Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itegure inzitizi uzahura na zo

Itegure inzitizi uzahura na zo

Itegure inzitizi uzahura na zo

“Niyemeje kureka itabi kugira ngo ritazagira ingaruka ku mwana twari tumaze kubyara. Ni yo mpamvu namanitse mu nzu icyapa kivuga ngo “kunywa itabi birabujijwe.” Nyuma y’isaha imwe gusa numvise ndishaka cyane bimwe byo gupfa, mba mfashe isegereti imwe ndayinywa.”​—Yoshimitsu wo mu Buyapani.

NK’UKO ibyabye kuri Yoshimitsu bibigaragaza, kureka itabi burundu ntibyoroha. Nanone ubushakashatsi bwagaragaje ko 90 ku ijana by’abareka itabi, bacikwa bakongera bakarinywa. Ubwo rero niba urimo ugerageza kurireka, ugomba kwitegura kuzahura n’inzitizi. Ni izihe nzitizi abantu bakunda guhura na zo?

Uburozi bwa nikotine buba mu itabi butuma wongera kurirakira: Akenshi iryo rari riba ryinshi nyuma y’iminsi itatu uretse itabi, rikazagabanuka nyuma y’ibyumweru nka bibiri. Hari umuntu waretse itabi wavuze ati “muri icyo gihe, iryo rari rigenda rihindagurika, rimwe rikaba ryinshi ubundi rikaba rike.” Icyakora na nyuma y’imyaka myinshi, hari igihe wumva wongeye kurirarikira. Mu gihe bigenze bityo, ntugahubuke ngo uhite ukora ibyo iryo rari rigutegetse. Jya wihangana nk’iminota itanu cyangwa irenga, iryo rari rishire.

Ibindi bintu biba ku muntu waretse itabi: Iyo abantu bakireka itabi, hari igihe bahorana ibitotsi, gushyira ubwenge hamwe bikabagora kandi ibiro byabo bikiyongera vuba. Nanone bashobora kumara igihe bafite agahinda, bagakunda kwishimagura, kubira ibyuya kandi bagakorora cyane. Bashobora no kugira ibyiyumvo bihindagurika, ibyo bikagaragazwa n’uko bananirwa kwihangana, bakagira umujinya mwinshi ndetse bakaba banakwiheba cyane. Ariko nyuma y’ibyumweru biri hagati ya bine na bitandatu, ibyo bintu hafi ya byose bigeraho bikagabanuka.

Muri ibyo bihe bitoroshye, hari ibintu bishobora kugufasha. Urugero:

● Jya uryama amasaha menshi.

● Jya unywa amazi menshi cyangwa umutobe kandi urye ibyokurya bifite intungamubiri.

● Jya ukora siporo zishyize mu gaciro.

● Jya uhumeka cyane, use n’uwireba winjiza umwuka usukuye mu bihaha.

Imbarutso: Ibyo ni ibikorwa cyangwa ibyiyumvo bishobora gutuma umuntu yifuza kongera kunywa itabi. Urugero, ushobora kuba warakundaga kurinywa uri no kunywa ikindi kinyobwa. Niba ari uko bimeze, mu gihe hari ikintu uri kunywa, jya ukinywa vuba vuba. Nyuma y’igihe runaka, ushobora kuzajya unywa ikinyobwa cyawe witonze.

Ibyo bigaragaza ko ushobora kwifuza itabi na nyuma yo kurireka burundu. Torben twigeze kuvuga yaravuze ati “nubwo maze imyaka 19 nararetse itabi, iyo ndi kunywa agakawa hari ubwo numva nshatse kurinywa.” Ariko muri rusange, kwifuza itabi uri gukora n’ibindi bintu bizagenda bishira ndetse bigere n’ubwo bikuvamo burundu.

Icyakora iyo uri kunywa inzoga ibintu biba bibi kurushaho. Mu gihe uri kurwana no gucika ku itabi uba ukwiriye kwirinda kunywa inzoga, ukanagendera kure aho bari kuzinywera. Abenshi mu basubiye ku itabi byababayeho igihe bari bari kumwe n’abantu banywa inzoga. Kubera iki?

● Inzoga, n’iyo yaba ari nke cyane, ituma umuntu arushaho kwifuza itabi.

● Iyo abantu bari kunywa inzoga ari benshi, akenshi ntibatana no kunywa itabi.

● Inzoga zituma umuntu ananirwa gushyira mu gaciro kandi umutimanama we ntukore neza. Bibiliya yabivuze neza igira iti ‘divayi yica umutima.’—Hoseya 4:11.

Incuti: Jya uhitamo incuti nziza. Urugero, jya wirinda kujya ahantu hari abantu barimo kunywa itabi cyangwa abashobora kugushishikariza kurinywa, mu gihe cyose bishoboka. Nanone jya wirinda abantu bagerageza kuguca intege bitewe n’imihati ushyiraho ngo ucike ku itabi, wenda baguserereza.

Ibyiyumvo: Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko bibiri bya gatatu by’abacitswe bakongera kunywa itabi, barinyoye igihe bari bahangayitse cyangwa barakaye. Mu gihe ugize ibyiyumvo nk’ibyo kandi bigatuma wumva ushatse kongera kunywa itabi, jya uhita ubyirengagiza wenda unywe nk’amazi, uhekenye shikarete cyangwa utembere gato. Jya ugerageza gushyira mu bwenge bwawe ibitekerezo byiza, wenda usenga Yehova cyangwa usoma amapaji make ya Bibiliya.—Zaburi 19:14.

Impamvu z’urwitwazo ugomba kwirinda

Ndakururaho rimwe gusa.

Icyo ukwiriye kumenya: Gutumura ku itabi rimwe gusa, bishobora gutuma winjiza mu bwonko mirongo itanu ku ijana by’uburozi bwa nikotine kandi bukaba bwamaramo amasaha atatu. Akenshi ibyo bituma urisubiraho.

Kunywa itabi biramfasha iyo mpangayitse.

Icyo ukwiriye kumenya: Ubushakashatsi bwagaragaje ko itabi ryongera imihangayiko. Hari abashobora kumva batuje nyuma yo kunywa itabi, ariko ahanini biba bitewe ni uko bahaye umubiri wabo nikotine washakaga.

Sinzi ko nacika ku itabi.

Icyo ukwiriye kumenya: Kwitakariza icyizere bituma umuntu atagera ku ntego. Bibiliya igira iti “nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke” (Imigani 24:10). Ubwo rero, jya wirinda ibitekerezo bica intege. Umuntu wese wifuza by’ukuri kureka itabi kandi agakurikiza inama ziringirwa, urugero nk’iziri muri iyi gazeti, ashobora kubigeraho rwose.

Ingaruka ziterwa no kureka itabi, kuri njye zirakabije.

Icyo ukwiriye kumenya: Ni iby’ukuri ko ibibazo biterwa no kureka itabi bitoroshye, ariko nyuma y’ibyumweru bike gusa biba bitangiye kugabanuka. Ubwo rero komeza guhatana. Niwongera kumva ushatse kurinywa nyuma y’amezi runaka cyangwa imyaka runaka uriretse, uzirinde guhita urinywa ahubwo wihangane, kuko nyuma y’iminota mike bizaba bikuvuyemo.

Mfite uburwayi bwo mu mutwe.

icyo ukwiriye kumenya: Niba ufite uburwayi bwo mu mutwe, urugero nk’indwara yo kwiheba cyangwa indwara ituma umuntu yibagirwa, uzasabe muganga agufashe gucika ku itabi. Ni we ushobora kugufasha, wenda akaba yaguhindurira imiti.

Iyo ncitswe nkongera kurinywa, numva ko ntazashobora kurireka.

Icyo ukwiriye kumenya: Niba ucitswe ukongera kunywa ku itabi, nk’uko bikunda kuba ku bantu benshi baba barwana no kurireka, ntukumve ko birangiye, ko ubwo utazashobora kurireka. Ntugacike intege, ahubwo jya ukomeza uhatane. Kunyerera si ko kugwa. Humura! Amaherezo uzatsinda.

Reka turebe ibyabaye kuri Romualdo wanyoye itabi imyaka 26, akaba amaze imyaka irenga 30 ariretse. Yaravuze ati “sinabara inshuro nagiye nshikwa nkongera kunywa itabi. Buri gihe iyo byambagaho nagiraga agahinda kenshi nkumva ko nta cyo nzigera ngeraho. Icyakora igihe niyemezaga kuba incuti ya Yehova kandi nkajya musenga kenshi musaba kumfasha, narariretse burundu.”

Mu ngingo isoza, tuzareba izindi nama zagufasha kureka itabi kandi ukagira ibyishimo.

[Agasanduku/​Ifoto]

ITABI RIRICA UKO RYABA RIMEZE KOSE

Itabi rikoreshwa mu buryo bwinshi. Hari ubwo barigurisha nk’ibyokurya bigirira akamaro umubiri ndetse bakanarigurisha nk’imiti. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryavuze ko “itabi ryica uko ryakoreshwa kose.” Umuntu ashobora kwicwa n’indwara ziterwa no kunywa itabi, urugero nka kanseri n’indwara z’umutima. Nanone iyo abagore batwite banywa itabi, bishobora kugira ingaruka ku bana batwite. Dore amwe mu moko y’itabi:

Bidi: Ni ubwoko bw’isegereti ntoya bazingira mu kababi, bumenyerewe cyane mu bihugu byo muri Aziya. Uburozi buba muri iryo tabi bukubye inshuro nyinshi ububa mu itabi risanzwe.

Ibigoma: Ni itabi bazingira mu kibabi cy’itabi cyangwa mu gipapuro gikozwe mu itabi. Uburozi buba muri iryo tabi butandukanye n’ububa mu itabi risanzwe kuko bwo bwinjirira mu kanwa, nubwo itabi ryaba ridakongejwe.

Kereteki: Iri tabi riba ririmo mirongo itandatu ku ijana ry’ibigize itabi risanzwe na mirongo ine ku ijana by’ibibabi rikorwamo. Riba ririmo uburozi bwa nikotine n’umwuka wa karubone biruta kure cyane ibiba mu itabi risanzwe.

Shisha: Kunywa itabi rya shisha bishobora gutuma umuntu arwara kanseri n’izindi ndwara ziterwa n’itabi risanzwe.

Itabi badatumura: Muri iryo tabi harimo iryo bajundika, iryo bakanjakanja, iryo bahumekera mu mazuru n’ubundi bwoko bw’itabi buba mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya. Uburozi bwa nikotine buva mu kanwa, bukajya mu miyoboro y’amaraso. Ingaruka z’itabi badatumura ni zimwe n’iz’itabi risanzwe.

Itabi banywera mu nkono z’itabi zifite udutiyo: Iyo unywera itabi muri izo nkono z’itabi, umwotsi w’itabi ubanza guca mu mazi mbere y’uko uwuhumeka. Nubwo bigenda gutyo ariko nta cyo bigabanya ku burozi buba muri iryo tabi, urugero nk’ubujya mu bihaha butera kanseri.

[Agasanduku/​Ifoto]

UKO WAFASHA UMUNTU KUREKA ITABI

Jya wita ku byiza. Gushimira umuntu biba byiza kuruta kumugaya no kumubwira amagambo menshi. Kubwira umuntu ngo “humura ubutaha bizakunda” ni byo bigira akamaro cyane kuruta kuvuga ngo “urongeye kandi!”

Jya ubabarira. Umuntu ugerageza kureka itabi nagutura umujinya, ujye ukora uko ushoboye ubyirengagize. Ahubwo ujye ukoresha amagambo arangwa n’ineza, wenda umubwire uti “ndabizi ko bitoroshye, ariko ndakwizera. Nzi ko uzabishobora.” Icyakora ntuzigere uvuga ngo “mbona warabaye umuntu mubi kuruta mbere ukinywa itabi”

Jya uba incuti nyancuti. Bibiliya igira iti “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Jya ugerageza kwihanganira umuntu urwana no kureka itabi kandi umukunde “igihe cyose,” yaba yishimye cyangwa arakaye.