Shaka abagufasha
Shaka abagufasha
“Niyo umuntu yanesha umwe, ababiri bamunanira.”—Umubwiriza 4:12.
IYO dushyigikiwe n’abandi tuba dushobora gutsinda umwanzi uwo ari we wese. Ubwo rero niba ushaka kureka itabi, wagombye kubwira incuti zawe n’abagize umuryango wawe bakagufasha, cyangwa ukabwira undi muntu wagushyigikira kandi akakwihanganira.
Jya ugisha inama abantu baretse itabi kuko bashobora kwishyira mu mwanya wawe kandi bakagufasha. Umuvandimwe witwa Torben wo muri Danimarike yaravuze ati “abandi baramfashije cyane.” Abraham wo mu Buhinde we yaravuze ati “urukundo abagize umuryango wanjye n’Abakristo bagenzi banjye banyeretse, rwamfashije kureka itabi.” Icyakora ubufasha duhabwa n’incuti n’umuryango hari igihe buba budahagije.
Umugabo witwa Bhagwandas yaravuze ati “nanyoye itabi imyaka 27. Ariko maze kumenya icyo Bibiliya ivuga ku bintu byanduza umubiri, nahise niyemeza kurireka. Natangiye ngabanya amasegereti nanywaga, ndeka incuti mbi nari mfite kandi njya gushaka abaganga ngo bamfashe. Ariko byaranze. Nyuma yaho nasenze Yehova mubwira ibindi ku mutima byose kandi ndamwinginga ngo amfashe kurireka. Amaherezo yaramfashije ndivaho burundu.”
Ikindi kintu cy’ingenzi ni ukwitegura guhangana inzitizi ushobora kuzahura na zo. Izo nzitizi ni izihe? Ingingo ikurikira irazitubwira.
[Agasanduku]
ESE WAGOMBYE GUKORESHA IMITI?
Imiti ifasha abantu kureka itabi ikoreshwa n’abantu benshi kandi abayicuruza bayungukamo menshi cyane. Mbere yo kuyifata, jya ubanza utekereze ku bibazo bikurikira:
Iyo miti ifite akahe kamaro? Abenshi mu bayitanga bavuga ko igabanya ibibazo biterwa no kureka itabi, ariko abantu bose ntibabyemeranyaho.
Ni ibihe bibazo iteza? Imwe muri iyo miti ishobora guteza ibibazo, urugero nk’isesemi, indwara y’agahinda gakabije no gutekereza kwiyahura. Nanone zirikana ko iyo miti ifasha abantu kureka itabi na yo ari ikiyobyabwenge. Mu by’ukuri, na yo igeraho ikabata umuntu.
Ubundi buryo wakoresha ni ubuhe? Hari ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 88 ku ijana by’abantu bashoboye kureka itabi, bariretse batiriwe bakoresha iyo miti.