IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ni iki ngomba gukora nyuma yo kubatizwa?—Igice cya 1: Komeza gukora ibintu byagufasha kuba incuti y’Imana
Buri munsi dukenera kwita ku bintu by’agaciro dutunze urugero inzu cyangwa imodoka. Uko ni na ko bimeze ku bucuti dufitanye n’Imana. Ni iki uzakora kugira ngo ukomeze kuba incuti y’Imana numara kubatizwa?
Muri iyi ngingo turasuzuma
Komeza kwiga ijambo ry’Imana
Umurongo w’ingenzi: “Ari na ko mukomeza kwera imbuto mu murimo mwiza wose, kandi muzarushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.”—Abakolosayi 1:10.
Icyo bisobanura: Uzakomeze gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho na nyuma yo kubatizwa.—Zaburi 25:4; 119:97.
Icyo wakwitega: Hari igihe uzumva udashishikajwe no gusoma Bibiliya. Ibyo bishobora gutuma wumva ko kwiga atari ibintu byawe.”
Icyo wakora: Jya ukora ubushakashatsi ku ngingo za Bibiliya zigushishikaza. Ishyirireho gahunda uzajya ukurikiza yo kwiga Bibiliya itazakurambira. Intego yawe ni iyo kurushaho gukunda Yehova n’Ijambo rye. Iyo wishyiriyeho gahunda nk’iyo yo kwiga Bibiliya bikugirira akamaro kandi bikanagushimisha.—Zaburi 16:11.
Inama: Kugira ngo ubashe kumva neza ibyo urimo kwiga shaka ahantu wakwigira hatuje kandi hatari ibirangaza.
Ibindi byagufasha
Komeza gusenga Yehova
Umurongo w’ingenzi: “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”—Abafilipi 4:6.
Icyo usobanura: Kuganira n’Imana bikorwa mu buryo bubiri: Tuyitega amatwi iyo dusoma Ijambo ryayo; tukayivugisha igihe dusenga. Ibuka ko mu masengesho yawe ushobora gusaba ibyo ukeneye kandi ugashimira Imana imigisha yaguhaye.
Icyo wakwitega: Hari igihe ushobora kumva usa naho uhora usubira mu masengesho yawe. Ushobora no gutangira kwibaza niba Yehova yumva amasengesho yawe cyangwa niba yifuza ko umusenga.—Zaburi 10:1.
Icyo wakora: Buri munsi, jya utekereza ibintu washyira mu isengesho. Niba uri mu mimerere itwakwemerera gusenga isengesho rirerire, jya ukomeza kuzirikana ibyo wifuza kubwira Yehova, maze uze kubikora utuje. Nanone jya wibuka abandi mu masengesho yawe.—Abafilipi 2:4.
Inama: Ni yo waba wumva amasengesho yawe nta cyo avuze, jya usenga ubibwira Yehova. Yifuza kumva ibiguhangayikishije byose hakubiyemo n’uburyo uvugamo amasengesho yawe.—1 Yohana 5:14.
Ibindi byagufasha
Soma:
Vanaho:
Komeza kubwira abandi ibyo wizera
Umurongo w’ingenzi: “Ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha. . . . Kuko nubigenza utyo uzikiza, ugakiza n’abakumva.”—1 Timoteyo 4:16.
Icyo usobanura: Iyo ubwira abandi ibyo wizera, nawe ukwizera kwawe kurushaho gukomera. Ibyo bishobora gutuma ukiza ubuzima bw’abakumva nawe ukikiza.
Icyo wakwitega: Hari igihe ushobora kumva utagishishikajwe no kubwira abandi ibyo wizera. Hari n’igihe ushobora kumva ufite ubwoba bwo kubikora cyane cyane nk’igihe uri ku ishuri.
Icyo wakora: Iyemeze kutemera ko ibitekerezo bibi, urugero nk’ubwoba ari byo byakuyobora mu myanzuro ufata. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Niba mbikorana akangononwa [gutangaza ubutumwa bwiza], na bwo ni hahandi, mfite inshingano nahawe yo kuba igisonga.”—1 Abakorinto 9:16, 17.
Inama: Baza ababyeyi bawe niba bakwemerera ugashaka undi muntu w’intangarugero wagufasha. Agomba kuba ari Umuhamya wa Yehova.—Imigani 27:17.
Ibindi byagufasha
Komeza kujya mu materaniro
Umurongo w’ingenzi: “Tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe.”—Abaheburayo 10:24, 25.
Icyo usobanura: Impamvu y’ingenzi ituma tujya mu materaniro ni ukugira ngo dusenge Yehova. Ariko nanone kuyajyamo bitugirira akamaro mu bundi buryo bubiri. Ubwa mbere, uterwa inkunga n’Abakristo bagenzi bawe. Ubwa kabiri, iyo uje mu materaniro kandi ukayifatanyamo utera abandi inkunga.—Abaroma 1:11, 12.
Icyo wakwitega: Rimwe na rimwe uri mu materaniro ushobora gutangira gutekereza ku ibindi bintu, maze bigatuma udakurikirana neza inyigisho ziri kwigishwa. Hari n’igihe ushobora kureka kujya mu amateraniro, wenda bitewe n’uko wibanda ku bindi bintu, urugero nk’imikoro yo ku ishuri, maze bigatuma utabona igihe cyo kujya mu materaniro.
Icyo wakora: Iyemeze kujya ujya mu materaniro buri gihe kandi wishyirireho intego yo kujya uyakurikirana neza yose ariko nanone ntuzirengagize imikoro yo ku ishuri. Ujye umanika akaboko kugira ngo utange ibitekerezo. Amateraniro narangira ujye ushimira nibura umuntu umwe umubwire ko yatanze igitekerezo kiza.
Inama: Jya witegura mbere yo kujya mu materaniro. Shyira porogaramu ya JW Library® mu gikoresho cyawe eregitoronike, maze ujye ahanditse “Amateraniro” kugira ngo urebe ibyo bari bwige muri buri teraniro.
Ibindi byagufasha