Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iyemeze kureka itabi

Iyemeze kureka itabi

Iyemeze kureka itabi

“Kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha abantu kureka itabi ni ukwiyemeza.”—“Stop Smoking Now!”

MURI make, niba wifuza kureka itabi nibura wagombye kuba ufite impamvu z’ingenzi zatuma urireka. Izo mpamvu ni izihe? Reka turebe inyungu uzabona igihe uzaba umaze kurireka.

Bizatuma uzigama amafaranga. Kunywa ipaki y’itabi buri munsi, bishobora gutuma utakaza amafaranga menshi mu mwaka. Hari umugore wavuze ati “sinari nzi ko ntakaza amafaranga menshi ku itabi.”—Gyanu wo muri Nepali.

Bizatuma urushaho kugira ibyishimo. Regina wo muri Afurika y’Epfo yaravuze ati “igihe narekaga itabi ni bwo natangiye kugira ubuzima bwiza, kandi bwagiye burushaho kuba bwiza.” Iyo abantu baretse itabi ubushobozi bwo guhumurirwa no kuryoherwa buriyongera. Nanone barushaho kugira imbaraga no gusa neza.

Bishobora gutuma urushaho kugira ubuzima bwiza. “Kureka itabi bigirira akamaro kenshi kandi mu buryo bwihuse abantu b’ingeri zose, baba abagabo cyangwa abagore.”—Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara.

Bizatuma urushaho kwigirira icyizere. “Naretse itabi kubera ko ntifuzaga ko rintegeka. Nifuzaga gutegeka umubiri wanjye.”—Henning wo muri Danimarike.

Bizagirira akamaro incuti n’abavandimwe. “Iyo unywa itabi . . . uba wangiza ubuzima bwa bangenzi bawe. . . . Ubushakashatsi bwagaragaje ko buri mwaka hapfa abantu benshi batanywa itabi, bazize kanseri y’ibihaha cyangwa indwara z’umutima, bitewe no guhumeka umwotsi waryo.”—Ikigo cyo muri Amerika kirwanya kanseri.

Uzashimisha Umuremyi wawe. “Bakundwa, nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri” (2 Abakorinto 7:1). “Mutange imibiri yanyu . . . ibe igitambo cyera, cyemerwa n’Imana.”—Abaroma 12:1.

“Igihe namenyaga ko Imana yanga ibintu byangiza umubiri, nafashe umwanzuro wo kureka itabi.”—Sylvia wo muri Esipanye.

Icyakora, kwiyemeza kureka itabi ntibihagije. Ushobora gukenera ko abandi bagufasha, urugero nk’incuti n’abavandimwe. Bagufasha bate?