Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Igitabo kirimo amasomo y’ingirakamaro”

“Igitabo kirimo amasomo y’ingirakamaro”

“Igitabo kirimo amasomo y’ingirakamaro”

● Umugabo n’umugore we bo muri leta ya New Hampshire ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baranditse bati “twifuzaga kubashimira tubivanye ku mutima, ku bw’ingingo nyinshi mutwandikira, twebwe ababyeyi barera abana. Dufite umwana w’umukobwa w’imyaka ine witwa Sophia, kandi twumva ari nk’aho turimo duhabwa imyitozo idufasha gushimangira mu bwenge no mu mutima we inyigisho z’ukuri, muri iki gihe agezemo cyo guhabwa uburere.”

Iyo baruwa banditse ikomeza igira iti “igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe kirimo amasomo y’ingirakamaro areba umukobwa wacu, ndetse natwe. Amashusho ari mu gice cya nyuma ni yo mashusho meza cyane kurusha andi twabonye, agaragaza uko paradizo izaba imeze. Umukobwa wacu akunda kuyitegereza, kandi ibyo bimufasha kwiyumvisha amasezerano ari muri Bibiliya.”

Igice cya nyuma cy’igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe, gifite umutwe uvuga ngo “Wakora iki kugira ngo uzabe mu isi nshya y’amahoro?” Icyo gice kirimo amashusho meza cyane, agaragaza amasezerano y’Imana aboneka mu Ijambo ryayo Bibiliya.

Niba wifuza icyo gitabo cy’amapaji 256 gifite uburebure n’ubugari bungana n’ubw’iyi gazeti, ushobora kuzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ukagakata ukakohereza kuri aderesi yatanzwe, cyangwa kuri aderesi ikunogeye mu ziboneka ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.

□ Ndifuza ko mwangezaho iki gitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.

□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya nta kiguzi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Iyi foto iri ku ipaji ya 254 y’icyo gitabo