IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese naba mpora nifuza gukora ibintu mu buryo butunganye?
Niba
wumva ugomba kuzuza muri buri kizamini ukora
wanga kugira icyo ukora, utinya ko cyakunanira
ubona ibyo abandi bakuvugaho byose ari ukukwibasira
. . . , ubwo igisubizo k’ikibazo twabajije mu ntangiriro gishobora kuba ari yego. Ariko se ubundi ibyo hari icyo bitwaye?
Kuki kwifuza gukora ibintu byose mu buryo butunganye ari bibi?
Gukora ibintu byose neza si bibi. Icyakora hari igitabo cyavuze kiti: “hari itandukaniro rinini riri hagati yo gushaka gukora ibintu byose neza no gukabya kwifuza gukora ibintu byose mu buryo butunganye. Gukabya ni bibi kuko tuvugishije ukuri nta muntu n’umwe utunganye uba muri iyi si.”—Perfectionism—What’s Bad About Being Too Good?
Bibiliya na yo ni uko ibivuga kuko igira iti: ‘nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa’ (Umubwiriza 7:20). Kubera ko udatunganye, ushobora gukora amakosa.
Ese kwemera amakosa birakugora? Niba ari uko bimeze, dore ingaruka enye zo kwifuza cyane gukora ibintu mu buryo butunganye.
Uko wifata. Abantu bifuza gukora ibintu bitunganye bakunze kumanjirwa kubera ko baba barishyiriyeho amahame adakuka bagenderaho. Alicia yaravuze ati: “ntibishoboka ko twahora dukora ibintu byose neza, kandi dukomeje kubyitega, birangira nta kizere tukifitiye. Amaherezo byatuma ducika intege.”
Uko wakira inama ugiriwe. Abantu bahora bifuza gukora ibintu mu buryo butunganye bakunze kumva ko inama bagiriwe zibatesha agaciro. Umusore witwa Jeremy yaravuze ati: “iyo hagize unkosora numva mbabaye cyane. Iyo umuntu yifuza ko ibintu byose biba bitunganye bituma atamenya aho ubushobozi bwe bugarukira kandi bigatuma atemera inama zimufitiye akamaro.”
Uko ufata abandi. Abantu bahora bifuza ko ibintu bikorwa mu buryo butunganye bahora banenga abandi. Anna ufite imyaka 18 yagize ati: “iyo witeze ko uzahora ukora ibintu mu buryo butunganye, ni na ko ubyitega ku bandi. Ubwo rero iyo batabikoze batyo, birakubabaza cyane.”
Uko abandi bagufata. Niba uhora witeze ibintu bidashoboka ku bandi, uzasanga basigaye bakwihunza. Beth ukiri muto yagize ati: “birarushya kubaho ugendera ku mahame y’umuntu uhora witeze ko ibintu byose bikorwa mu buryo butunganye. Nta muntu uba yifuza kuba inshuti y’umuntu nk’uwo.”
Wakora iki?
Bibiliya igira iti: “gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Abantu bashyira mu gaciro bitega ibintu bishoboka kuri bo ubwabo ndetse no ku bandi.
“Duhura n’ibintu byinshi biduhangayikisha. Kuki umuntu yakwiyongerera imihangayiko yifuza ko ibintu byose byakorwa mu buryo butunganye? Ibyo si ngombwa rwose”!”—Nyla.
Bibiliya igira iti: ‘gendana n’Imana yawe wiyoroshya’ (Mika 6:8). Abantu biyoroshya bamenya aho ubushobozi bwabo bugarukira. Ntibiyemera ngo bakore ibyo badashoboye cyangwa ngo bamare igihe kinini bagerageza gukora ibyo badafitiye ubushobozi.
“Iyo nshaka kureba niba nakora ibyo ngomba gukora neza, nkora ibihuje n’ubushobozi bwange. Icyo gihe ni na bwo nkora byinshi.”—Hailey.
Bibiliya igira iti: “Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose” (Umubwiriza 9:10). Ubwo rero umuti w’ikibazo cyo guhora ushaka ko ibintu bikorwa mu buryo butunganye si ubunebwe ahubwo ni ukugira umwete kandi ugakomeza gushyira mu gaciro no kwiyoroshya.
“Ngerageza gukora uko nshoboye kose kugira ngo nkore akazi kange ntizigamye. Nzi neza ko ntashobora kubikora mu buryo butunganye ariko ndishima kuko mba nzi ko nakoze uko nshoboye kose.”—Joshua.