Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Bibaye ngombwa ko tugusezerera ku kazi”

“Bibaye ngombwa ko tugusezerera ku kazi”

“Bibaye ngombwa ko tugusezerera ku kazi”

ABAKORESHA ba Fred * bari baramwise indashyikirwa. Ibintu bishya yagendaga ageza ku isosiyeti yakoreraga, byari byaratumye iyo sosiyeti yunguka cyane mu gihe cy’imyaka itandatu yari amaze ayikorera. Ku bw’ibyo, igihe abayobozi bamuhamagazaga mu biro, yari yiteze ko agiye kongezwa umushahara cyangwa kuzamurwa mu ntera. Ariko yagiye kumva, yumva baramubwiye bati “bibaye ngombwa ko tugusezerera ku kazi.”

Fred abyumvise, yabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Yaravuze ati “icyo gihe nabonaga ifaranga ritubutse, kandi nkunda akazi kanjye; ariko byose byahindutse mu kanya nk’ako guhumbya.” Nyuma yaho, igihe yabwiraga umugore we Adele uko byamugendekeye, na we yabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Yaravuze ati “numvise meze nk’igishushungwe. Naribajije nti ‘ubu tugiye kuba aba nde koko?’”

Ibyabaye kuri Fred, byabaye no ku bandi bantu babarirwa muri za miriyoni, nk’uko byagaragajwe mu mbonerahamwe iri hasi aha. Icyakora, imibare y’abashomeri ubwayo, ntigaragaza neza ishavu riterwa n’ubushomeri. Reka dufate urugero rw’umwimukira waturutse muri Peru witwa Raúl, wirukanywe ku kazi yakoraga muri hoteri nini yo muri New York City, akazi yari amazeho imyaka 18. Raúl yashakishije akandi kazi, ariko biba iby’ubusa. Yaravuze ati “nari maze imyaka igera hafi kuri 30 ntunze umuryango wanjye, ariko icyo gihe numvaga nta mugabo undimo.”

Ibyabaye kuri Raúl bigaragaza neza ikintu abashomeri bazi neza: ingaruka z’ubushomeri si ukubura amafaranga gusa. Akenshi iyo umuntu abaye umushomeri biramushegesha. Renée ufite umugabo witwa Matthew wamaze imyaka itatu nta kazi afite, yaravuze ati “natangiye kumva nta cyo maze. Iyo nta faranga ufite, abantu bumva ko nta cyo uri cyo, kandi nawe ugahita utangira kumva ari byo koko.”

Uretse ako gahinda gaterwa no kuba umushomeri, hiyongeraho n’ikibazo cyo gutungwa na duke ufite. Fred yaravuze ati “igihe twari dufite amafaranga, ntitwatekerezaga ibyo kwizirika umukanda. Ariko tumaze kubona ko tudashobora gukomeza kubaho nk’uko twari dusanzwe tubaho kandi nta kazi dufite, nta kindi twagombaga gukora uretse koroshya ubuzima.”

Mu gihe ugishakisha akazi, wagombye kwirinda guhangayikishwa n’ibibazo bijyana n’ubushomeri, kandi ukirinda ko bigutesha umutwe. Nanone bishobora kuba ngombwa ko witoza gutungwa na duke ufite. Mbere na mbere, reka dusuzume ibintu bibiri bifatika wakora, kugira ngo uhangane n’iyo mihangayiko.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Muri izi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 3]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

Imibare y’abashomeri babaruwe mu bihugu bitatu mu mwaka wa 2008

U Buyapani 2,650,000

Esipanye 2.590.000

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 8.924.000