibyahindutse

 Iyo ababyeyi batanye bishobora gutuma wimuka, ugahindura ikigo wigagaho, ubuzima mwabagamo bugahinduka ndetse n’incuti zawe zigahinduka. Birumvikana ko ibyo bishobora kukurakaza, bigatuma wumva uhangayitse kandi rwose ubuzima bwawe bugahinduka burundu. Ni iki cyagufasha kumenyera iryo hinduka? Jya ugerageza kwibanda ku cyo wakora kugira ngo uhuze n’ibyahindutse.

  •   Ni ikihe kintu gikomeye cyahindutse igihe ababyeyi bawe batanaga?

  •   Ni iki wakora kugira ngo umenyere ibyahindutse?

 “Nitoje kunyurwa mu buzima bwose naba ndimo.”—Abafilipi 4:11.

 3. Ishimire imico myiza ufite

 Nubwo gutana kw’ababyeyi bawe bishobora gutuma uhangayika, bishobora gutuma umenya imico myiza ufite. Nanone bishobora gutuma wiga indi mico myiza. Jeremy wari ufite imyaka 13 igihe ababyeyi be batanaga, yaravuze ati: “Ibyo byatumye mfata inshingano hakiri kare, kuko ari njye wari mukuru. Nagombaga gufasha mama mu bintu bitandukanye kandi nkita kuri murumuna wanjye.”

Iyo ababyeyi bawe batanye bishobora gutuma ufata inshingano nyinshi mu rugo

  •   Ni iyihe mico myiza waje kumenya ko ufite, igihe ababyeyi bawe batanaga?

  •   Ni iyihe mico wifuza kwitoza?

 ‘Ibyanditswe byera byose byaturutse ku Mana kandi bifite akamaro ko gukosora.’—2 Timoteyo 3:16.

a Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Nakora iki ngo ntegeke uburakari?