Uwunganira abandi mu nkiko yagenzuye imyizerere y’Abahamya ba Yehova
Uwunganira abandi mu nkiko yagenzuye imyizerere y’Abahamya ba Yehova
UWUNGANIRA abandi mu nkiko akaba n’umuyobozi w’ibiro bishinzwe kunganira abandi wo muri Afurika y’Epfo witwa Les Civin yaravuze ati “nta bintu byinshi nari nzi ku Bahamya ba Yehova.” Kuki yagenzuye imyizerere y’Abahamya? Yageze ku ki? Dore icyo yabwiye igazeti ya Nimukanguke!
Ubundi wari mu rihe dini?
Nakuriye mu idini ry’Abayahudi, ariko mu ntangiriro z’imyaka ya za 70, nashyingiranywe na Carol wari Umwangilikani. Carol ntiyashishikazwaga n’iby’idini, kandi twembi nta cyo byari bitubwiye. Icyakora, igihe umuhungu wacu Andrew yari afite imyaka umunani, Carol yumvise ko yagombaga kumwigisha iby’idini. Umuyobozi mu idini ry’Abayahudi (rabi) yambwiye ko Carol aramutse agiye mu idini ry’Abayahudi, Andrew na we yahita aba Umuyahudi, bityo yagira imyaka 13 akaba yakorerwa umuhango ugaragaza ko abaye mukuru ku buryo azajya agengwa n’amategeko y’idini ry’Abayahudi. Ku bw’ibyo, twatangiye kujya tujya mu isinagogi, kugira ngo dukurikirane amasomo ya buri cyumweru agenewe abifuza kuba Abayahudi.
None se Abahamya ba Yehova waje kubamenya ute?
Buri gihe iyo Abahamya ba Yehova bazaga iwacu, nahitaga mbirukana. Narababwiraga nti “jye ndi Umuyahudi kandi sinemera Isezerano Rishya.” Hanyuma, Carol yambwiye ko yari afite incuti y’Umuhamya, kandi ko yari izi Bibiliya cyane. Carol yansabye ko twakwiga Bibiliya. Ubwo rero, nemeye ko Abahamya banyigisha Bibiliya, ariko mbikora nseta ibirenge.
Ubwo se kwiga Bibiliya wabyakiriye ute?
Narabisuzuguraga cyane. Nari narongeye kuba Umuyahudi bitewe na ya masomo nigaga, kandi numvaga ko ndi uwo mu bwoko bwatoranyijwe. Naribazaga nti “ubu koko aba banyigisha iki?” Mu kiganiro cya mbere nagiranye n’Umuhamya wari waje iwacu, naramubwiye nti “navutse ndi Umuyahudi. Mfite idini ryanjye kandi nzarinda mfa ndi Umuyahudi. Nta cyo wambwira cyatuma mpinduka.” Uwo Muhamya yemeye ibyo namubwiraga yicishije bugufi. Ubwo rero, buri wa gatanu na buri wa mbere nijoro, twakurikiranaga amasomo y’Abayahudi, naho ku cyumweru mu gitondo (nabwo iyo nabaga nabuze uko ngira), tukigana n’Abahamya. Sinabura kuvuga ko Abahamya batwigishirizaga ubuntu, mu gihe mu isinagogi ho baducaga amafaranga.
Nakoreshaga Bibiliya y’Abayahudi, kubera ko numvaga ko Abahamya bakoreshaga ihuje n’imyizerere yabo. Icyakora, natangajwe no kubona ukuntu izo Bibiliya zombi zahuzaga. Ibyo rero byatumye numva ndushijeho gushaka kwereka Abahamya
ko na bo ubwabo batari bazi ibyo bigishaga.Nyuma y’igihe gito nkurikirana ya masomo ya rabi, Carol yambwiye ko yabonaga rabi atazi neza ibikubiye muri Bibiliya yari afite. Yambwiye ko yari agiye kureka kwiga ayo masomo y’Abayahudi, kandi ko atari kureka kwizera Kristo. Byarambabaje ku buryo numvise twatana. Icyakora uburakari bumaze gushira, nakoresheje ubundi buryo: niyemeje gukoresha ubumenyi nari mfite mu by’amategeko, kugira ngo ngaragarize Carol ko Abahamya bayobye, kandi ko bari bagize icyo nabonaga ko ari agatsiko k’ingirwadini k’inzaduka kandi gateje akaga.
Hari icyo wagezeho se?
Rabi yampaye igitabo cyemezaga ko ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya butasohoreye kuri Yesu. Jye na Carol twamaze umwaka n’igice twigira hamwe icyo gitabo. Icyakora, Abahamya na bo bakomeje kutwigisha Bibiliya buri cyumweru. Ariko kandi, uko twasuzumaga buri buhanuzi bwo muri cya gitabo rabi yari yarampaye, ni ko narushagaho kumva nshobewe. Mu buryo buhabanye n’ibyo nasomaga muri icyo gitabo, nasanze ubuhanuzi bwose bwo muri Bibiliya buvuga ibya Mesiya bwerekeza ku muntu umwe gusa, ari we Yesu Kristo. Reka rero tuzige ubuhanuzi buboneka muri Daniyeli 9:24-27, buvuga ko Mesiya yari kuboneka mu mwaka wa 29. * Uwo Muhamya yanyeretse Bibiliya irimo indimi ebyiri. Iyo Bibiliya yari ifite umwandiko w’igiheburayo ubangikanye n’umwandiko w’icyongereza uhinduye ijambo ku ijambo. Nagenzuye ko uwo mwandiko wahinduwe neza, hanyuma mbara neza imyaka ivugwa muri ya mirongo, maze ndavuga nti “ndabona ari byo koko, ubu buhanuzi buratugeza mu mwaka wa 29. None se ibyo bihuriye he na Yesu?”
Uwo Muhamya yaranshubije ati “uwo ni wo mwaka Yesu yabatijwemo.”
Naratangaye cyane! Nanone, natangajwe no kubona ko ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ukuri, kandi ko butavuguruzanya.
Ubwo se incuti zawe zabyifashemo zite zimaze kumva ko wahinduye imyizerere yawe?
Hari abo byahangayikishije cyane, maze bambwira ko jye n’umugore wanjye bazadushakira abantu bo kutwemeza ko Abahamya batuyobyaga. Ariko kandi, ibyo twemeraga byari bishingiye ku bushakashatsi twakoze tubyitondeye no ku bitekerezo bihuje n’ubwenge, ibyo bikaba bihabanye no kuyobywa.
None se ni iki cyatumye wiyemeza kuba Umuhamya?
Nabanje kujya njyana n’umugore wanjye mu materaniro amwe n’amwe abera ku Nzu y’Ubwami, dore ko we yari yarabaye Umuhamya. * Natangajwe n’urugwiro Abahamya ba Yehova bagaragaza, kandi ntangazwa n’ukuntu bakundana batitaye ku moko. Ibyo sinari narigeze mbibona mu idini ryanjye. Ubwo rero, maze imyaka igera kuri itatu niga Bibiliya narabatijwe.
Ubu se ubona ute umwanzuro wafashe wo kuba Umuhamya?
Nterwa ishema no kuvuga ko “ndi Umuhamya wa Yehova.” Icyakora iyo ntekereje ukuntu narwanyije ukuri, numva ntari nkwiriye kubona imigisha Yehova yampaye. Umwanzuro nafashe ni umwe mu myanzuro ntazigera nicuza.
Ni iyihe migisha wabonye?
Ni myinshi cyane. Nk’ubu nishimira cyane inshingano mfite yo kuba ndi umusaza, ni ukuvuga umwungeri wo mu buryo bw’umwuka n’umwigisha, mu itorero ryo mu gace ntuyemo. Uretse n’ibyo, nakoze mu Rwego Rushinzwe iby’Amategeko rw’ibiro by’ishami ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Afurika y’Epfo. Ariko umugisha uruta indi yose, ni ukumenya Yehova n’Umwana we, nkasobanukirwa neza ibihe turimo, n’ibintu bikomeye bibera muri iyi si.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 12 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku buhanuzi bwa Daniyeli buvuga ibirebana na Mesiya, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 197.
^ par. 18 Carol yapfuye mu mwaka wa 1994, maze Les Civin ahita ashaka undi mugore.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]
Natangajwe no kubona ko ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ukuri, kandi ko butavuguruzanya.