Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kureka itabi birashoboka

Kureka itabi birashoboka

Kureka itabi birashoboka

IGIHE kirageze kugira ngo ‘ugire ubutwari kandi ukore’ (1 Ibyo ku Ngoma 28:10). Ni ibihe bintu bya nyuma wakora, kugira ngo bigufashe kureka itabi?

Shyiraho itariki ntarengwa. Urwego Rushinzwe Ubuzima muri Amerika rwatanze inama ivuga ko mu gihe umuntu yiyemeje kureka itabi, yagombye gutangira kubishyira mu bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Ibyo bizatuma ugira imbaraga zo kurireka. Andika itariki yo kurireka, ubibwire incuti zawe kandi wiyemeze kutazayihindura nubwo wahura n’inzitizi.

Andika ibizagufasha kubigeraho. Ushobora kwandika ibi bikurikira n’ibindi bintu byose byagufasha:

● Impamvu ugiye kurireka

● Nomero z’abo waterefona mu gihe wumva ugiye kongera kurinywa

● Ibitekerezo byagufasha kugera ku ntego yawe, wenda nk’imirongo yo muri Bibiliya, urugero, Abagalatiya 5:22, 23

Agapapuro wanditseho ibizagufasha kureka itabi, ujye ukagendana aho ugiye hose kandi ugasome kenshi ku munsi. Na nyuma yo kurireka ujye ukomeza ugasome igihe cyose uzumva ushaka kongera kurinywa.

Irinde ibintu bigutera kurinywa. Mbere y’uko itariki yo kurireka igera, jya uca ukubiri n’ibintu byose bituma unywa itabi. Urugero, niba unywa itabi mu gitondo ubyutse, jya ubyuka urengejeho isaha ku gihe wabyukiraga cyangwa irenze. Niba wari usanzwe urinywa urimo kurya cyangwa umaze kurya, uzakore uko ushoboye ubicikeho. Jya wirinda kujya ahantu hari abantu bari kunywa itabi. Nanone jya witoza kuvuga mu ijwi riranguruye wiherereye uti “murakoze, itabi narariretse.” Ibyo byose nubikora, itariki yo kurireka izagera witeguye. Nanone bizakwibutsa ko ugiye kurireka burundu.

Itegure kurireka. Mu gihe itariki yo kurireka izaba yegereza, uzateganye ibindi wajya uhekenya urugero nka karoti, ubunyobwa, shikarete n’ibindi. Jya wibutsa incuti zawe n’abagize umuryango itariki yo kurireka kandi muganire uko bazagufasha. Mbere y’iyo tariki uzajugunye ibibiriti n’ibindi bintu byose bifitanye isano n’itabi kandi ujugunye uduce twaryo twatakaye hafi aho, uturi mu modoka, mu mifuka yawe cyangwa aho ukorera. Tuvugishije ukuri gusaba incuti yawe itabi cyangwa kurigura biragoye cyane, kuruta kurisanga ahantu ukarifata. Nanone uzakomeze gusenga Imana kugira ngo igufashe, cyane cyane nyuma yo kurireka.—Luka 11:13.

Abantu benshi bashoboye guca ukubiri n’incuti mbi bari bamaranye igihe kirekire, ni ukuvuga itabi. Nawe wabishobora. Nubikora uzumva ubohotse kandi urusheho kugira ubuzima bwiza.

[Ifoto]

Agapapuro wanditseho ibizagufasha kureka itabi, ujye ukagendana aho ugiye hose kandi ugasome kenshi ku munsi