Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki uzi ku Bahamya ba Yehova?

Ni iki uzi ku Bahamya ba Yehova?

Hari umunyeshuri wo muri Danemarike wimenyereza umwuga w’itangazamakuru wanditse ati “nasomye inyandiko nyinshi kuri interineti zivuga ibihereranye n’Abahamya ba Yehova, numva ibihuha bitandukanye bibavugwaho kandi ntega amatwi ibiganiro byinshi bibavuga nabi. Ibyo byatumye nanga Abahamya ba Yehova cyane”

UWO munyamakuru yaje kugirana ikiganiro n’umuryango w’Abahamya. Ni iki icyo kiganiro cyamweretse? Yaranditse ati “nkigera mu rugo rwabo, nahise mpindura uko nababonaga. Birashoboka ko abantu batabazi neza, cyangwa se bakaba bihutira kubavuga nabi. Nzi neza ko nanjye ari ko nari meze, ariko nasanze naribeshyaga.”​—Cecilie Feyling, mu kinyamakuru cyitwa Jydske Vest­kys­ten.

Umujyanama mu birebana n’abakozi ukorera ikigo cy’ubucuruzi gifite amashami menshi mu Burayi, ahereye ku byo yabonye ku Bahamya ba Yehova yagiye ahurira na bo mu kazi, yavuze ko ari abakozi b’inyangamugayo. Ibyo byatumaga yifuza guha Abahamya ba Yehova akazi.

Birumvikana ko ikintu cy’ingenzi Abahamya ba Yehova bazwiho, ari umurimo wo kubwiriza. Babonye ko hari abantu bemera kuganira na bo kuri Bibiliya, mu gihe abandi bo batabyishimira. Koko rero, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu hafi ya byose, bigisha Bibiliya abantu barenga miriyoni ndwi, kandi bamwe muri bo bageraho na bo bakaba abigisha ba Bibiliya. Urugero, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Inama y’Igihugu y’Amadini yavuze ko mu madini 25 akomeye, Abahamya ba Yehova ari rimwe mu madini ane afite abayoboke biyongereye.

Kuki abantu babarirwa muri za miriyoni bemera kwiga Bibiliya babifashijwemo n’Abahamya ba Yehova? Bigishwa Bibiliya bate? Ese abiga Bibiliya na bo baba bagomba kuba Abahamya? Nubwo waba utifuza kuba Umuhamya wa Yehova, ufite uburenganzira bwo kubona ibisubizo bihuje n’ukuri. Ubwo rero, aho kugira ngo wumve amabwire cyangwa ibihuha, wagombye gushakisha ukuri. Mu Migani 14:​15, hagira hati “umunyabwenge buke yemera ikivuzwe cyose, nyamara ushishoza abanza kugenzura.”​—Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Turizera ko iyi nomero nshya ya Nimukanguke! izagufasha kumenya Abahamya ba Yehova neza kurushaho. N’ubundi kandi, kuba urimo usoma iyi gazeti, byerekana ko uri umuntu ushyira mu gaciro kandi udatsimbarara ku bitekerezo bye. Ku bw’ibyo, byaba byiza usomye ingingo zikurikira uko ari enye wifashishije Bibiliya yawe, kugira ngo usome imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. * Nubigenza utyo, uzaba ugaragaje ubwenge, kandi nk’uko Bibiliya ibivuga, uzaba ugaragaje ko ufite “umutima mwiza.”​—Ibyakozwe 17:​11.

^ par. 7 Niba udafite Bibiliya, Abahamya ba Yehova bashobora kuyiguha. Nanone ushobora gusanga Bibiliya mu zindi ndimi ku rubuga rwacu rwa interineti rwa www.watch­tower.org (iyo mu rurimi rw’ikinyarwanda yo ntiraboneka kuri urwo rubuga). Nanone kandi, uzahasanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zirenga 380.