Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaba ry’agakoko bakunze kwita kajugujugu

Ibaba ry’agakoko bakunze kwita kajugujugu

Ese byararemwe?

Ibaba ry’agakoko bakunze kwita kajugujugu

● Hari agakoko bakunze kwita kajugujugu gashobora kumara amasegonda 30 mu kirere, kandi katava ku butumburuke kariho. Ni iki gituma kabishobora? Ni uko gafite amababa yihariye adafite aho ahuriye n’amababa y’indege iyo ari yo yose.

Suzuma ibi bikurikira: Ibaba ry’ako gakoko rifite umubyimba muto cyane uriho imihiro ituma ritigonda. Abahanga mu bya siyansi babonye ko iyo mihiro ituma nanone ako gakoko karushaho kugira imbaraga zo kuguma mu kirere mu gihe kaguruka. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “ibyo biterwa n’uko umwuka wo mu kirere ako gakoko kanyuramo ugenda uba muke, kuko uba wagiye mu myanya iri hagati ya ya mihiro iri ku mababa, ibyo bikagafasha kubona imbaraga zo kuguma mu kirere uko kagenda kacyogoga.—New Scientist.

Umuhanga mu byo gukora ibyogajuru witwa Abel Vargas na bagenzi be bamaze gukora ubushakashatsi ku ibaba ry’ako gakoko, bafashe umwanzuro w’uko “baramutse biganye amababa y’icyo kinyabuzima mu gukora ibyogajuru bito cyane, byagira akamaro kenshi.” Icyo cyogajuru gito cyane twagereranya na robo kiramutse gifite icyuma gifotora cyangwa ikindi cyuma, gishobora gukoreshwa mu bintu bitandukanye by’ingirakamaro, urugero nko gutanga amakuru y’ahantu habereye impanuka kamere, cyangwa kikaba cyakwifashishwa mu kugenzura uko ikirere cyangirika.

Ubitekerezaho iki? Ese iryo baba rifite umubyimba muto cyane kandi ririho imihiro ryapfuye kubaho gutya gusa, cyangwa ryararemwe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Icyogajuru gito cyane kimeze nk’agakoko bita kajugujugu, gipima mg 120, kandi kireshya na cm 6 z’ubugari. Gifite amababa afite umubyimba muto cyane akoze muri silisiyumu, kandi iyo bayacometse ku mashanyarazi atangira gukubita

[Aho ifoto yavuye]

© Philippe Psaila/Photo Researchers, Inc.