Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itabi ni incuti mbi

Itabi ni incuti mbi

Itabi ni incuti mbi

Reka tuvuge ko ufite “incuti” mwakundanye kuva mukiri bato. Yatumaga wumva umeze nk’umuntu mukuru kandi igatuma wemerwa n’urungano. Iyo wabaga uhangayitse yakwitagaho ukumva “umerewe neza” kandi yagufashaga muri byinshi.

Ariko nyuma y’igihe watangiye kubona ibibi byayo. Igusaba kuba uri kumwe na yo igihe cyose, nubwo hari aho ugera bakakwinubira bitewe na yo. Nanone nubwo ituma wumva ko uri mukuru, yangiza ubuzima bwawe. Ikibabaje kurushaho ni uko yagiye ikwiba umushahara wawe.

Wagerageje kenshi gutandukana na yo ariko yaranze. Muri make ni yo isigaye ikuyobora. Usigaye wicuza impamvu wamenyanye na yo.

UKO ni ko abantu benshi banywa itabi bameze. Umugore witwa Earline wamaze imyaka 50 anywa itabi yaravuze ati “iyo nabaga nifitiye isegereti numvaga impagije, nkumva nta wundi muntu nkeneye. Twabanye neza igihe kirekire kandi hari igihe numvaga ari yo ncuti yonyine mfite.” Ariko Earline yaje kubona ko itabi ari incuti mbi kandi ko rigira ingaruka mbi cyane. Wagira ngo ayo magambo twatangiriyeho ni we wayavuze. Gusa amaze kumenya ko Imana ibona ko kunywa itabi ari bibi kubera ko ryangiza umubiri yaduhaye, yahise arireka.—2 Abakorinto 7:1.

Umugabo witwa Frank na we yaretse itabi kugira ngo ashimishe Imana. Nyuma y’umunsi umwe cyangwa urenga amaze kureka itabi, yagiye kubona abona yunamye hasi ashakisha udusigazwa twaryo. Yaravuze ati “icyo gihe ni bwo nafashe umwanzuro. Nibajije ukuntu mfukamye muri iyo myanda nshakisha udusigazwa tw’itabi, numva binteye iseseme. Kuva ubwo, nahise ndivaho.”

Kuki kureka itabi bigorana cyane? Abashakashatsi babonye ko biterwa n’ibintu byinshi: (1) Itabi rirabata kimwe n’ibindi biyobyabwenge. (2) Uburozi bubamo bwitwa nikotine bugera mu bwonko mu masegonda nk’arindwi gusa. (3) Kurinywa bigeraho bikaba ikintu cy’ingenzi, ku buryo umuntu ashobora kurinywa arimo kurya, kunywa, kuganira n’abandi, kwimara agahinda n’ibindi.

Ariko gucika kuri iyo ngeso mbi birashoboka nk’uko Earline na Frank babishoboye. Niba wifuza kureka itabi, uzasome ingingo zikurikira. Zizagufasha kurireka maze utangire ubuzima bushya.