Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kurambagiza—Igice cya 2: Ni iki wakwitega mu gihe cyo kurambagiza?

Kurambagiza—Igice cya 2: Ni iki wakwitega mu gihe cyo kurambagiza?

 Ushobora guhura n’umuntu ukumva uramukunze, mwembi mugafata umwanzuro wo kurambagizanya, kugira ngo murebe niba muzabana. Ni iki mwakwitega mu gihe mutangiye gukundana?

Muri iyi ngingo turasuzuma ibi bikurikira:

 Jya witega ko mu gihe muganira mugomba kubwizanya ukuri

 Wowe n’incuti yawe muzarushaho kumenyana uko muzagenda mumarana igihe. Uko uzagenda umwitegereza mu bihe bitandukanye ni ko uzagenda urushaho kugenda umumenya.

 Ariko nanone, hari ibintu muzakenera kuganiraho ntacyo muhishe. Mu gihe muganira ujye witonda, ubundi wirinde ko amarangamutima yawe atuma ufata umwanzuro ushingiye ku kuntu wiyumva, aho gushingira ku byo ubonesha amaso.

 Ingingo mushobora kuganiraho:

  •   Amafaranga. Ese hari ufite umwenda? Ese birakugora kumenya amafaranga ukoresha? Ni gute muzakoresha amafaranga, igihe muzaba mumaze gushakana, mukurikije ayo muzajya mwinjiza?

  •   Ubuzima. Ese ufite ubuzima bwiza? Ese hari uburwayi bukomeye wigeze uhura na bwo?

  •   Intego. Ni izihe ntego ufite? Ese uhuje intego n’uwo mukundana? Mu gihe uzaba umaze gushaka, ese uzakomeza kugira ibyishimo nubwo ibihe byahinduka ntubashe kugera ku ntego zawe?

  •   Umuryango. Haba hari inshingano ufite mu muryango wawe? Ese utekereza ko uzakomeza kwita kuri izo nshingano no mu gihe kizaza? Mwaba se mushaka kuzabyara? Niba ari yego, muzabyara abana bangahe?

 Mu gihe muganira kuri izi ngingo, mujye mubwizanya ukuri kandi ntimukagire ibyo muhishanya. Ntukifate ngo ugire ibyo uhisha cyangwa ngo ubeshye ushaka gushimisha mugenzi wawe.—Abaheburayo 13:18.

 Tekereza kuri ibi: Ni iki wifuza kumenya ku muntu murambagizanya? Ni iki we agomba kukumenyaho? Ni gute kuganira ntacyo muhishanya bizamera nko guharura inzira yo kubwizanya ukuri na nyuma yo kubana?

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we.”—Abefeso 4:25.

 “Umukobwa ashobora gutekereza ko nyuma y’amezi atandatu akundana n’umuhungu bashobora guhita babana, ariko umuhungu we akabona ko babana nka nyuma y’umwaka. Iyo bimeze bityo, umukobwa ashobora gutangira kubabara kandi akumva atabyumva bitewe n’uko yari yiteze ko bari buhite babana. Biba byiza rero ko bose bumva ibintu kimwe.”—Ariana, umaze umwaka ashatse.

 Jya witega ko mutazabona ibintu mu buryo bumwe

 Nta muntu umeze nk’undi. Ubwo rero ntuzigere utekereza ko wowe n’uwo murambagizanya muzemeranya ku bintu byose cyangwa ko muzajya mubona ibintu byose kimwe. Umuco wanyu ndetse n’aho mwakuriye bigira ingaruka ku kuntu mubona ibintu.

 Tekereza kuri ibi: Ese mu gihe hari ikintu cyoroheje mutabona kimwe kandi Bibiliya itagira icyo ivugaho, buri wese aba yiteguye guharanira amahoro?

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Mujye mureka abantu bose babone ko mushyira mu gaciro.”—Abafilipi 4:5.

 “Niyo waba wumva ko umuntu mumeze kimwe ijana ku ijana, burya muba mutandukanye. Nubwo kugira ibintu uhuriyeho n’umuntu ari iby’ingenzi, ariko imico umuntu agaragaza mu gihe havutse ikibazo ni yo y’ingenzi cyane.”—Matthew, umaze imyaka itanu ashatse.

 Jya witega ko kurambagizanya bitoroshye

 Kurambagizanya bitwara umwanya kandi bishobora no gutuma umuntu ahangayika. Ni iki cyagufasha?

 Jya wishyiriraho imipaka ishyize mu gaciro. Ntugatwarwe no kurambagiza ngo wibagirwe kwita ku bindi bintu, urugero nko kwita ku ncuti zawe. Alana umaze imyaka itanu ashatse, yaravuze ati: “Nyuma yo gushaka uzaba ugikeneye incuti zawe, kandi na zo ziba zikigukeneye. Ubwo rero ntukazirengagize, ngo ni uko uri kurambagiza.”

 Jya wibuka ko na nyuma yo gushaka uzaba ukeneye gushyira mu gaciro, kugira ngo ubone igihe n’imbaraga zo gukora ibindi. Kuki utakwitoza kugaragaza uwo muco no mu gihe cyo kurambagiza?

 Tekereza kuri ibi: Ese ujya wifuza ko uwo murambagizanya yakwitaho cyane mu buryo budasanzwe kandi mukamarana igihe kirekire cyane? Ese ujya wumva ko ibyo we agusaba bikabije? Ni gute mwashyira mu gaciro kugira ngo hatagira uwumva ananijwe n’icyo gihe cyo kurambagizanya?

 Ihame ryo muri Bibiliya: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.”—Umubwiriza 3:1.

 “Iyo abantu barambagizanya, bamarana igihe cyabo cyose bidagadura, biba bishobora kuzatuma bagira ibibazo mu ishyingiranwa ryabo. Ni byiza ko umugabo n’umugore bakorana ibikorwa byo mu buzima bwa buri munsi, urugero nko guhaha, gukora imirimo yo mu rugo na gahunda zo gusenga Yehova. Ibyo bishobora gutuma urugo rwabo rukomera.”—Daniel, umaze imyaka ibiri ashatse

 Jya wibuka ko kurambagiza ari ibintu bimara igihe runaka kandi ko birangirana n’umwanzuro wo gushaka cyangwa wo guhagarika ubucuti mufitanye. Mu gice cya 3 cy’iyi ngingo tuzareba ibintu umuntu yasuzuma mu gihe agiye gufata umwanzuro.